• 26/01/2020 11:32 06

Nyanza: Imibereho y’umuryango uri mu kiciro cya 3 usaba Leta ubufasha

Nteziryayo Anastase n’umugore we Mukarwego Agnes batuye mu Mudugudu wa Kamazuru, Akagari ka Burinja, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bashyizwe mu kiciro cya 3 kandi no kubona ibibatunga bitaborohoye.

Inzu umuryango uvuga ko ubayeho nabi utuyemo

Uyu Muryango utuye mu nzu kazu gato gashaje kandi kubakishije ibiti. Usibye kuba ari gato kakaba kanashaje, uyu muryango uvuga ko bagakodesha  2500 Frw ku kwezi.

Bavuga ko iyo imvura iguye bahitamo kujya kugama mu baturanyi. Iyi nzu kandi iri munsi y’umukingo muremure ku buryo iyo imvura iguye amazi yose aruhukira mu ruganiriro ari na rwo  bararamo.

Mukarwego twamusanze muri iyo nzu bacumbitsemo tugira ikiganiro atubwira ko bifuza ko bafashwa bagatuzwa aheza.

Ati ”Badushyize mu cyiciro tudakwiye tumaze igihe dusaba ko baduhindurira ariko nta cyakozwe iyi nzu na yo ishobora kugwa.”

Yagize ati ”Iyi nzu yigeze gusaduka igice kimwe cyo hejuru bitewe n’amazi menshi aturuka kuri uyu mukingo.”

Uyu mubyeyi avuga ko akazi akora ari uguca incuro kuko ahingira abifite rimwe na rimwe. Umugabo we ngo arara izamu ku Ishuri Rikuru ryigenga rya INLAK  Ishami rya Nyanza agahembwa ibihumbi 30 by’u Rwanda amafaranga avuga ko adashobora kubatunga cyangwa ngo babe bayakodeshamo indi nzu yisumbuye iri n’ahantu heza.

Makarwego yanavuze ko hari inshuro nyinshi baburara bakanabwirirwa.

Uyu muryango uvuga ko nta sambu ufite kuko ngo waje gutura muri ako gace uturutse mu Karere ka Nyaruguru.

Mu nzu imbere

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere Nyanza Umutesi Solange avuga ko aho bamenyeye ikibazo cy’aba baturage bafashe umwanzuro wo kujya gusura uyu muryango kugira ngo bawimurire ahandi badashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Yagize ati ”Tuzajyayo tunabigishe gucunga neza amafaranga bita ko ari makeya tubereke ko hari abandi bayahembwa.”

Umutesi yongeyeho ko hari n’amakuru bamenye avuga ko hari inguzanyo INLAK  iherutse guha uyu Nteziryayo akaba atarayikoresheje icyo yayisabiye.

Umutesi yavuze ko kugira kwimura uyu muryango ari byo byihutirwa, ibyo kubahindurira icyiciro akavuga ko bigiye kuvugururwa mu minsi ya vuba.

Uyu muyobozi avuga ko mu bufasha bateganya kumuha harimo no kubigisha gucunga na duke bafite, bakaba  ari byo bashyira imbere bahereye ku mushahara bavuga ko ari mukeya.

Ubwo twasuraga uyu muryango ntitwabashije kubonana n’umugabo w’uyu mugore kuko yari yagiye ku kazi.

Usibye kuba iyi nzu ari ntoya ndetse ikaba inashaje, nta gikoni igira kuko batekera mu nzu imbere hagati y’uburiri n’ibyo bikoresho byo mu rugo.yo witegereje inzu uyu muryango ubamo, birashoboka ko imvura y’itumba ikomeje kugwa nta kabuza iyi nzu ishobora kugwa.

Iyi nzu yubatswe kera kandi yubakishije ibiti

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Nyanza

6 Ibitekerezo

  • Abo barateta ubumena ifu! Ubwose uwo mugabo nyuma y’izamu rya 30.000F ku manywa yabura n’ibindi byamwinjiriza 20.000F,umugore nawe mu guca inshuro akabona 20.000F yose akaba 70.000F(incuro ebyiri z’umushahara wa mwarimu!!!

    Ahubwo babashyire mu cya 4.
    Kandi ubu nti barara agacupa!
    Inzoga zigira uruhare rurenga 70% mu biteza ubukene n’imyiryane mu miryango

  • Amafranga 30 000 azaa buri kwezi si makeya ku buryo uyu muryango warira bigeze aha!!!! Abantu bikuremo umuco wo gusabiriza no kumva ko bazakemurirwa ibibazo byose ahubwo biyubakemo umuco wo kwishakamo ibisubizo. Niwo muti urambye. None se ku manywa uyu mugore n’uyu mugabo birirwa bakora iki???

  • Uyu mugabo n’umugore we barateta cyane rwose kandi bafite imyumvire yo hasi. Ese i Nyaruguru aho bavuye nta sambu bari bahafite? Ahubwo Akarere gafatanye na UNILAK yimuke vuba aha rwose. Ibi ni umurengwe ahubwo. None se abahabwa inkunga y’ingoboka ntibahabwa 7000 buri kwezi kandi bakabaho ubuzima butameze nka buriya? Bakurikirane neza uyu mugabo ashobora kuba yirirwa mu bikwangari na za muriture

  • Njyewe turakorana muri UNILAK ahembwa ibihumbi 45 buriya yabeshye umugore we ko ari 30 kuko akunda agacupa n’abagore. None se inguzanyo yahawe yagaragaza icyo yayikoresheje. Mu Rwanda ntaho tuzagera tuhifite abantu nk’aba rwose. Nibamwake kariya kazi bagahe undi we ajye mu kiciro cya mbere ahsbwe akazi muri VUP ajye akorera igihumbi ku munsi arebe ko ayo yita make azayabona.

  • baboherereze sophia abagire inama

  • Ngaho nyumvira ngo ahembwa 45,000frs!!!ariko se n’ubwo yaba 30,000 koko ni abantu bakwiye gutabarizwa!!?umunyamakuru watangaje iyi nkuru azi umushahara wa mwarimu wo mu mashuri abanza mbere yo gutangaza ibi!!?ariko ndahamya ko nta mwarimu uba ahantu nka hariya n’ubwo yaba akunda agacupa bigeze he!!!
    Ibyo uyu muyobozi yavuze nibyo,nibafashe uyu muryango kuzamura imyumvire yo gucunga neza ibyo bafite no kwimuka vuba byihuse hariya hantu ubundi iby’ubufasha byo wapi hari benshi cyane batabasha kubona na 10,000 Ku kwezi kdi bakabaho.Aka kazi nibagahe undi muntu ufite ubunyangamugayo barebe ko mu myaka 2 ataba yiteje imbere mu buryo bugaragarira buri wese!!!abanyamurengwe baragwira koko!!!!
    N’uyu mudamu namugaya kko niba umugabo yaramubeshye ko ahembwa 30,000 ubwo yo ayageza mu rugo naho 15,000 akabijyana muri izo ndaya n’ibikwangari!!ariko se umugore we yakoze iki muri izo 30,000frs byibura umugabo azana!!??iyi nkuru irambabaje njyewe nk’umuturage w’akarere ka Nyanza!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *