• 24/01/2020 4:51 21

Nyaruguru: Umugabo yashidutse umugore amuri hejuru “amuca igitsina”

Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Nyabimata, umugabo yakangukiye hejuru umugore we arimo amukata igitsina. Umugore we yahise atoroka n’ubu aracyashakishwa.

Uwari ugiye “gushahurwa” yitwa Ndikumana yakomeretse ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabimata.

CIP Twajamahoro Sylvestre, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko byabereye mu Kagari ka Ruhinga, mu Murenge wa Nyabimata.

Yavuze ko uriya mugabo afite imyaka 40, ngo nijoro aryamye yumvise umugore we Nikuze Annonciata w’imyaka 47, amuri hejuru amukeba, uyu ahita yiruka n’ubu ntaraboneka.

Umugore ngo yari amaze igihe ashinja umugabo we kumuca inyuma, bombi babyaranye abana barindwi ariko umwe yitabye Imana.

Umugore ngo yari yabanje kunywa inzoga “kugira ngo bibe nk’akanyabugabo” ko gukora biriya.

Abana b’uyu muryango ngo ntibabana n’ababyeyi mu cyumba kimwe, ariko ngo umugore yakoresheje icyuma gikoreshwa mu rugo akeba uriya mugabo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko niba umugore n’umugabo bagiranye ikibazo bagakwiye kwicara bakakiganiroho aho kugira ngo bigere mu makimbirane nk’aya.

Inshuro nyinshi twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ndetse na Mayor w’Akarere ka Nyaruguru ntibabashije kwitaba, gusa twamenye amakuru ko bari mu mwiherero.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Ibi byose nta kindi kibitera uretse Gucana inyuma kw’abashakanye.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Kurwana,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

  • Ubwose biherereye ibiki niya mafaranga bahombeje akarere bari kugaruza? Biherera bahujese cuangwa buri gatsiko kajya ukwako meya akihererana nabambari be??

  • Nguko uko iminsi y’imperuka imeze. Amakosa afitwe n’abagabo,uti kubera iki?
    1. Umugabo ni inkingi ya mwamba mu rugo bivuze ko iterambere ry’urugo arifitemo uruhare runini.
    2. Umugabo utazi uko bavugurura umugore we uwo nta mugabo umurimo(umugore agomba buri munsi kubona impinduka nyinshi nziza buri munsi nibwo azakubaha) none rero abagabo bamwe baheruka kubaha abagore babo igihe barambagizaga.
    3. Nta sosiyete cyangwa umuryango w’abantu ku isi utagira ibibazo byaba bivuye hagati muri bo cyangwa bivuye ahandi,ariko abantu baricara bagasasa inzobe aho kuboroga ngo umugore yarananiye ubibwira umuhisi n’umugenzi. Abo ubimbwira ubwabo ibyabo byarabananiye none urimo kwiha amenyo y’abasetsi. Niba ushaka umunezero mu rugo ha agaciro uwo mwashakanye agomba guhabwa kandi nateshuka umugaruze ineza.
    4. Ubushakashatsi bwinshi bwerekana neza abagabo badakunda kujya gusabana n’Uwiteka kandi ni we ufite urufunguzo rw’ibisubizo by’ibibazo abantu bibaza n’ibyananiye abantu. Mugabo cyangwa mugore ukwiye kumenya ko gusenga Uwiteka ukamwizera bizazana amahoro iwawe.

    Uyu mugabo ashime Imana ko agihumeka kandi uyu mugore nawe aho yaba ari hose amenye ko Imana izamubaza ibyo yakoze kuko icyaha ni kabutindi utakizi narebe aho kigejeje mwenemuntu ku isi aho ingaruka zacyo zatugezeho twese. Urugero: Ubu hariho umugabo w’ibiro 20 utarwaye indwara n’imwe. Abasaza b’impara bafite imyaka 25. Mwitegure Yesu Kristo uri hafi kugaruka akavanaho burundu icyaha,urupfu na Satani. Amen.

  • Ubwo nyine abagabo bajye barara bambaye ANTIBAR, Ibyo kurara bambaye ubusa kwaheri. Abagore nyine barashaka.kudukandagiza INTAMA

  • ariko ibi bintu nyamara biteye ubwoba, abarongora nibarongore da! none se uyu mugore yabonye ko ibyo yaketse ku mugabo bihanishwa kumukata igitsina yavukanye, umuririmbyi ngo icyampa umuranga, nawe se murahura umunsi umwe gusa ngo mbonye umugore, cg mukamenyanira kuri watsapp ukava mu byawe, har’igihe uzarongora nawe akurongora, muvandimwe uwanze kumvira se na nyina yumvir’ijeri, nujya gushaka jy’ubanza kubitekerezaho,

  • ariko ko igitsinagore ari benshi cyane kuruta abagabo ,abagore bafite abagabo bakaba batifuza kumva ko umugabo yabaca inyuma ,abadafite abagabo bakaba bahiga abagabo babandi bizagenda bite ,ese abadafite abagabo cyangwa abatazababona bitewe nyine nuko igitsina gore ari benshi ubwo ntibarengana? iriya miryango irengera abagore cg y’uburinganire n’ubwuzuzanye nibakore ubushakashatsi barebe batange inama kuri leta, kuko birakaze pe,kugirango indwara ikire barayirata,kwima amatwi ikibazo ukireba sibyiza

  • Aliko se guca intuza Imana yihereye umugabo nicyo gusubizo.Buriya imugore ufite 47 kandi umugabo agifite 40 yumvaga amuca inyuma kubera Ko akecuye. Ngaho da!!! Gushahurwa n’ishyano ry’umugore kweli…

  • Ya mbaaaaaa ngaho da ,!!!! Uti yamukase igitsina !!! Sha umva rero ndabona Abagore bari hanze aha batoroshye dore aho nibereye, ubwose ko yari ayiciye hejuru yabana batandatu ,ese ubwo ubundi asize nkuru ki imusozi ? Abana,abaturanyi bazajya bavuga ngwiki koko!! Umva ko mwigisha uwo sinzi,ubundi se yaramufashe ngo tuvuge ko afite gihamya da.? Cg ni Ni uko nyine gushaka ari un mal necessaire ubundi ni urugamba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *