• 08/12/2019 12:48 09

Nyiratebuka wahoze muri FAR avuga ko kubohora u Rwanda byari bikwiye

Cpl (Rtd) Nyiratebuka Bernadette wahoze mu ngabo (FAR) zahoze ari iza Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyaberaga mu Rwanda muri kiriya gihe byari biteye agahinda ku buryo abanyarwanda babohowe babikwiye. Avuga ko RPF yagombaga gutsinda kuko yarwaniraga ukuri mu gihe bo barwanaga basahura banica abaturage.

Cpl Nyiratebuka Bernadette avuga ko ingabo zahoze ari FAR zagombaga gutsindwa

Cpl Nyiratebuka ni umubyeyi utuye mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke, yinjiye mu gisirikare mu 1979, asezerwa muri 2002.

Uyu mubyeyi wari warahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko amaze kuva mu buhungiro yasubije ubwenge ku gihe.

Ati “Nasanze ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zararwaniraga ukuri, ubundi twajyaga kwinjira mu gisirikare bakabanza bagapima igituza ndetse n’uburebure bw’ibirenge byawe, ntiwabashaga kwinjira mu gisirikare utari uwo mu nta z’Amajyaruguru n’Iburengerazuba (Gisenyi, Ruhengeri), ibi rero twarabibonaga bikatuyobera, kuko buri wese yumvaga yaba umusirikare, ariko baradukumiraga.”

Avuga ko ubwo yavaGa mu buhungiro yari afite ubwoba ko ingabo za RPF zimugirira nabi ariko atungurwa n’uburyo yakiriwe mu Rwanda.

Ati “Ariko nashimishijwe n’uko banyakiriye bakampa n’imperekeza kandi twarahoze duhanganye, u Rwanda rero rwari rukwiye kubohorwa kuko wasangaga ingabo zo hambere zikubira imitungo cyane nk’abasirikare bakuru.”

Avuga ko Ingabo za RPF-Inkotanyi zaje zirwanira ukuri bityo ko ntacyari kuzibuza kubatsinda mu gihe bo ngo barwanaga banasahura banica abaturage bari bakwiye kurinda.

Ati “Tekereza kujya kurwana uvuye mu ntara y’Amajyaruguru ku mupaka ukajya ahahoze ari Gitarama, ukahasahura urugi, amakese ya Primus ngo uzabishyira umuryango.”

Akomeza agira ati “Ibi rero ni byo byatumye FPR itubasha, kuko yo yaharaniraga ubumwe bw’abanyarwanda, dusangira igihugu cyacu ku nyungu zimwe, iyo FPR ibishaka yari kutumara, nk’abantu twahoze duhanganye.”

Cpl (Rtd) Nyiratebuka wikorera ku giti ke, yibumbiye hamwe na bagenzi bane bafite uruganda rukora umutobe mu nanasi, akaba  ashimwa n’abaturanyi be ngo kandi na we akishimira ko yakijijwe n’uwo yitaga umwanzi.

 

Uburezi kuri bose, bimwe mu byo ashimira iyi Leta

Cpl (Rtd) Nyiratebuka ashima politiki za Leta zose by’umwihariko uburezi kuri bose, akavuga ko mbere ya Jenoside higaga abana bake kandi hakabaho n’ivangura ryatoneshaga abo mu bwoko bumwe abandi bagakandamizwa.

Ati “Wajyaga ku musozi ukahasanga abana babiri mu yisumbuye, none ubu ni 200, ibi rero kubera ko higaga bake nabo bagatozwa ingengabitekerezo ni bimwe mu byatumye jenoside igira ingufu , kandi icyo gihe uwabaga yarize yafatwaga nk’umunyabwenge ko ibyo avuga ari ukuri bigashyirwa mu ngiro.”

Cpl (Rtd) Nyiratebuka ubu ngo abasha kwinjiza ibihumbi 100 Frw, mu gihe koperative yabo imaze kugera ku mutungo wa miliyoni zisaga 100 Frw.

Ahamagarira abakiri mu mashyamba ya DRC gutaha bakaza kubaka urwababyaye kuko mu Rwanda amahoro aganje kandi amahirwe akaba angana kuri bose.

Prince Victory BAHIZI
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Kugwingira kw’abana, imvunja mu baturage byabaye umugani.Mbega byiza weee!!!twarabohowe rwose.

  • Niba wowe mumutwe warwaniragamo mwarakoranga amanyanga nkayo ntampamvu yokuyititira ingabo FAR zose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *