• 12/12/2019 3:49 12

Nyaruguru: Abarara nzira kubera imodoka nke Meya ati “Kaburimbo izabikemura”

Ikibazo k’imodoka nke zitwara abantu mu karere ka Nyaruguru gikomeje kubazitira mu rugendo rw’amajyambere kuko hari n’abarara mu nzira kuko babuze imodoka. Umuyobozi w’aka karere, Habitegeko Francois arizeza ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko umuhanda wa kaburimbo uri gukorwa uzatuma imodoka ziyongera.

Mayor Habitegeko Francois ngo igisubizo agitegereje mugihe bazaba babonye umuhanda wa kaburimbo

Habitegeko Francois uyobora kariya karere katarangwamo umuhanda wa Kaburimbo avuga ko abatwara imodoka za Kompanyi Horizon itwara abagenzi banze gukorera muri uriya muhanda kuko umeze nabi.

Ati “Gusa ariko ndabizi ubwo tubonye kaburimbo bagiye kuza kuharwanira bose…icyo nabwira abaturage ni uko bakwihangana kaburimbo niza natwe tuzategeka.”

Gusa ngo iriya kompanyi barayishima kuko “Ubusanzwe ni kampani ikora neza ni yo yemeye kuza gukorera ahantu habi ariko ntibivuze ko yatanga service mbi.”

Nyiransengimana Dative utuye mu murenge wa Kibeho muri kariya karere avuga ko kutagira imodoka zibatwara bikomeje kubadindiza mu mu rugendo rw’Iterambere.

Ati “Ubu se niba ndibureme isoko rya saa tatu nkaba maze isaha n’igice hano ntegereje imodoka ubwo ndagerayo ncuruze iki.”

Aba baturage bavuga ko iriya kompanyi itwara abagenzi ikomeje no kurangwa n’imikorere mibi ishingiye gutoranya bamwe mu bagenzi, bavuga ko hari n’abarara mu nzira kubera kubura imodoka

Bizimana Alphonse ati “Turahagera bati ba ubaye uretse, Horizon yahagera ukabona baragutambuka bakinjiza uwo bazi, ariko imodoka ari nyinshi byatuma tujya aho batwakira neza nibura mu minota 30 hakajya haza imodoka kuko guhagarara amasaha abiri ni menshi pe.”

Aka karere gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, kagaragara nk’akakiri inyuma mu kugezwamo ibikorwa remezo, gusa umuyobozi wako, Habitegeko Francois atanga ikizere ko mu gihe gito bizaba bimaze kugwira.

Abagenzi baba ari benshi
Nyiransengimana Dative avuga ko kubona imodoka muri kariya bigoye
Umuhanda uri gutunganywa uzanashyirwamo kaburimbo

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • nubwo horizon itashimisha abatuye nyaruguru Bose arko nabo nibashime ko 70% yabafashije kuko bazi uko bari baragowe itarafungura line.

  • Uri Habitegeko koko.

  • Ngiyo ingaruka ya privatisation rero.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *