• 11/12/2019 8:58 35

Nyaruguru: Mayor asaba abikorera kubyaza umusaruro ubwinshi bw’abasura Kibeho

Umuyobozi w’akarere ka Kibeho avuga ko ikibazo k’ibura ry’amacumbi y’abajya gusura i Kibeho gikwiye kuba amahirwe y’abashoramari bakahubaka ibikorwa bifasha abashyitsi kubona aho bacumbika.

Abaje muri iki gikorwa babonye imvura y’umugisha

Muri iki cyumweru i Kibeho habereye urugendo nyobokamana rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 y’amabonekerwa ya Bikiramariya rwitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko Kibeho isurwa n’abantu bagera mu bihumbi 500 ariko ko bakunze guhura n’ikibazo cyo kubura amacumbi.

Ati “N’iyo imvura iguye usanga inyagira abitabiriye ingendo nyobokamana, ariko ni amahirwe abashoramari bakwiye kubyaza umusaruro.”

Gusa abaje muri ruriya rugendo bavuga ko hari impinduka mu bijyanye n’ibikorwa remezo kuko nk’imihanda yakozwe.

Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Iribagiza Immaculee ukunze kuzana abashyitsi i Kibeho ati “Nageze ahitwa mu Matyazo ni mu karere ka Huye, mbonye uburyo umuhanda umeze neza ndishima cyane mbwira bagenzi bange uburyo mpaheruka ari habi cyane.”

Gusa nawe avuga ko ikibazo cy’amacumbi kigihari, ati “Icyatubereye imbogamizi tugeze i Kibeho ni amacumbi kuko byadusabye kurara mu cyumba turi batatu.”

Uyu munyarwandakazi buri mwaka uzana abantu baturutse hirya no hino, avuga ko i Kibeho hakwiye kubakwa amacumbi menshi kuko hari abantu benshi bifuza kuhasura.

Mutezimana Emmanuel wo mu karere ka Rulindo na we ukunda kujya mu rugendo nyobokamana i Kibeho avuga we na bagenzi be na bo bahuye n’ikibazo cy’amacumbi ku buryo bagiye gucumbika ahantu hitaruye Kibeho.

Mutezimana ati “Twahageze ku wa kandi  kandi tugomba kuhava ku wa Gatanu, byaratugoye rero kubera ko byabaye ngombwa ko dukora ibirometero byinshi tujya gushakisha aho kurara, mu gitondo tukazinduka tuza hano i Kibeho gusenga.”

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 y’amabonekerwa ya Kibeho, byitabiriwe n’abakristu batandukanye bagera mu bihumbi 50.

Ibirori byatangijwe n’igitambo cya misa
Abakristu baturutse mu bice binyuanye by’Isi bari bahari

Batura igitambo cya misa

 

UMUSEKE.RW/NYARUGURU

1 Igitekerezo

  • Ese koko ni Maliya wabonekeye i Kibeho muli 1981? Reka dukoreshe Bible turebe icyo ivuga ku Mabonekerwa (Visions).Muli Abakorinto ba kabiri,igice cya 11,umurongo wa 14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden.Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka yavugaga.Nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita kubonekerwa na Maliya,ni amadayimoni aba yigaragaza mu ishusho y’umuntu,kugirango bamuramye bakoresha ibibumbano kandi Imana ibitubuza (Idolatry).Muli Kuva/Exodus 20,umurongo wa 4,Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano,niyo yaba ataribyo usenga.Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya kandi nta muntu numwe uzi uko Maliya yasaga.Bibabaza imana cyane,kubera ko itubuza Idolatry.Yohana 4:24,hadusaba “gusenga Imana mu mwuka”.Nukuvuga kuyisenga tudakoresha ibibumbano.Muli 1 Timote 2:5,havuga ko nta wundi uduhuza n’Imana uretse Yesu wenyine.Niwe tugomba kwambaza.Nta na rimwe Abigishwa ba Yesu bambaje Maliya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *