• 14/12/2019 7:29 17

Nyamasheke: Abantu ‘benshi’ bitwaje intwaro bakangaranyije abaturage

Yavuguruwe 19/03/2019, 07:00AM :Mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 17 Werurwe abantu bitwaje intwaro baje mu murenge wa Karambi uri hafi y’ishyamba rya Nyungwe, bashimuta umuyobozi w’Umudugudu mu gihe kitari gito bamujyana mu ishyamba nyuma baramurekura, haje gukurikiraho amasasu menshi yamaze igihe cy’isaha. Hari amakuru avugwa ko aba bantu bishe umuturage umwe.

Aba bantu bitwaje intwaro bikekwa ko baturutse mu ishyamba rya Nyungwe kandi ni ho barengeye
Aba bantu bitwaje intwaro bikekwa ko baturutse mu ishyamba rya Nyungwe kandi ni ho barengeye

Abababonye bavuga ko aba bantu bari hagati ya 50 na 80 bitwaje imbunda, harimo abambaye imyenda ya gisirikare abandi iya gisiviri, babonetse mu mudugudu wa Cyankuba Akagali ka Kagarama mu murenge wa Karambi. Aba bantu ngo bavugaga ikinyarwanda.

Bashimuse umuyobozi w’Umudugudu witwa Eliazar Tabaro n’undi muntu umwe, ariko bageze imbere uyu muntu we baramurekura bakomezanya Tabaro. Gusa nawe hashize igihe kitari kinini cyane ngo baza kumurekura nk’uko abaturage ba hano babibwiye Umuseke.

Hari amakuru kandi avuga ko iki gitero cy’abantu hari umuturage umwe kishe witwa Thèogene Ndikumana wari umugabo wubatse uba muri aka kagari, gusa abayobozi ntibemeje aya makuru kugeza ubu.

Abaturage ba hano bavuga ko nyuma yo kumenya ibi basigaye bakangaranye gusa bahumurizwa no kumva ko aba bantu batakoze amabi menshi kandi ingabo z’u Rwanda zabakurikiye.

Umwe mu bayobozi ku rwego rw’ibanze hano utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Umuseke ko nyuma y’ibi mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe kegereye Umurenge wabo wa Karambi bahumvise amasasu mu gihe kigera ku isaha. Bakeka ko ari ingabo z’u Rwanda zarasanaga n’iki gitero cy’abantu.

Emmanuel Uwizeyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi ntiyashatse kubwira Umuseke amakuru kuri ibi byabaye, ngo byaba byiza tuyabajije Mayor w’Akarere.

Yagize ati “Ibyo ni ibintu byabaye mu ijoro ryakeye ku cyumweru. Ni abantu bari batambutse aho ngaho berekeza mu ishyamba …Numva wahamagara Mayor kuko ejo niwe wari waje kubikurikirana n’ingabo. Meya yaguha igisubizo.”

Tumubajije iby’abo bantu n’uko bari bambaye ati “Ntabwo bari bambaye gisiviri… ariko nakubwiye ko amakuru uri buyahabwe na Mayor  kuko ari we babikurikiranye n’ingabo… Njye sinjya menya ngo aba ni abasirikare cyangwa ni abasivili…Ubaze Meya araguha igisubizo…”

Aimé Fabien Kamari umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ayo makuru ari mashya kuri we, ko agiye kuyakurikirana akamenya ibyayo. Ngo nta kuntu ibintu byabera mu karere ngo ntabimenye.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yabwiye Umuseke ko bari gukurikirana aya makuru…

Mu karere ka Nyamasheke
Mu karere ka Nyamasheke

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

33 Ibitekerezo

  • Katonda tambula na fe!

    • Nyamara aba bantu bazatubuza amahoro,niyo batafata ubutegetsi.Cyanecyane ko dufitanye umubano mubi na DRC,Burundi na Uganda.
      Burya umuntu utakwishe ariko akagutesha umutwe,nawe urahangayika.Kuba nta muntu bishe,wenda nukugirango abaturage babakunde,bavuge ko ari abantu beza.Ni tactics y’inyeshyamba.

  • n’importe qoui..! hahaha niwe wababonye baramubaza uko bameze ati mubaze mayor niwe waraye aje kubikurikirana…??. mayor nawe ati ntabyo nzi, umuvugizi w ingabo ati ntabyo nzi reka nkurikirane. inkuru yanyu iratangajeee??

    • Oui du n’importe koi pck t es pas touché de près p être. Igitangaje ni inkuru cg ni abavuga ko batabizi?

  • Abayobozi bacu badufungire imipaka ya Burundi na Kongo Ahasigaye twikomereze mw’iterambere ryacu. Abo kandi bishe Umunyarwanda bagezwe imbere y’ubutabera bidatinze. Ibyo twajyanaga cyangwa twavanaga mu mahanga turabinyuza muri Tanzania cyangwa mu kirere. Abo baturanyi (Uganda, Burundi, Kongo ) ntacyo tubacaho. Murakoze.

    • Ndibariza wowe RUKUNDO.Iryo Terambere duhora tuvuga,uziko ryaba ivu mu kanya gato haramutse habaye intambara? Mukeka ko turusha Libya gutera imbere?Ariko yabaye zero kubera kubura umutekano.Byaba byiza dushatse uko ibibazo dufitanye n’abaturanyi byakemuka.Byaba ngombwa tugapfukamira president M7.

      • None se urajya gupfukamira M7 ni Imana niwe se wubatse igihugu cy’u Rwanda? Ibye i bugande byamunaniye arimo arajijisha abaturage ngo abone uko yongera kwitoza abaturage bagihugiye kuby’u Rwanda.
        Ahubwo ayo mahoro uvuga abaturage bayagiramo uruhare bafatanya na leta kurwanya umwanzi wese. Leta icyo idusaba ni ugutanga amakuru si ukurwanya umwanzi kuko abatojwe kumurwanya barahari.

  • iyi nkuru ko ituzuye kandi ibivugwamo bitoroshye !?

  • Kugeza ubu igihugu cyacu kibanye nabi! nabi! nabi n’abaturanyi ubu koko ko ubanza natwe tutari shyashya ra! hum nzaba mbarirwa. ubuse igihe cyose tuzajya duhora tuvuga ko ari abanyamahanga batwiyenzaho badufitiye ishyari!, ese muri Nyungwe ko nabonaga hari ingabo zacu zagiye he? zagiye i Gatuna gukumira Museveni na RNC!? ese niba ziri i Gatuna abandi banzi bakazataka baturutse i Burundi? bizagenda bite bazajya kuhagera bataturangije!? ese nibaharinda ko mwa Magufuli ntawahizera byo bizagenda bite? NDABONA dusigaye hagati nk’ururimi kweri. Imana nidufashe kandi abayobozi bacu barebe icyakorwa tukavuga rumwe n’abaturanyi. mu karere kose nitwe tugiye kuba ikibazo kandi twebwe tukabibona nkaho bisanzwe. ntabwo bisanzwe rwose pe! umuturanyi wa hafi akurutira umuvandimwe wa kure. aba bateye iwacu bakurikiranwe babiryozwe kabisa. merci

    • Niba utaramenya impamvu u Rwanda rugirana ibibazo n’abaturanyi wakicecekera aho guca urubanza ngo ntimuri shyashya. Ese nkubaze, umuntu ashaka gufasha cg gukururana n’umwanzi wawe wakomeza kumugira inshuti? Ese babaye benshi bikuraho ko bari gushyigikira umwanzi wawe?
      Icyo aba nyarwanda dukwiye kumenya kandi tukemera ni uko ikibazo u Rwanda rufitanye n’abaturanyi bose gifite umuzi kubintu bibiri.
      1) FDLR, igihugu cyose kiguza cg gishaka gukorana nayo ni umwanzi ku Rwanda kuko tuzi ibyo bakoze mugihugu. Ikindi nuko iriya mitwe yindi ivuka nka RNC na P5 nuko yose ivuka yihisha Kuri FDLR kuko bayigira nkigikoresho bitewe nigihe imaze mu ishyamba
      2) Iterambere u Rwanda ruri kugeraho nubwo ridahambaye cyane ariko ribabaza ibihugu byinshi duturanye. Ibi bihugu ntibyanyuze muri Genocide nkiyabaye mu Rwanda, ninyivuga ntuyumve nkayo gusa aho wumve n’ingaruka yasize zirimo gucikamo ibice by’abaturage, ubupfubyi n’ubupfakazi ariko ibi byose igihugu cyabiboneye umuti ndetse gikomeza gukataza mu iterambere mugihe byabihugu bisa n’ibyahagaze hamwe. Ibi bihugu biruta u Rwanda mubunini, birurusha ubutunzi kamere ariko kubera ruswa n’imiyoborere idafite umurongo uhamye u Rwanda rukabirusha kwamamara ku isi.
      Ibi rero abaturage bibyo bihugu barabibona bakivovota bibaza icyabuze kugirango ibihugu byabo bibe nku Rwanda, iyo abayobozi rero babyumvise bibarya mu mutwe bakumva ari nko kurutishwa ikindi gihugu. Mbese ninko kubwira Papa wawe ngo urashaka kubaho nk’umwana wo murundi rugo, icyo gihe Papa wawe abonako hari ibyo atagukorera yakagukoreye.
      Ngizo impamvu tuzakomeza kugira abanzi igihe abanyafurika tutaranezezwa no gutera imbere kwa bagenzi bacu.
      Gusa nanone ntitukibagirwe imbaraga z’abazugu ziba zibiri inyuma zigafasha abateza umutekano muke kuko ariho bibira umutungo kamere. Ariyo mpamvu monusco imaze imyaka n’imyaniko muri congo nyamara itarengera abaturage ahubwo yicukurira amabuye y’agaciro.

  • Ni muhumure urwanda rurarinzwe kdi neza nibakomeze badushotore harigihe batuma duhaguruka kdi byabagwa nabi,gusa tubijeje umutekano

  • I Kigali ntawe uzahagera, ni twiturize. Yaca he se?

  • hahaha iyi nkuru iratangaje na comments zikaba akausho…!uwateye ntawumuzi ntanuwamubonye ariko barasanye ngo isaha yose??, kuva ryari havuga amasasu isaha, mayor ntabimenye, umuvugizi w ingabo ntabimenye??? bari bambaye ecouteurs?????…! comments zo ni ubuhamya, umuntu akihandagaza ati bafunge imipaka batureke twikomereze iterambere??? ubwo se arumva icyo bivuga? undi ati izo nyangabirama muzireke urwanda turarinzwe ubwo se uzise inyangabirama ushingiye kuki? fanatisme iri hano ntisanzwe uwitw mark na andre nubuhamya ni abafana badasanzwe. ngaho n iyo comment muyinige ntakundi

  • Ahaaa!!
    Nyamara bajye baduha amakuru hakuri kare,umuntu atazajya ashiduka yaguye mu kaga ntacyo azi.
    Gusa ndumiwe,ngo rwahanye inkoyoyo isaha yose meyor ntiyabimenya??
    Ngo agiye kubikurikirana!

  • Abanyarwanda musenge cyane Imana yonyine naho ibyo twivugisha ni ukubishyira ku ruhande .Kandi burya ngo utazi akaraye ifumbwe araza ifu icyo dushaka ni amahoro,ariko natwe tumenye kuyaha abaturanyi bacu.naho ubundi icyo tubiba nicyo tuzasarura.

  • Wowe witwa CYUHO ibyo uvuga nta gutekereza cyane kurimo. I Kigali siho mu Rwanda gusa. Nubwo ka santimetero kamwe ku butaka bw’u Rwanda kagira amutekano muke
    ntibyakwemerwa. Kigali yonyine idahungabanye ahandi hose bikazamba urumva byaba bimaze iki?

  • Rwabuhihi we ufite izina ryabagabo ariko ufite ububwa bwinshi pe. mukinyarwanda baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe, usibye nigihugu umugabo atongana cg akanarwana numugore we, nibisanzwe ibihugu bituranye bikunda gupfa byinshi, ingero ninyinshi, India vs.Pakistan, S,korea vs.N.korea, ethiopia vs. erithrea, uganda vs.RDC, uganda vs.Kenya. uganda vs.sudan. armenia vs.azerbaija, irak vs. kowait. uracyakeneye izindi ngero? reka kuduterubwoba rero niba uri injiji ntabwo twese twaba injiji nkawe. urashaka ngo duceceke tube ingaruzwa muheto ngo hataba intambara? .

    • @ PROFESA.Ngaho se ba umugabo wambuke imipaka ujye kurwana na FDLR cyangwa RNC.Ntabwo ubona ko barimo kudusanga iwacu bakatwica?Ubwo se dufite amahoro? Erega tudashatse “umubano n’amahanga”,bariya badutera ejo nabo bazafata igihugu.
      Ni imbunda ku mbunda kandi menya ko na Kinani yavugaga ngo “ni ryari se tutatsinze inyenzi”.Ntitukibeshye ngo tuzi kurwana.
      Uretse kwiyemera.nobody knows tomorrow my friend.

    • Wowe PROFESA,ndabona wiyemera cyane wita abandi ngo ni Injiji.Wowe w’umunyabwenge,ngaho se dukize baliya badutera bakatwicira abaturage.Niba ari wowe barasaga cyangwa bene wanyu ntiwari kwita abandi Injiji.Menya ko dufite ibibazo.Ni iki se kikubwira ko nabo batazagira ingufu?Uribuka uko twatangiye intambara muli 1990 turwana na Habyarimana?Nta ntwaro zihagije twari dufite kandi twari bake cyane.But with time,twagize imbaraga dufata ubutegetsi nyuma y’imyaka 4.Baliya badutera bashobora kugira ingufu.Nkuko uwitwa Rekeraho yakubwiye munsi hano,nta muntu numwe uzi uko ejo bizagenda.Nobody knows what Tomorrow holds.
      Do you agree?Yes you must agree.Kereka niba uri Imana imenya byose.

  • Profesa wowe ho uli igikuke! Ubwo ni sawa rero kenyera uyirwane!

  • Uyu PROFESA ahubwo niwe njiji.

  • Mwebwe muravuga intambara kuko mutayizi, intambara yitwaga iyabacengezi yali ikomeye cyane mu mateka yose yintambara. Inteshamutwe ndababwiye, ariko twarayitsinze, niyo baza mwe mukishima mumenye ko ingufu ni nke cyane. N’inyenzi ntizashoboye kayibanda. Abo cyakora ni mayimayi yu rwanda.
    Niba FDLR itaratsinze 1997.2000 abandi mushatse mwazishyira hasi. Ariko wasanga harimo abatari bumva mucanganyiko wamasasu niyo mpamvu muki bumva. Umunsi ruzambikana imbonankubone muzumva ubuhamya. Naho kuvuga ngo wacunga umupaka abacengezi ntibyakunda. Muzabaze Israel na technologie bafite uko badahora bahungana na terroristes ariko ntibibuza tourirtes gusura Jeruzalem. Telaviv airort ihura yuzuye.

  • Nanjye nibarize abanyamakuru ba umuseke mwebwe aya makuru mwayakuye he?aya makuru ese arizewe?simperuka dufite itegeko ribuza abanyamakuru kwihutira gutangaza inkuru irebana numutekano wi gihugu mutabifitiye uburenganzira.dore aho nibereye Karaha.Umuseso murawibuka?wagiye he?

    • Hahahaha ngo Itegeko rivuga ngw’iki???? Ubujiji buri aha rwose!!!
      Karaha aho uri aho se wowe ntaho uzajya? N’abantu ndetse bakomeye baragenda nkaswe ikinyamakuru?
      Umuseke nunagenda tuzasigara tuvuga ko hagiye ikinyamakuru, kandi wabayeho ari ikinyamakuru gitandukanye n’ibindi byose mu Rwanda.
      Nunagenda nk’uko ubyifuza cg ubihhanura uzagenda usize inkuru nziza i musozi, warakoze akazi kawo uko umwuga ubiteganya kandi warafashije abanyarwanda kumenya amakuru mu buryo butabogamye. Uzasigara mu mitima ya benshi kuko ukora ibikwiye aho gukora ibidakwiye nk’ibindi binyamakuru. FYI umuseke ubu nicyo kinyamakuru njyewe na bagenzi banjye nibura nzi dukorana tuganira tukavuga tuti nibura aba baragerageza. Wibatega iminsi rero bazagenda nk’uko natwe tuzagenda

    • @Karaha, ngo ayo makuru bayakuye he? Nibo batangazamakuru wowe ntabwo uri umutangazamakuru kuko abakurikira ibiba mu gihugu cyacu tuyazi kuva ku cyumweru mu gitondo ahubwo ikibazo nikuki abayobozi ntayo bazi? Bikaba bibabaje niba ninzego zumutekano zibyigurutsa.

  • Yewe ndumva mwese munejeje kuri comment ibyotwavuga byose cg twakora byose kuko mukwiye kudapfa aba cengezi ahubwo tugize imana rwose tukagira amahoro nibyiza cyane naho kumva ko uzarwana ukanesha nibyiza turikumwe ariko umenyeko intambara isenya itubaka wamuririmbyi yaravuze ihirabake mutuze dusenge dusabe imana iturwanire yoyo ntineshwa

  • Icyambere !!!! Ntamuntu wakwemeza ko aya makuru ari yo !!!!@umuseke bazabitubwira…Niba ari iyo rero…ntagikanganye….biravugwa ko amasasu yamaze igihe cyisaha….murunva ko ingabo zacu ziri mask cyane…..umuseke nugende utubwire abasigaye muri about 80…….Ariko usibye gukabya no gukunda byacitse…..ririya shyamba rihuza ibihugu byinshi kandi byose bifite ikibazo cyumutekano….mubumenyi bike nfite ……..ntagitero gitera kingana gutyo….ahubwiy
    o nabantu bayobeye murwanda…bambukiranya…..Abanyarwanda batuze…ibihuha bigabanuke…twizere RDF kuko itigeze idutenguha na gato….

    • Nkunze ko ugize uti “mu bumenyi bucye mfite”

  • Kuki abanayarwanda bakunda kwicyira umugozi ?

  • @KARAHA wowe ujye ureka guhuza ibintu bidahuye, ntabwo ndi umuvugizi w’umuseke ariko ntampamvu numva yo kuwugereranya n’umuseso ES w’Umurenge ubwe y’umvikanye kw’ijwi ry’amerika yemeza ayo makuru none mwebwe ngo ntabwo ayo makuru yizewe ngaho mwebwe mufite ayizewe nimuyaduhe.
    Naho umuseke wafunga ntabwo inzu yashya ngo umwotsi ubure kugaragara ntimukababazwe nukuri, ahubwo umuseke mboma bazi ibyo barimo ntabwo bameze nkibindi binyamakuru ntavuze.

  • Umuseke courage ntimuzacibwe intege n inkomamashyi zikundira ibinyoma gusa .nzi neza ko igihe kizagera mugashimirwa ubutwali n ubunyangamugayo mudahwema kugaragaza mukomereze aho.tubari inyuma.

  • Arikose abasirikare baba barihe konumva basigaye batabara byarangiye nkabamwe bo muri filime!

  • Ko wumva wapfuye wazutse? hhhhhhh sha abogagiza izo mburamukoro ngo ni nyeshyamba abenshi naba genocidaire bashaka ko amahano bakoze yibagirana murabeshya isi izababana nto.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *