• 25/01/2020 6:20 03

Nyaruguru: Bibwe inka bayifatana abantu batekaga ibinono by’indi na yo yibwe

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere mu kagari ka Mpanda mu murenge wa Kibeho muri Nyaruguru umuturage yibwe inka aratabaza, abamutabaye bakurikirana aho yagiye ica bayisanga mu kagari ka Gakoma, muri uriya murenge, umwana basanze mu rugo ababwira ko ibinono agiye guteka mu isombe ari iby’indi nka mukuru we yibye mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa Gatandatu. 

Bahasanze indi nka nzima, isafuriya irimo ibinono bivugwa ko ari iby’inka yibwe ku wa gatandatu n’uruhu rw’inka yabazwe vuba

Muri urwo rugo bahasanze uruhu rw’inka yabazwe vuba.

Umwe mu batabaye uriya muturage wibwe inka yabwiye Umuseke ko bakurikiye iriya nka bifashishije amatoroshi n’aho yakandagizaga ibinono kuko akavura kari kaguye.

Murumuna w’uvugwaho kwiba ziriya nka avuga ko ibinono basanze atetse ari iby’inka yibwe ku wa Gatandatu. Ngo mukuru we araziba akazibaga inyama akazijyana ku igare kuzigurisha kuri Sentire ya Kibeho.

Umuyobozi w’Akagari ka Gakoma, Jean Bosco Nzeyimana avuga ko buriya bujura bwabaye ahagana saa sita z’ijoro ryo mu ijoro ryakeye.

Ngo bakurikiye basanga inka mu rugo rw’umusaza witwa Protais Seruguge ariko muri iki gihe urwaye kuko ageze mu zabukuru.

Umuhungu we witwa Joel Hakizimana usanzwe ari umubazi w’inka ni we uvugwaho kwiba iriya nka afatanyije n’undi witwa Noel.

Murumuna wa Joel ufite hagati y’imyaka 14 na 15 y’amavuko ni we basanze mu rugo atetse ibinono ndetse ngo hafi ye hari uruhu rw’inka bigaragara ko yabazwe nko ku wa Gatandatu.

Nzeyimana ati: “Inka bayibuze nijoro mu masaha ya saa sita, nyirayo arataka baramutabara barakurikirana bayisanga mu kagari ka Gakoma kwa Seruguge Protais. Uyu ni umusaza urwariye kwa muganga, ntabwo yari iwe. Umuhungu we w’umubazi na mugenzi we ni bo dukeka kuko bumvise abaje gutabara basimbuka urugo baragenda.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kubura bariya bavugwaho kwiba bahise bafata umusore witwa Simeon Nzayijyana wari uje avuga ko atabaye kandi akaza ari we wenyine. Ngo bamuketse ubufatanyacyaha kuko yaje wenyine, bigasa nk’aho ‘yayobyaga uburari’

Uwibwe inka yitwa Emmanuel Mbaraga akaba atuye mu kagari ka Mpanda, muri Kibeho, Nyaruguru.

Jean Bosco Nzeyimana ashima abaturage batabaye umuturanyi wabo kandi bagakukirana bakabona aho inka ye yibiwe bakayigarura. Inka yari yibwe yari ishashi ihaka.

Ngo bongere ubufatanye nka buriya kuko bukoma mu nkokora abajura n’abandi bagizi ba nabi.

Uyu ni murumura w'abakekwaho kwiba ziriya nka. Avuga ko ibinono bamusanganye ari iby'inka mukuru we yibye ku wa Gatandatu
Uyu ni murumura w’ukekwaho kwiba ziriya nka. Avuga ko ibinono bamusanganye ari iby’inka mukuru we yibye ku wa Gatandatu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Ndahamya nta shiti ko muri 2025 urebye uko ubusumbane mu bukungu bugenda bwiyongera kw’isi by’umwiharik mu Rwanda, niba ntagikzwe ngo umuvuduko ubwo busumbane buriho ugabanyucye, tuzisanga twibera muri za Mexique cg bya bihugu byo muri Amerique Latine, aho wumva bavuze ngo abantu barenga 50 basanzwe barapfuye ntawe uzi icyabishe! Aba biba biragaragara ko bibira inzara. Kuko inka biba bazibaga bakarya inyama!

    Hagakurikiraho impfu zidasobanutse, aho muri iyi minsi hatoragurwa imirambo y’abantu batazwi. Mu myaka yashize hari ubwicanyi bwibasiye abakora umwuga w’uburaya. Uwabikoze ntiyigeze ashyirwa ahagaragara, uretse ko mubinyamakuru bimwe byavuze ko hacyekwa kp ababikoraga babaga baratewe Virusi ya SIDA? Ibintu nabyo byaburiwe ibisobanuro! Kuko Police itagaragaje ababikoraga.

    Ubujura bw’amatungo bushobora guteza umutekano mucye mubaturage iyo umuntu yibutse intqmbara zishingiye ku bujura bw’matungo mu bihugu nka Ethiopia, Uganda, Kenya na za Mali..! Ababwirwa ni abayobozi, bagomba gufata ingamba za nyazo.

  • Yewe nange mbonye uriya warutetse ibinono ushyize ikiganza hejuru ndumirwa, aragaragaraho ubukene burenze.

  • Ibirenge byabaje kumufata ko mbona nabyo bisa ni ibinono ra

  • Umuntu yiba inka akayibagira iwe ntawurabutswe, akajyana inyama z’inka yose ku isoko akoresheje igare (tours zingahe se ubwo ra?) ntihagire umubaza aho azivanye ngo atange n’icyemezo cy’uko azicuruza n’icy’uko zapimwe na veterineri ubishinzwe, akabona n’uko ahisha ibisigazwa by’iyo yabaze ntihagire uwumva umunuko wabyo… Jye ibi ndumva bidasanzwe pe! Amarondo muri kariya gace se akora iki? Jye nari nzi ko kuva haba ibitero by’inyeshyamba ayo marondo yakajijwe. Ariko ubu buhamya burimo uguhishira abafatanyacyaha bariye iriya nka banagize uruhare mu kuyibaga. Murumva kubaga inka uri umwe icyo ari cyo? Murumva kugemura inyama z’inka yose i Kibeho ukiresheje igare ibyo ari byo?

  • Umuntu nararana n’itungo rye mu nzu mumuhindure umurwayi wo mu mutwe mureba ibintu nka biriya!! Erega buriya ku baturage benshi kugura itungo niko kubitsa muri banki kwabo (aho kubika amafranga, uyagura itungo).

  • ushonje ntiyiba inka. yiba igitoki cg ibijumba. ahubwo ni karande z’ubugome zikibakurikirana. Imana izabampere kwihana. ubundi se umuntu asanzwe ari umubazi aba akennye???

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *