• 08/12/2019 6:25 34

Nyarugenge: Abacuruza ‘Betting’ ngo abanyerondo ntibazongera kubicaza hasi

Kuri uyu wa Kane bamwe mu bacuruza imikino y’amahirwe izwi nkaBetting, bahawe ikiganiro na Police y’u Rwanda ibibutsa kutemerera abana kuza gukina iriya mikino n’ibindi. Na bo basabye Police kuzihaniza abanyerondo bajya babicaza hasi iyo baje kwaka ibyangombwa abari gukina betting. Ngo ni ukubasuzugura.

Basabye Polisi kuzihaniza abanyerondo babicaza hasi iyo baje kwaka abakiliya ibyangombwa

Abacuruzi bavuga ko kwicazwa hasi, ukicarana n’abakiliya bawe kandi wowe ufite ibyangombwa ari ukubasuzugura cyane.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Goretti avuga ko ibyo bariya bacuruzi bavuga bifite ishingiro.

Ati “ Rwose ntibikwiye ko wicaza abantu hasi ngo ni ukugira ngo baguhe indangamuntu zabo.”

Avuga ko hazabaho igikorwa cyo kubahugura kugira ngo bakore mu buryo bwa kinyamwuga kuko niba ibyo babavugaho barabikoze byaba binyuranyije n’inshingano zabo.

Ati “Habaye hari umunyerondo wateshutse ku nshingano ze yaba yaratandukiriye ku byo ashinzwe.”

Avuga ko abanyerondo bakwiye kujya basaba ibyangombwa ubifite bakamureka niba nta wundi mutekano ahungabanyije, utabifite bakamujyana ariko hatagize uteshwa agaciro.

Yavuze ko Police izareba uko yaganira n’abakora irondo bakarushaho guhugurana uko ryajya rikorwa neza ntawe uhungabanyijwe.

Ibindi bariya bacuruzi baganirijweho harimo kwirinda kwemerera abana kwinjira aho bakinira betting no kubemerera bakabikina.

Bibujijwe kandi ko gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko ariko ko gukunda igihugu ari ingenzi muri byose.

Abaganirijwe basezeranyije Police gufatanya nayo mu nzego zose kugira ngo ibintu bigende neza kurushaho.

Bari abantu 100 bahagarariye ibigo bicuruza.

Ibiganiro bya Police byatanzwe na CIP Umutesi Marie Goretti, CIP Joseph Nzabonimpa, IP Vincent Gasana n’abandi.

CIP Umutesi yabasezeranyije ko bazabiganiraho n’abanyerondo bakareba uko byakemurwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *