• 26/01/2020 2:52 37

Nyanza: Abarangije muri ILPD basabwe gusobanurira abaturage amategeko

Abanyamategeko 336 barangije mu ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), basabwe kwegera abaturage no kubasobanurira ibijyanye n’amategeko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko amategeko ku isi ari amwe ahubwo ikinyuranyo kikaba aho ashyirirwa mu bikorwa

Abarangije barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bahawe Impamyabumenyi ijyanye n’amasomo yo gushyira mu bikorwa amategeko (Diploma in Legal Practice).

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, avuga ko kwiga amategeko ari kimwe, kuyashyira mu bikorwa na byo bikaba ikindi.

Yavuze ko abarangije muri iri Shuri bakwiye kuyasobanurira abaturage batayazi kugira ngo barusheho kuyamenya no kuyifashisha igihe bibaye ngombwa, kuko igihe bafashe bubaka ubushobozi gihagije.

Yagize ati: “Ubutabera bukora bushingiye ku mategeko, ibimenyetso, n’uko ibyemezo bifatwa bishyirwa mu bikorwa.”

Busingye yavuze ko muri rusange amategeko ku rwego mpuzamahanga ari amwe, gusa avuga ko itandukaniro ririmo ari aho icyaha kiburanishirizwa.

Ati: “Mu Rwanda hari imanza bibasaba ko ziburanishirizwa mu Bunzi, ushobora gusanga ahandi atari uko bimeze yenda abakoze ibyaha nk’ibi babiranishirizwa mu Nkiko zisanzwe.”

Théophile Gauthier Nsegbe Umunyeshuri wo muri Cameroon akaba n’Umwunganizi mu by’amategeko, avuga ko kwiga banashyira mu bikorwa ubumenyingiro byazamuye igipimo cy’Ubumenyi bari basanganywe.

Yagize ati: “Jye umwihariko ni uko nize amategeko mu ndimi ebyeri, mu Rwanda nayize Cyongereza kandi byambereye akarusho kubera ko iwacu nari nsanzwe nkoresha Igifaransa.’

Furufuru Léopold Umunyamategeko wanakoze mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, avuga ko imyaka 12 yamaze muri uru Rukiko yagarutse mu Rwanda asanga amategeko yarahindutse harimo n’ayakuze.

Ati: “Abaregwa benshi ntabwo bazi amategeko, niyo mpamvu kubunganira ari ngombwa, ibi binafasha Umucamanza uburanisha guca urubanza ashingiye ku byo amategeko ateganya, aya tuba twifashishije arengera uregwa cyangwa urega.”

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didace avuga ko kuba abanyamahanga benshi baza mu Rwanda kwiga amategeko ari ikimenyetso kerekana ko Igihugu kimaze gutera imbere mu birebana n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mme Nirere Madeleine ari mu bahawe Impamyabumenyi uyu munsi.

Mu banyamahanga barangije harimo Umunyamategeko akaba n’Umuyobozi muri Perezidansi mu Gihugu cya Ghana, uyu akaba yategaga indege buri Cyumweru aza kwiga amategeko mu Rwanda.

Bakoze akarasisi basusurutsa abarangije muri ILPD
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Kayihura Muganga Didace
Byari ibyishimo ku basoje amasomo, barimo n’Umukozi muri Perezidansi ya Ghana
Iyi ni inyubako nshya iri shuri ryujuje ifite agaciro k’asaga miliyari 3Frw
Abasoje amasomo muri ILPD Nyanza mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi batandukanye

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Nyanza.

2 Ibitekerezo

  • Nyakubahwa Minister nta muturage w’injiji ubaho iyo bijyanye n’ubutaka. Muri Gakondo habagaho, umuvumu werekana aho umuntu atuye, Imiyenzi, imihati, ibibazo byo kurengera byari bayaracitse burundu urebye neza amakimbirane kuriyo ngingo mbere ya 1994. Ntabwo u Rwanda rwari akarwa konyine abo bazungu badufasha ubu bafite rapports nyinshi cyane. Kuki ubu umuntu asigaye aza kuguhuguza aho wavukiye na papa wawe yavukiye na sogokuru wawe yavukiye kandi akagutsinda? Ni ikibazo cy’abaturage batazi amategeko cyangwa hari abayakoresha mu bundi buryo bifashishije abandi bashaka guhuguza abandi? Mu Rwanda iyo uru mu ishyirahamwe runaka ntavuze izina uri muriyo groupe musangiriramo kugirango uzatsindwe urubanza ndakurahiye.

  • Ko aba mbere bica amategeko ari abagombye kuyubahiriza se, bariya bantu bazajya gusobanurira abanturage amategeko ngo bayamaze iki? Urugero: Miliyoni 104 z’amadolari zubatse Kigali Arena, zemejwe n’uruhe rwego rwa Leta rubifite mu nshingano? Ayo mafranga yenda kungana na milyari ijana z’amanyarwanda azishyurwa na nde? Si twebwe abanyarwanda? Kuki batatubwiza ukuri ku mafranga tuzishyura n’abana bacu? Ugira ngo ni amakabyankuru nasome iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Metro Dakar cyo muri Senegal:
    https://www.metrodakar.net/non-kigali-arena-na-pas-coute-6-milliards-f-cfa/

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *