• 24/01/2020 4:37 42

Nyaruguru: Abahinga icyayi bakigereranya nk’inka idateka kubera iterambere cyabagejejeho

Bamwe  mu bahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru; bavuga ko icyayi cyabateje imbere bakaba babasha gukemura bimwe mu bibazo by’imibereho, bakavuga ko ubuhinzi bw’icyayi ari nk’inka idateka kuko buhora butanga umusaruro ushimishije.

Abahinzi b’icyayi bishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha iki gihingwa

Aba bahinzi bavuga ko icyayi kitaweho neza gikamira nyiracyo kuko gihora gitanga umusaruro kandi ushimishije.

Munezero Clementine, umuhinzi w’icyayi akaba n’umuyobozi wa koperative COOTHENYA mu murenge wa Mata, avuga ko amaze kubaka inzu akaba asigaye atuye ahantu heza abikesha ubu buhinzi.

Ati “Ikindi kandi mbasha kwishyura umusanzu wa Mutuelle ku gihe ku buryo nta mwana wanjye ukirwarira mu rugo, abana banjye babasha kwiga nkabishyurira amafaranga y’ishuri…”

Umuyobozi  mukuru w’uruganda mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel,  avuga ko bazakomeza kwita ku bahinzi b’icyayi babafasha kubona ingemwe kugira ngo babashe kongera umusaruro w’icyayi.

Ngo bazanakomeza guhemba abahinzi bafashe neza icyayi cyabo kugira ngo bikomeze kubatera umwete wo kwita kuri ubu buhinzi bufatiye runini abaturage benshi.

Avuga ko uru ruganda rwiteguye kwakira umusaruro bariya baturage bazajya babona kuko rufite intego yo gukomeza kwagura imikorere yarwo.

Ati “Mu mwaka wa 2013 twabashaga gutunganya icyayi kingana na Toni 1 600 ku mwaka ariko ubu mu mwaka ushize twari tumaze kugera kuri toni 2 200, dufite intego rero yo kugera kuri toni 2 400 uyu mwaka wa 2019 urangira.”

Yavuze ko umusaruro w’icyayi cy’uruganda ungana na toni 10 kuri hegitari imwe naho uwa koperative y’abahinzi b’icyayi COOTHENYA ukangana na toni zirindwi.

Kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2019 uruganda rwasohoye amafaranga agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 56 ajya mu baturage, biganjemo abaturiye uruganda bahawe akazi n’abagemuye umusaruro.

Abahinzi b’icyayi bitaye ku cyayi cyabo babiherewe ibihembi birimo inka, ihene  na matelas.

Bamwe bagembwe amatungo magufi
Umuyobozi wa koperative COOTENYA Munezero Clementine ngo icyayi ni nk’inka idateka
Abandi bahembwe inka
Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Mata Kanyesigye Emmanuel
Hari n’abahawe matelas
Muri kariya karere icyayi kirahakunda cyane

UMUSEKE.RW/NYARUGURU

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *