• 01/11/2020 3:43 34

Nyanza: Amazi menshi yapfupfunutse mu butaka buhinzeho imyaka

Mu Mudugudu wa Nyarutovu, mu Kagali ka Rubona mu Murenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza kuri iki cyumweru amazi yapfupfunutse mu butaka yangije imyaka y’abaturage ihinze hafi y’akabande bahingagamo, umwe mu batuye hariya avuga ko byigeze kubaho mu myaka 30 ishize.

Aha ni mu Murenge wa Cyabakamyi muri Nyanza babonye amazi atungereza hejuru ava mu butaka avanze n’ibumba

Abaturage batunguwe no kubona mu butaka hazamukamo amazi avanze n’ibumba, byagera imusozi bigahita bifata cyane ku buryo kuzongera kuhahinga bigoranye.

Tuyisenge Jean Bosco utuye aho byabereye yavuze ko ibi atari ubwa mbere bibaye kuko mu myaka 30 ishize byabaye.

Ati “Mu mwaka w’1987 nibwo ibi byaherukaga kuba cyane ko hari imirima isanzwe haza gucika nk’uko byagaragaye uyu munsi. Ahacitse hari harameze uruseke, ikindi gice hahinze ibijumba hasanzwe hahingwa, hose hagiye ubu hari ikidendezi kirimo icyondo, imyaka yari ihahinze ntayihari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ayo makuru bayamenye kandi bagiye kwihutira kujya kureba impamvu yabyo.

Ati “Twabyumvise mu masaha y’umugoroba turajya kureba impamvu yabyo, bishobora kuba ari iby’Isi bisanzwe cyangwa ibyo mu butaka bihindagurika.”

Mayor Ntazinda avuga ko ibyabaye utavuga ko ari ibintu bidasanzwe, bityo ko abaturage bakwiye kumva ko nta gikuba cyacitse bakirinda no kwegera aho hafi y’akabande byabereye kugira ngo hataba hagira uhagirira ibibazo kandi ko bazajya kuhasura  bakanajyana n’abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bakamenya icyabiteye.

Amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko ubutaka bwarengewe ari  nka 1/2 cya hegitari. Bwari buhinzeho  ibihingwa  bitandukanye nk’urutoki (insina 100 ), imyumbati yari yeze, n’ibijumba bigeze igihe cyo gukurwa.

Imwe mu myaka bahinze yarengewe irimo imyumbati, urutoki n’ibijumba
Umwe mu bamaze igihe hariya avuga ko ibintu nka biriya byigeze kubaho mu myaka 30 ishize
Abahanga mu bumenyi bw’Isi baraza kujya hariya barebe ibyabaye niba ari ibintu bisanzwe

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abahanga muri geography nibahagera muzanaduhe amakuru natwe tubimenye

  • YEGO, iby’isi ni amayobera. Ubwo abahanga mu hagere muri benshi n’ibyuma bihambaye(niba mubigira?) . Ubu gira kabiri? (nyuma y’imyaka 30)
    Hashobora kuba hari isoko isukuma (nappe phréatique) akairi cyera hakazacika uruzi. Biti hi se , muhashake isoko nini, amazi atunganywe maze age yuhira imyaka andi bayakoreshe mu mirimo ya buri munsi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *