• 18/01/2020 2:55 07

Nyanza: Isindwe ‘ryamwoheje gushaka umugore’ wa mukuru we bimuviramo urupfu

Ahagana saa tanu z’ijoro ryakeye umugabo witwa Evariste Habyarimana wo mu mudugudu wa Muyebe, Akagari ka Cyeru, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza ngo yagiye kwa mukuru we witwa Kalisa akeka mukuru we adahari ngo asabe umugore we ko baryamana ariko arahamusanga. Uyu Kalisa ngo yabonye umugore we atabaza nibwo yateraga murumuna we ibuye mu mutwe riramuhitana.

Ngo yakubise murumuna we ibuye mu mutwe amuziza gushaka gusambanya umugore we

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza avuga ko amakuru bayamenye nyuma gato bikiba baratabara bafata uwo Kalisa n’aho murumuna we ajyanwa kwa muganga kuri moto ariko aza gupfira mu nzira.

Aba bagabo bavukanaga umukuru afite imyaka 50 undi afite 44.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nyakwigendera yari amaze amezi runaka apfushije umugore.

Habineza ati: “  Amakuru twamenye avuga ko Habyarimana yaje kwa mukuru we yasinze cyane ashaka gusambanya umugore we. Umugore yatabaje umugabo aje atera ibuye Habyarimana mu mutwe. Twamujyanye ku kigo nderabuzima cya Mututu ngo barebe ko bamuramira ariko aza gupfira mu nziza.”

Asaba abaturage b’Umurenge ayoboye kujya batanga amakuru y’aho bazi amakimbirane kandi abayafitanye bakirinda kwihanira ahubwo bakabwira ubuyobozi uko ikibazo giteye bukabunga.

Yasabye akandi abaturage kwirinda gusinda cyane kuko hari ubwo bikoresha amahano.

Umurambo wa Evariste Habyarimana wajyanywe mu bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ubusambanyi butera ibibazo byinshi:Kwicana,kurwana,kwiyahura,gucana inyuma kw’abashakanye,divorce,gukuramo inda,kujugunya umwana umaze kubyara,etc…
    Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

  • Ariko Mana we. uyu mugabo wapfuye arambabaje koko. Ubu se nta bundi buryo bari gukemura iki kibazo umuntu atarinze kuhasiga ubuzima. Ibaze kubura umuvandimwe koko. Erega ibibazo byose ntibikemurwa no gukubitwa. ubu kdi wasanga uyu wishe nawe ajya ajya ahandi. Yesu bamuzaniye umugore wasambanye arababwira ati utarakora icyaha natore ibuye amutere. Yakebutse asanga bose bagiye. Ubu se ugirango uyu wishe nashyira ubwenge ku gihe ntazahinduka umugore we akajya avuga ati umugore yatumye nihekura. Ahaa, twige gukemura ibibazo mu mahoro nibyo byiza. Imana ibarinde.

  • Iriyamari irakomeye pe ubundi umuvandimwe mubuzimabusanzwe musangira byose ahh!! Nabandi barebereho

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *