• 26/01/2020 4:01 18

Nyarugenge: Abo mu mudugudu wa Makaga biganjemo abafite ubumuga, nta bitaro, nta mazi ahagije…

Abaturage bo mu mudugudu w’ikitegererezo wa Makaga, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge binubira ko batujwe mu mudugudu utagira umuhanda, amazi akaba aza rimwe mu byumweru bibiri kandi ntugire ivuriro. Ikibababaza kurushaho ni uko biganjemo abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru, bakeneye ababita ho kurusha abandi.

Abaturage bavuga ko bibabaje kuba inzu itaramara amezi atandatu yaratangiye gusaduka

Umudugudu wa Makaga uherereye nko mu ntera igera ku bilometero 14 uvuye mu gice cy’Umujyi wa Kigali.

Umuhanda ugera yo ntutunganyije kuko urimo imikuku myinshi, amakoni n’ibinogo.  Ubwo ikipe y’abanyamakuru yajyaga muri uriya mudugudu mu modoka ishoboye imihanda yo mu bwoko bwa Vigo byasabye iminota 35 ngo ihagere.

Abatuye uyu mudugudu babwiye itangazamakuru ko bamaze amezi atatu gusa bawimuriwemo. Ngo bahazanywe bavanywe mu yindi mirenge y’Akarere ka Nyarugenge nka Rwezamenyo, Kimisagara, Nyarugenge n’iyindi.

Kuba barimuwe bakaba bafite inzu barabishima ariko bakanenga ko izo nzu zubatswe kure y’ibikorwa remezo by’ibanze nk’ikigo nderabuzima, nta muhanda, nta soko kandi inzu zikaba zatangiye gusenyuka.

Umwe mu batuye uriya mudugusdu witwa Mugabe yavuze ko kuba inzu atuyemo yaratangiye gusaduka inkuta itaramara n’amezi atandatu bigaragaza ko rwiyemezamurimo witwa Eric Mushimire( uzwi cyane mu murenge wa Kimironko ) wayubatse yayisondetse.

Eric Mushimire yamenyekanye cyane kubera inzu nyinshi yubatse muri kamwe mu tugari tw’Umurenge wa Kimironko, ndetse haza no kumwitirirwa.

Ati: “ Ndebera nawe! Ubu se iyi nzu urabona izamara igihe kingana gute igihagaze? Turashima ko batwubakiye ariko iyo bubaka inzu ikomeye byari bugire akamaro karambye.Ibinonko byatangiye byatangiye kuduhanukira.”

Abaturanyi babo bavuga ko ubuyobozi bwabajugunye, bakabita ko batuye i Nduba( aha bakaba baba baganisha ku kimoteri cya Nduba). Ngo babafata nk’aho Leta yabajugunye, bakifuza ko bahabwa agaciro bakegerezwa ibikorwa remezo bituma biteza imbere.

Kuba abenshi mu batuye uriya mudugudu bafite ubumuga hamwe n’abageze mu zabukuru ngo bituma abawutuyemo badafite ubumuga bavunika bita kuri bagenzi babo.

Umuseke wagerageje inshuro nyinshi kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba ngo agire icyo avuga kubyo bariya baturage bavuga ndetse n’icyo ubuyobozi bwumva bwazabikoraho ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yabwiye Umuseke ko icyo kibazo yari atarakimenya. Ngo agiye kubaza umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yumve icyo yabikozeho.

Ati: “Ntacyo twari tuzi ariko reka tumubaze twumve icyakozwe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba nawe ntiyitabye telefoni ye ngo agire icyo avuga kubyo abafite ubumuga batuye uriya mudugudu bavuga byerekeye ubuzima bubagoye.

Iyi nzu ngo yatangiye gusaduka ku ikubitiro
Iyi robine ngo izana amazi gake mu kwezi. Ivomerwaho n’abatuye akagari ka Rwesera bose
Abenshi mu batuye uyu mudugudu ni abageze mu zabukuru
Uyu muhanda urawuterera kuzagera i Nyamirambo
Uyu musaza avuga ko bibabaje kuzanwa gutuzwa ahantu utabona ibitaro kandi ugeze mu zabukuru
Abafite ubumuga nibo benshi batujwe muri uyu mudugudu
Uyu mubyeyi ageze mu za bukuru kandi abana n’ubwandu bwa SIDA
Ngo bahawe matola nto, kuziryamaho bibavuna umugongo
Hafi aho hari ishuri ritaruzura
Abaturage baje kwibwira itangazamakuru ibibazo byabo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *