Nyamasheke: Hari Abagore bavuga ko bahejwe muri Koperative icuruza indagara | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:19 52

Nyamasheke: Hari Abagore bavuga ko bahejwe muri Koperative icuruza indagara

*Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko umugabane shingiro ugeze kuri Frw 150 000

Bamwe mu bagore bacuruza ismbaza bari mu matsinda atatu akorera mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hashize igihe kinini basaba kwinjira muri koperative “Turwanye Inzara Murwa”  ntibikunde kubera amananiza y’ubuyobozi bwayo, ngo bibagiraho ingaruka kuko badafatwa kimwe n’abanyamuryango. Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko imiryango ikinguye ku ushaka kubisunga yujuje ibisabwa.

Koperative “Turwanye Inzara Murwa” yabonye ubuzima gatozi mu 2014

Bariya bagore bavuga ko amatsinda yabo yishyize hamwe batanga amafaranga ibihumbi magana ane na mirongo inani (Frw480,000) bazi ko bahita bemererwa kwinjira muri Koperative ariko nyuma baza kubwirwa ko ariya mafaranga bayatanze baharura inzira ibyayo byarangiye.

Umwe muri bariya bagore agira ati “Twaje turi amatsinda dusanga koperative bariyishinze, badusaba kwishyira hamwe tugatanga imisanzu kugira ngo dukure tuziteze imbere, igihe kiragera dushaka kuba Koperative, badusaba imisanzu batubwira ko basora bonyine, twanditse muri Gashyantare 2020, ngo natwe tujye muri Koperative ariko ntibaradusubiza. Ntabwo tuzi ngo imigabane ni angahe, banatubwiye ko nibasubiza bazarobanura, kandi Koperative ntiheza.”

Uyu mugore uvuga ko bafite amikoro make na bo bifuza kuzamuka bakaba abanyamuryango ba Koperative.

Undi avuga ko bari bafite ababakuriye mu matsinda na bo bashaka gushinga Koperative, ariko barabangira bababwira ko nta mpamvu yo gushinga Koperative icuruza isambaza kandi hari indi imaze igihe.

Ati “Baratubwiye ngo mugende mwandike turandika, baratubwira ngo muzaza tubahe igisubizo turategereje.”

Bavuga ko hahora impaka hagati yabo n’abanyamuryango ba Koperative kubera ko aba batayirimo basabwa gutanga isambaza cyangwa amafaranga y’ubwanikiro, bakaba bumva ko bagiye muri Koperative hari uburenganzira bagira bwo gukora kimwe n’abandi.

 

Koperative igira amategeko n’inzira abashaka kuba abanyamuryango bacamo

Modeste Zigirumugabe, Perezida wa Koperative “Turwanye Inzara Murwa” avuga ko amakuru bariya bagore batanga atari yo. Ngo baramusanze bakorana inama. Avuga ko barenga 100 mu matsinda barimo, kandi ngo hari uburyo bafashwa kandi bamwe bagakora nta kintu batanga.

Yagize ati “Hari Frw 4000 batanze ku mwaka, bayatangaga ku kwezi umwe atanga 400 tuyabara mu mezi 10 kuko niyo mezi turoba andi mezi abiri ikiyaga kiba gifunze. Twabaye tubaretse ngo bakore muri kwa gufashanya no kugira ngo babone ubushobozi, ubu tuvugana umugabane twarawubamenyesheje mu nyandiko.”

Ni cyo itegeko riteganya ureba umutungo mufite ukagabanya n’abanyamuryango noneho ukabamenyesha umugabane kugira ngo bamenye ayo bazishyura binjire muri Koperative na bo bakore bisanzuye.

Ati “Ntitwanabasabye gutanga amafaranga icyarimwe, bazayatanga mu byiciro, uwabona Frw 50,000 akaba ayashyize kuri konti ya Koperative kugira ngo atayabona akayatangira rimwe agasenyuka cyangwa agasigarira aho, umugabane ni Frw 150,000 tugendeye ku byo twagezeho.”

Koperative “Turwanye Inzara Murwa” yabonye ubuzima gatozi mu 2014 nubwo yatangiye gukora mbere yaho, ifite abanyamuryango 32 bujuje imigabane.

Modeste Zigirumugabe agira ati “Koperative ntiheza, natwe tugize amahirwe twabona n’abandi bazamo.”

 

Akarere ngo iki kibazo karagikurikirana…

Mukamasabo Appolonie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke avuga ko iki kibazo batari bakizi, ariko yijeje ko bazafasha bariya bagore kubakurikiranira ikibazo.

Yagize ati “Icyo kibazo ntabwo twari tukizi ariko niba abaturage bavuga ko bashyikirije Koperative amafaranga ubu bakaba bayahakana, ubuyobozi turahari na RIB icyo kibazo bazakigeza ku bayobozi kugira ngo gikemuke n’amafaranga yabo bayasubizwe babashe kujya muri Koperative.”

Muhire Donatien
UMUSEKE.RW/Nyamasheke

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *