• 19/01/2020 10:13 01

Nyarugenge: Akekwaho kwica mugenzi we amuziza kumuteretera umugore

Umugabo wo mu murenge wa Nyamirambo, arakekwaho gutera icyuma akica mugenzi amuziza ubucuti yari afitanye n’umugore we, yakekaga ko amutereta, ukekwa yatawe muri yombi na Polisi.

Ngo yateye mugenzi we icyuma mu mutima amuziza kumuteretera umugore
Ngo yateye mugenzi we icyuma mu mutima amuziza kumuteretera umugore

Ukekwaho icyaha yitwa Itangishaka w’imyaka 32, naho nyakwigendera yitwa Turaziranye w’imyaka 31 y’amavuko.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko taliki 30, Mata 2019 uriya Itangishaka wo mu kagari ka Gasharu, mu Mudugudu wa Karukoro yateye icyuma mu munsi y’umutima n’uwitwa nyakwigendera amuziza ko ngo yamutereteraga umugore.

Turaziranye yajyanywe ku bitaro bya CHUK kubera ibikomere ariko nyuma aza gupfa kubera kuva amaraso menshi.

Bivugwa ko Itangishaka yasanze Turaziranye iwe niho ngo yamutereye icyuma.

Uyu Itangishaka afungiye kuri Station ya Police ya Rwezamenyo mu gihe hakorwa iperereza.

Inama natanga ni ukwirinda gushyamirana kugeza ubwo umuntu afata icyuma akagitera undi.

Uwamwiza Marie Chantal uyobora Umurenge wa Nyamirambo yabwiye Umuseke ko bahurujwe n’abaturage bababwira ku umuntu ateye undi icyuma.

Ngo bahageze basanga Itangishaka yateye Turaziranye icyuma mu musaya no mu mutima, aha akaba ariho hamushegeshe bimuviramo urupfu.

Ati: ” Abaturage batubwiye ko bariya bagabo babanje gutongana hanyuma ngo babona umwe akuyemo icyuma agitera mugenzi we.”

Uwamwiza avuga ko bahise bajyana nyakwigendera ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali ariko ntibyakunda arapfa.

Avuga ko n’ubwo  gushyamirana mu bantu bitabura, ariko bajya birinda kwicana cyangwa gukomeretsanya ahubwo bakabwira ubuyobozi ikibazo gihari bukabafasha kugikemura mu mahoro.

Turaziranye kugeza ubu ngo ntibazi niba yari afite umugore kuko ngo yaje i Kigali aje gupagasa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Abantu bapfa kubera ibintu bijyanye n’ubusambanyi ni millions nyinshi: Kwicana bapfa abagore n’abakobwa,kwiyahura,Sida,Syphilis,gukuramo inda,kujugunya impinja mu misarane,etc…Nyamara Imana itubuza gusambana.Yaduhaye amategeko ku nyungu zacu,kugirango aturinde.Ikibazo nuko abantu bayasuzugura.Bigatuma hapfa abantu batabarika.Urugero,statistics zerekana ko intambara zonyine zimaze gutwara abantu barenga 1 billion/milliard.Naho Sida imaze kwica abantu barenga 35 millions guhera muli 1981.

  • Ibi byose nyirabayazana ni ibiyobya bwenge. Niyo mpamvu buri munyarwanda wese aho ava akagera agomba guhagukurukira ku birwanya. Maze no mu mashuri kuva muri primaire kugeza muri kaminuza abana bakigishwa ububi bwabyo. Wambwira gute ko umuntu muzima utekereza yakwica mugenzi we kubera gufuha. Ese wamusangana n’umugore wawe ho igisubizo ni kubica? Uyu mwicanyi agiye gufungwa burundu, umugore we arashaka undi mugabo, ubwo se inyungu ye ibaye iyihe. Uwapfuye n’ubundi amaherezo n’ubundi yari kuzapfa. Ariko we azapfira muri gereza kandi apfane icyo cyaha . Uwo mugore nawe ntawe azongera kubona. MBERE YO GUKORA IBARA, IBYO BYOSE NTIBABANZA KUBITEKEREZAHO KUBERA IBIYOBYABWENGE.

  • Nyamara ababizi neza bahamya ko Umugore aramutse aguciye inyuma, nta mpamvu yo kurakara cg gutera amahane, kuko Umugore ubikoze aba yararangije kukuvana mu mutima we cyera, icyo wakora icyo aricyo cyose. Aho gufata icyuma, ahubwo wazinga utwawe ukigendera…

  • Umwero uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose! None se Police nirasa umuntu mu kico ngo yacyekwagaho ubujura, umuntu agapfa atagejejwe imbere y’ubutabera hazakurikiraho iki?! Kwishakira ubutabera uko umuntu abyumva, nk’uko Police ibikora uko ibyumva! Ibi si ibintu byagombye kuba mu gihugu kigendera kumategeko.

    Inzego z’ubucamanza zagombye gukurikirana uwiha kwihanira wese na Police itibagiranye. Umuco wo kwihanira nucike mu Rwanda. Amategeko nahuzwe n’ibihe tugezemo, umuco utibagiranye. Naho ubundi twaba tugana ahabi. Nizere ko igitecyerezo cyanjye ntawe gihungabanyije.

  • Ni nkuwanjye yarabinkoze ndamubabarira ariko aziko byarangiye kumbi ndi kumuvugutira umuti usharira we nuwo babikoranye bazabyishyura nabi tu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *