• 14/12/2019 8:54 28

Nyamasheke: Umurambo w’umukobwa w’imyaka 17 watoraguwe ku nkombe z’umugezi

Mu  gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 02, Ukuboza, 2019  mu murenge wa Macuba ku nkombe z’uruzi rwa Kirimbi hatoraguwe umurambo w’umukobwa w’imyaka 17. Umwana wapfuye yitwa Claudine Uwineza akaba mwene Butera Jean na Nyirahagenimana Therese bo mu murenge wa Macuba, Akagari ka Cyimpundu, Umudugudu wa Buha.

Bivugwa ko uriya mwana yatambanywe n’umuvu umugusha mu mugezi arapfa

Hari amakuru avuga ko uriya mwana yatwawe n’umuvu watewe n’imvura nyinshi yaguye muri uriya murenge kuri uyu wa 01, Ukuboza, 2019

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Moise Bigirabagabo yemeje ko uwo murambo wabonetse kandi ko ababyeyi b’uwo mwana bahageze.

Bigirabagabo ati: “Ni koko uriya murambo wabonetse kandi ni uw’umwana w’umukobwa witwaga Uwineza Claudine akaba mwene Butera Jean na Nyirahagenimana Therese. Ababyeyi baje babona umurambo w’umwana.”

Umurambo w’uriya mwana wajyanywe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo usuzumwe.

Uriya mwana yakomokaga mu murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke

Theogène NDAYISHIMIYE

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Gusoma ni hatali

  • ntibiba byoroshye kbs wasnga arabantu bababgizi banabi baba babikoze gusa nyineumuryango ukomeze kwihangana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *