• 27/11/2020 1:19 15

Nyanza: Umugabo bivugwa ko ‘umugore yamuteye indwara ifata imyanya y’ibanga’ yagerageje kwiyahura

Mu Mudugudu wa Kidaturwa, mu Kagali ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza hari umugabo wagerageje kwiyahura ku bw’amahirwe Nyina yamusanze mu mugozi agihumeka, bivugwa ko kwiyahura kwe yabitewe n’uwo bashakanye byemewe n’amategeko ngo aheruka kumwanduza imwe mu ndwara zifata imyanya y’ibanga zitewe n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kumenya ko uriya mugabo yagerageje kwiyahura byaturutse ku kuba mu gitondo atigeze akingura inzu yari aryamyemo, nyina ajya kumureba asanga yimanitse mu mugozi ari gucira urukonda atarapfa.

Ngo yahise ajya gutabaza abaturage basanga atarapfa ariko ameze nabi, bamujyana kwa Muganga yitabwaho.

Uyu mugabo ari mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yashakanye byemewe n’amategeko n’umugore na we w’imyaka 35 y’amavuko bafitanye abana babiri, bivugwa ko ‘ari we ntandaro yo kwiyahura kwe’.

Amakuru avuga ko mbere y’uko bombi bashakana umugore yari yarabyaye abandi bana 3 ku bagabo batandukanye batarimo uriya mugabo bashakanye baje kubana byemwe n’amategeko nk’uko umwe mu baturage batuye muri kariya gace yabitangarije Umuseke.

Yagize ati “Mbere y’uko babana umugore yari afite abana batatu gusa  abo bana yari yarabasize iwabo.”

Uyu muturage akomeza avuga mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020 umugabo yarwaye imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, agashinja umugore we kuyimwanduza kuko n’ubundi yamushinjaga ko amuca inyuma.

Amakuru kandi yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasama, Egide Bizimana avuga ko atazi icyatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwiyahura.

Ati “Ayo makuru twayamenye gusa ntitwamenye neza icyamuteye yiyahura icyo ari cyo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakimara kubimenya abaturage bihutiye kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyaratsi giherereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, Abaganga bakaba bari kumwitaho.

Amakuru aturuka i Nyanza avuga ko kuva uriya mugabo amenye ko arwaye imwe mu ndwara zo mu myanya y’ibanga atongeye kurarana n’umugore we, ngo aba mu nzu yo hanze wenyine naho umugore akabana n’abana mu yindi nzu.

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc…Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.

  • Nuko nuko yamuhaye ku mazimano yari akuye mu nshoreke. Umugore utahagijwe n’ibya ryo mu rugo we, ntakundi nganzwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *