• 21/01/2020 5:18 08

Nyaruguru: Abatoza b’intore mu mashuri barasaba guhabwa imfashanyigisho zihagije

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bakuye mu itorero ry’igihugu, abarimu bo mu Karere ka Nyaruguru, batojwe batangiye gushinga itorero mu bigo by’amashuri bigishamo mu rwego rwo gutoza abana barera gukurana umurava wo gukunda no gukorera igihugu.

Niyomugabo Ignace umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri TTC St J.B Cyahinda arasaba ko bongererwa imfashanyigisho z’itorero

Bamwe mu banyeshuri bari mu masibo atandukanye mu bigo bigamo baravuga ko gutozwa ubutore bakiri ku ntebe y’ishuri bizabafasha gukura bashishikajwe no gukorera igihugu baharanira iterambere ryacyo.

Nyuma yo gutozwa bagahabwa izina ry’ubutore bakitwa “Indemyabigwi” bamwe mu barimu mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Nyaruguru, batangiye gushyira mu bikorwa ibyo batojwe na bo batangiza amasomo y’itorero mu bigo byabo bayagenera amasaha bazajya babikoramo.

Ku ishuri TTC St Jean Baptiste Cyahinda riherereye mu kagali ka Cyahinda mu murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, hari itorero mu banyeshuri ndetse ryatangiye gukora.

Niyomugabo Ignace umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri iri shuri yatubwiye ko batangiye itorero nyuma y’uko na bo batozwa. Ngo bifitiye abana akamaro kuko bituma biga neza kandi bakagira ikinyabupfura mu ishuri.

Ati “Nyuma yo gutozwa nk’abarezi icyo twatangiriyeho ni ugukora amasibo, buri shuri ari isibo. Ubu twe dufite amasibo agera kuri 19 dutoza abana binyuze mu buryo bw’imitoreze. Iyo urebye usanga bigira umusaruro mwiza haba mu myitwarire no kwiga neza.”

Bamwe mu banyeshuri batubwiye ko batozwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na Kirazira kandi ngo amasomo bahabwa mu itorero ryo ku ishuri abategura neza kuzagirira igihugu akamaro.

Joseph Habinshuti ati “Ibiganiro duhabwa hano bidufasha kumva ko hari aho tugomba kuvana igihugu n’aho tukigeza.”

Umwari Devine ati “Bituma tumenya igihugu cyacu neza tukamenya indangagaciro z’umuco nyarwanda no gukundana kandi tukanafashanya.”

Gutoza abanyeshuri mu bigo by’amashuri na byo bisaba ibikoresho nk’uko n’ahandi mu itorero bigenda. Mu mbogamizi abarezi bahura na zo harimo ko nta mfashanyigisho bafite zihagije.

Niyomugabo Ignace umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri St Jean Baptiste Cyahinda avuga ko imfashanyigisho zidahagije cyane nk’iyo bageze ku mikorongiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko imfashanyigisho zijyanye n’Itorero izihari nubwo ari nke bagerageza kuzifashisha ariko ngo hari gahunda yo kugenda bashaka izindi zijyanye n’amasomo y’itorero mu mashuri.

Ati “Nibyo ko nta mfashanyigisho zihambaye zihari ariko ibyangombwa by’ibanze birahari nubwo abantu bazakomeza kugenda bagira ibyo bongeraho.” 

Abarimu mu Rwanda batojwe mu myaka itandukanye kuva itorero ryabaho bakaba ubu ari abatoza bibumbiye mu mutwe w’Intore bise Indemyabigwi, gusa kuva mu myaka itatu ishize nta rindi terero ryabo rirabaho kandi hari abandi barimu bashya binjiye muri uyu mwuga.

Abana bagira ikinyabupfura kubera itorero
Imwe mu masibo 19 ari muri TTC St J.Baptiste Cyahinda
Mayor Habitegeko Francois aravuga ko imfashanyigisho zibanze zihari ariko ngo bazashaka izindi

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Uburere bw’abana mu mashuri buba bugomba kuba bukubiyemo ibikenewe byose ngo bazabe abaturage, abakozi, ababyeyi n’abayobozi beza b’ejo hazaza, bugatangwa n’abarimu muri programmes zizwi zemejwe ku mugaragaro na ministeri ibishinzwe. Ibindi jye mbona ari amacenga n’amahamba ya politiki. Education civique se imaze iki ko kuva cyera kose ari isomo rizwi? Education morale se imaze iki ko aho batayiciye ikiri isomo rizwi?

  • Ariko kugirwa inama kuki bitabagwa neza… Igikenewe nigikura urubyiruko mubushomeri rukabasha kujya kumasoko mpuzamahanga aha usanga dufite igihugu cyateye imbere ariko uburezi butera inyuma bigasaba kwibaza tuti rwateye imbere mubiko. Leta tegura abarimu usubizeho za colleges mutegure abarimu bindimi na science muve mumahamba ya politics kuko urubyiruko ntago ruzayifashisha mukubona akazi.

  • ariko kumuntu atanga icyo afite muricyo kigo ubutore nubuhe koko konabo ntakigenda,Ignace koko ohhh nta ntore ndamuzi

  • Very interesting and informative this has to be supported by everyone on whatever level he/ she is.

  • NIBAHERE KURUWO MU MEYA BABE ARIWE BATOZA AVE MU BUJURA, ITOTEZA NITONESHA NAHO ABANA BAZABAKURIKIZEHO. ABO BANA NIBO BARI GUSHYIRA AKARERE MU CYOBO, BADNDIZA ITERAMBERE RYAKO BAKICA RUBANDA? IRYO TORERO YAGABIYE ABAGARUGU BE BA NDABASANZE, MUHIZI, SEMWEMA, DOSSO IZAYI NABANDI NKABO BAMURYOSHYA MUTUGAMBO TWAMAFUTI BAMUSOTEZA ABATURAGE NABAGENZI BABO NGO NABIRUKANKEHO, UBWO ABO NIBATOZA NYABAKI KOKO??? NAKOMEZE YICE, ASAHURE IGIHE NIKIGERA AJYE KWIBERAHO YICECEKERE URUKUNDO AKUNDA AKARERE NTIBARARUTAHURA ABENSHI

  • Ntabwo ari Nyaruguru iyobowe nabi yonyine, uretse aho ubanza ariho mufite umunyamayeri akaba numugome kurusha abandi kwisi, za nyobozi ahenshi kuko ubona isaha nisaha baziyongoza kndi mandat yazo ikab iri kwirukanka, ahenshi usanga bari kunyagarwa nogukuramo ayabo basahuranwa bishakira impamba!!! Ubu ahenshi noneho ubwo bumvise ngo hari reform bayitegereje nkuburyo bwo kwikiza abo badashaka, yemwe hari naho babitangiye ahusanga bahindaguranya abakozi bakura uwo badashaka ku mwanya bakekako uzagaruka muri reform bakamuta mu mwanya uzakurwaho kugirango azahite agenda tazasigara!!! Ibyo nitekinike iri gukorwa muturere ariko benshi ntibaramenya ibanga ririmo cg ibibyihishe inyuma, bumva bahindaguranya imyanya yabakozi bakagirango nibisanzwe!! Ahandi usanga umukozi yinjizwamo cg akazamurwa muburyo bita acting kumayeri agahita akwamiramo!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *