Nyanza: Hafashwe 3 bakekwaho kwiba “Boutique” bagatwika bimwe mu bicuruzwa byarimo | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:35 33

Nyanza: Hafashwe 3 bakekwaho kwiba “Boutique” bagatwika bimwe mu bicuruzwa byarimo 

Mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu kwiba ibicuruzwa byo muri “boutique” ibindi bakabitwika batawe muri yombi.

Abaturage batabaye babanje kuzimya umuriro (archives)

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2020 ahagana saa mbiri z’ijoro abantu bateye muri boutique batwara ibicuruzwa byarimo ibindi barabitwika banafata nyirayo witwa Ndayishimiye Claude w’imyaka 22  y’amavuko baramuboha, bamujugunya mu myumbati.

Abo bakekwaho ubwo bujura babanje gushyira imyenda mu kanwa ka nyiri boutique kugira ngo atabona uko atabaza.

Amakuru umuseke wamenye ni uko ku wa 28 Ugushyingo 2020 hakozwe igikorwa cyo gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi batabwa muri yombi, barimo uwitwa NZAYISENGA Theogene w’imyaka  29 y’amavuko, NTAGWABIRA Samuel bakunze kwita ISHIMWE w’imyaka 18 y’amavuko, na  SIBOMANA Elysée w’imyaka 20 y’amavuko.

Dr. Thierry Murangira umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yabwiye Umuseke ko abafashwe ari babiri, NZAYISENGA Theogene w’imyaka  29 na SIBOMANA Elysée w’imyaka 20 bakekwaho ibyaha bibiri, Gutwikira undi ku bushake n’icy’Ubujura bukoresheje kiboko.

Avuga ko Ingingo ya 180 iteganya igihano kiri hagati y’imyaka 10 na 15 y’igifungo, n’ihazabu ya miliyoni 3 na miliyoni 5frw ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake.

Yagize ati “Bafungiye kuri RIB ya Kibirizi. Iperereza rirakomeje kugira ngo tumenye icyabibateye niba hari n’uwabatumye agaragare.” 

Dr Murangira avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda ibikorwa nk’ibi biganisha ku gufungwa imyaka myinshi kimwe no kwirinda ibikorwa bibi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse yari yemeje aya makuru mu nkuru twatambukije, avuga ko umusore witwa Ndayishimiye Claude w’imyaka 22 yatewe n’abantu babanza kumukinga igitambaro mu maso, banamushyira umwenda mu kanwa biba boutike ye bamusiga mu myumbati.

Yagize ati “Byumwihariko hari abo dukeka turi no gushakisha baduha amakuru kuri ibyo bikorwa.”

Icyo gihe yabwiye Umuseke ko uwakomeretse yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Nyamure, akaba yahise yoherezwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo yitabweho, ubuzima bwe bukaba bumeze neza kuko yamaze kuzanzamuka.

Kuri uyu wa Kabiri yabwiye Umuseke ko bashishikariza abaturage gukaza ingamba zo kurinda umutekano buri wese akumva ko agomba gutanga amakuru kare mu rwego rwo gukumira ibintu nka biriya.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *