• 29/01/2020 4:55 43

Nyanza: Urubyiruko rwasabwe kumva Ndi Umunyarwanda rukareka inyigisho mbi

Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, IBUKA, mu Karere ka Nyanza, Kabagamba Canision mu muhango wo kwibuka mu Ishuri rya Kavumu TVET yasabye urubyiruko kwanga inyigisho bigishwa n’abagifite amacakubiri n’urwango, bakumva cyane Ndi Umunyarwanda.

Uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyanza Kabagamba Canision

Uyu muyobozi  yasabye urubyiruko kwitandukanya n’izo nyigisho kuko ari zo muzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Rubyiruko nimwitandukanye n’inyigisho zo ku mashyiga, muzirikane igihango mufitanye n’igihugu mwimakaza ubunyarwanda, nibyo bizabafasha mu iterambere ry’ejo hazaza.”

Yasabye abari bitabiriye uyu muhango wabaye ku wa gatanu w’icyumweru dusoje gukomeza kwibuka abantu babo bishwe muri Jenoside, haba mu mazina ndetse n’ibigwi byabaranze.

Kabagamba Canision yasabye urubyiruko kwitandukanya n’inyigisho zo ku mashyiga ahubwo bamva ibiri muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yaboneyeho kwibutsa urubyiruko ko abafite cyangwa bazi abatarishyura imitungo bangije muri Jenoside kubakangurira kwishyura kuko ari inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Munyemana Sadi watanze ubuhamya yagarutse yasabye urubyiruko kugira umutima wa gipfura bagendeye kuri Ndi Umunyarwanda.

Umuyobozi w’ishuri rya Kavumu TVET Eng. Ruzindana Eugene yavuze ku rubyiruko rwakoreshejwe n’abari abayobozi b’iryo shuri kuko hitwaga “Forge” bagatsemba Abatutsi, abwira urubyiruko kuba intangarugero bagaharanira ko icuraburindi ryabaye mu Rwanda ritazongera.

Muri uyu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri, hakozwe urugendo bagana ahiciwe Abatutsi benshi bafata umwanya wo kubibuka no gushyiraho indabo.

Iri ishuri ubu rifite abanyeshuri 800, mu gihe cya Jenoside umubare w’abanyeshuri bapfuye nturamenyekana baracyakusanya amakuru, hamaze kumenyekana abagera kuri batatu baguye mu kigo, n’abarezi babo bane kuko Jenoside yabaye bari mu kiruhuko, abo bahaguye ni abari bahahungiye.

Eng. Ruzindana Eugene umuyobozi w’ishuri rya Kavumu
Urubyiruko rwasabwe kumva cyane gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Abanyeshuri bo mu Ishuri rya Kavumu TVET

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ndibuka birirwa babidusubirishamwo umunsi wose muri ibi bihe byari amezi yo gutaha no gutangiza imishinga! Ngo UBUMWE, AMAHORO, AMAJYAMBERE. Erega tukirirwa muri urwooooooooo,

    Ntibyabujije bamwe babidusubirishagamo kuvuga ngo umututsi niwe mwanzi! Abana bacu tujye tunababwira ko ibyo abanyepolitiki bavuga kenshi batabikora.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *