• 09/12/2019 7:42 49

Nyanza: Hari gukorwa urutonde rw’abakekwaho gutera inda abangavu

  • Gusa ngo umubare wabo ni muto ugereranyije n’abana batewe inda

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko ubuyobozi buri kwegeranya urutonde rw’abakekwaho gutera inda abana b’abakobwa batarengeje imyaka 18 bikabaviramo ingaruka zitandukanye zirimo kuva mu ishuri.

Umuyobozi wa Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko uru rutonde ruri hafi kurangira

Ejo mu karere ka Nyanza hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa by’umwihariko iririho rifata intera ryo gutera abangavu inda zitateganyijwe.

Inyigo yakozwe mu karere ka Nyanza mu myaka ibiri ishize (2017-2018) yagaragaje ko abangavu 430 batewe inda zitateganyijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yabwiye Umuseke ko urutonde rw’abakekwaho gutera inda aba bana b’abakobwa rugiye kurangira ku buryo mu minsi mike bazatangira gukurikiranwa.

Ati “Imibare y’abatera abangavu inda irarushaho kuzamuka uko imyaka igenda isimburana gusa hari ingamba twashyizeho zizatuma bahanwa dushingiye ku makuru tumaze kubona.”

Ntazinda avuga ko mu mezi ane ashize hari bandi bangavu 47 bamaze gutwita inda zitateguwe, ari na yo mpamvu iki kibazo cyahagurukiwe.

Gusa vuga ko umubare bamaze kubona w’abakekwaho iki cyaha ari muto ugereranyije n’umubare w’abangavu bose bafite mu Karere, ko abakekwa urutonde ruzakomeza.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rose Mary Mbabazi avuga ko imibare bamaze kubona yerekana ko abagabo bakuze 33% ari bo bafite uruhare mu gutera abo bana inda zitateguwe.

Ngo aba bagabo n’urundi rubyiruko bazajya bahamywa ibi byaha, bagomba guhanwa hakurikije amategeko.

Yagize ati “Turasaba abaturage kuba ijisho ry’abangavu baterwa inda zitateguwe birinda kuba indorerezi.”

Umushinga FXB wemeye gufasha abakobwa ibihumbi 15 babyariye iwabo babigisha imyuga no kubakorera imishinga iciriritse ibyara inyungu buri wese agahabwa ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CGP Emmanuel Gasana yasabye urubyiruko kwitwararika
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko
Min Rosemary Mbabazi yabibukije ko ari bo igihugu gihanze amaso ku iterambere ry’ahazaza

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Nyanza

10 Ibitekerezo

  • None se gutera inda umwangavu bihanwa nayahe mategeko? Cyangwa mushaka kuvuga gutera inda umwana utujuje 18?

  • Ni byiza gukora urwo rutonde in order to dissuade people from fornication and adultery.Ariko ikibazo nyamukuru ni iki: Ese bizahagarika ubusambanyi?Igisubizo ni OYA.N’igihe Sida yacaga ibintu mu myaka ya 1980-1990s,umuti ugabanya ubukana utari waza,ntabwo byabuzaga abantu kubikora.UMUTI nyakuri ni uwuhe?Nuko abantu bakumvira amategeko y’Imana dusanga muli Bible.Baramutse babikoze,ibi byose byavaho burundu: Abakobwa babyara,ubusinzi,intambara,ubwicanyi,ruswa,akarengane,gereza,police,etc…ndetse n’abasirikare bavaho kubera ko abantu bose baba bakundana.Ubwo na Ministries nyinshi zavaho.Budget byatwaraga ikubaka imihanda,amashuli,hospitals,etc….Rwose tujye tugerageza kumvira Imana kubera ko ababikora izabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje dusoma muli 2 petero 3 umurongo wa 13.

  • Bazakora urutonde se kugeza ryari?Ese niwo muti w’abantu basambana?Ntacyo bishobora gutanga.Igihe cyose abantu bazanga kumvira Imana,isi nta mahoro ishobora kugira.Amategeko Imana yaduhaye,ni ku nyungu zacu.Abagerageza kuyumvira,nubwo ari bake,bagira amahoro.Iyo twanze kuyumvira,tugira ibibazo.Urugero,reba ukuntu abashakanye basigaye batandukana,reba intambara ziri mu isi nyamara Imana itubuza kurwana no kwicana.Umuti uzazanwa n’Imana,ubwo izazana ubwami bwayo bukaba aribwo buyobora isi.Ntabwo biri kure.Abashaka kuzaba muli ubwo bwami,bagomba kwitoza kumvira Imana hakiri kare,kubera ko abanga kuyumvira,bible yerekana ko Imana izabakura mu isi,kubera ko aribo bateza ibibazo.

  • Ubu se ko mubitangaje ntimushobora gutuma hari abahita bakwepa ubutabera? Iyo muza kureka RIB igakora akazi kayo kinyamwuga.

  • Bakwepa ubutabera gute? Ubwo uwahunga yajya kuzitera abo hanze y’Igihugu!Ababyeyi nabo bakwiye kwegera Abana babo bakabaha uburere buboneye kuko birababaje! Naho ubundi ndabona abagabo bagiye kuzura Gereza ariko urwishigishiye ararusoma!

  • Igitekerezo cyange nge mbona hakwiye gushyirwaho umurongo ababangavu bajya bahamagaraho mugihe bafashwe kungufu kubufatanye nubugenza cyaha abakekwaho gufata kungufu abangavu bagafatwa mwibanga kuko iyo shuga dadi amenye ko arigushakwa/kobyamenyekanye arahunga

  • Ariko se mwebwe murafata abana bari muri adolescence mukababwira ngo nihagira umubyeyi ubavugaho bihutire kuri police, mwarangiza kubona ingaruka zabyo mugasakuza? Ibyo mukora muba mubizi, turambiwe iyo mikino.

  • Wa mugani wa Kayizari birakwiye ko ikiswe uburenganzira bw’umwana gisobanuka neza. Umwana w’umukobwa aragira gutya akitahira saa sita z’ijoro nyina yagirango aravuze bwacya mu gitondo akajya kuri polisi ati “Ababyeyi bange bampoza Ku nkeke!” Imyitwarire y’abana b’ubu nayo kandi si shyashya. Bafite ingeso yo kurarikira ibintu cyane. Bamwe mu babyeyi nabo kandi ntabwo bakitwara nk’ababyeyi: ukagira gutya ukabona umusaza w’imyaka 60 ari gusomana n’umwana w’umukobwa yakabereye sekuru! Inzego zose (Leta na sosiyete sivile cyane cyane amadini n’amatorero) zikwiye gusenyera umugozi umwe mu gushakira uburere bwiza abangavu bacu.

  • Ariko ikibazo Kiri kubana babakobwa gusa cg gahunda nukurengera igitsina kimwe? Nkubu iyo mukaperezida adhyingiranywe nuriya musore wimyaka 20 mukabirebera mwunva Ari byo? muravuga muti Bose barakuze none umusaza uteye inda umukobwa wimyaka 18 mwabiretse byo ko baba bakuze? Ikibazo gikomereye igihugu cyaje tukireba tubivugira mumatamatama kuko kubivuga cyane nukwikururira akaga watezwa nabiyita ko ngo bakomeye kuburenganizira bwabana babakobwa,ibiri mumuryango twarinumiye kuko abitwa ko ngo bakomeye ku ihame ryuburinganire bakuraba ivu ikibazo cyiri nuburezi cyo twashyizeho supaguru kumunwa kuko abashikamye kuburenganizira bwumwana bakunyuza muryoya…nawe se umugabo arabwira umugore ati warurihe undi agahamagara Dasso,mwarimu yacyaha umwana hakaza umubyeyi nibigo bigendera hejuru…umwana wumukobwa wamubaza uti wigize ibiki Gitifu na commander bati jya imbere nirinze kuvuga ko nabo bamwereka uko intama zambarwa iyo babonye kamecurika
    Murashaka gushyira udukingirizo mumashuri…muremerera abakobwa kuringaniza urubyaro,harategurwa ibitaramo njyangesombi mwise kumansura kugeza kurwego rwumudugudu umwana rambara akagerageza uko ashoboye utubuno tukicora mukamuha ijambo muruhame yambaye atyo yewe Hari namadini asigaye akodesha bene aba ngo abayoboke baze Ari benshi ibigezweho biriyongera akazi kurubyiruko kakaba ingume mbiswa ndekere aha ndabizi ubu Hari abari kuvuga ko ndengereye..harya ngo dufite za kaminuza uruhuri? Hari nimwe yakora ubushakashatsi kuri iki kibazo se da

  • Iyo usomye inkuru zose zirebana n’iki kibazo ugirango hari itsinda ry’abantu runaka rihari ryapanze gutera abana b’abakobwa inda kandi siko bimeze, cyane ko nta n’umwe ufatwa ku ngufu. Nge mbona iki cyorezo gishingiye cyane ku myitwarire n’uburere by’urubyiruko rwa none rusigaye rwaratwawe n’ibishashagirana bitizwa umurindi n’iterambere ryihuse ry’amashusho n’irindi koranabuhanga bigaragara ko biri ku muvuduko bo batiteguye. Ingero zirahari: abana b’abakobwa bararyamana n’ubemereye telephone runaka, barareba za filimi z’imibonano mpuzabitsina zikangiza imitekerereze yabo imburagihe, n’ibindi. Sinemeranya na busa n’abavuga ko izi nda zituruka ku bukene.
    Umuti nge mbona ari ugushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha abangavu kwirinda gutwita ni ukuvuga gukaza amasomo n’amahugurwa ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere naho kubabuza kuryamana n’abasore byo biragoye rwose! Ab’amadini nabo bazashyiraho akabo ariko tutabeshyanye si umuti urambye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *