• 29/01/2020 12:35 19

Nyiranyamibwa, Rukotana na Peace bashimishije abitabiriye igitaramo cya Gakondo

Gakondo Acoustic Gala, abakunzi b’injyana gakondo mu mpera z’icyumweru dusoje babonye igitaramo kiza, bataramiwe n’abahanzi barimo Nyiranyamibwa Suzana, Munyakazi Deo, Rukotana Victot, Peace Jolis n’abandi.

Nyiranyamibwa Suzana yaririmbye yicaye.
Nyiranyamibwa Suzana yaririmbye yicaye.

Iki gitaramo cyari kibayeho ku nshuro ya mbere cyabaye tariki ya 22 Kamena 2018, ngo kizajya kibaho buri kwezi hagamijwe guteza imbere injyana ya Gakondo ndetse no kuvana mu bwigunge abayikunda.

Mu bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo harimo Nyiranyamibwa Suzana washimishije benshi mu ijwi rye ryihariye mu kuririmba dore ko we ari no mu bahanzi batunguranye muri icyo gitaramo kuko atari yaramamajwe mbere.

Munyakazi Deo umaze kumenyekana ku mwihariko wo gucuranga “inanga” nawe ni umwe mu bashimishije abakunda injyana ya Gakondo.

Abandi bahanzi bagiye baririmba harimo Peace Jolis wanyuzagamo akaririmba indirimbo zijyanye n’ igihe tugezemo hamwe na Rukotana Victor n’ abandi.

Kayitare Moustapha wateguye iki gitaramo yabwiye Umuseke ko ku nshuro ya mbere bishimiye uko byagenze ngo no mu kwezi gutaha niko bizagenda aho nabwo umwihariko wabo ari ukwita ku muziki wa Gakondo gusa.

Peace Jolis nawe yashimishije abitabiriye.
Peace Jolis nawe yashimishije abitabiriye.
Moustapha wateguye iki gitaramo.
Moustapha wateguye iki gitaramo.
Abakunda umuziki wa Gakondo barizihiwe.
Abakunda umuziki wa Gakondo barizihiwe.
Abahanzi ba Gakondo batandukanye bararirimbye.
Abahanzi ba Gakondo batandukanye bararirimbye.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *