• 01/11/2020 2:19 18

Nyanza: RIB yataye muri yombi ukekwaho gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwo mu Karere ka Ruhango [ni rwo rugenza ibyaha muri Nyanza], rwataye muri yombi Ruziraguhunga w’imyaka 63 y’amavuko akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 wo mu Karere ka Nyanza.

Ku munsi w’ejo hashize, Umuseke wari wanditse inkuru y’Uyu mukecuru wo mu Mudugudu wa Gitare, Akagari ka Butasinda, mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza wavugaga ko uriya Ruziraguhunga yamufashe ku ngufu ku manywa y’ihangu ariko akaba akomeje kwidegembya.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Nyanza rwataye muri yombi uyu musaza kugira ngo akorweho iperereza kuri iki cyaha akekwaho.

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera yabwiye Umuseke ko Ruziraguhunga yatawe muri yombi mu ma saa cyenda (15:00) zo kuri uyu Kane agahita ajyanwa kuri station ya RIB ya Ruhango [Ni yo igenza ibyaha byo muri Nyanza].

Bahorera avuga ko abantu bakorewe ihohoterwa nka ririya bakwiye kwihutira kubimenyesha inzego kugira ngo zihite zitangira iperereza ndetse bahite bajyanwa gusuzumwa kuko iyo bimaze igihe bigora kubona ibimenyetso.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwari bwabwiye Umuseke ko bugiye guhita busaba uriya mukecuru uvuga ko Ruziraguhunga ahita ajya kwisuzumisha kwa muganga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *