Nyamasheke : Abana baje kwiga ‘basabwa’ kuzamukana amatafari yo kubaka ishuri

Abana biga mu kigo cy’amashuri abanza  kiri mudugudu wa Kigima, Akagari ka Ivugangoma mu murenge wa Macuba Akarere ka Nyamasheke  ngo basabwe n’ubuyobozi bw’ikigo bigaho ko bazajya baca ku kirundo cy’amatafari ari nko muri metero 100 bakazamukanaho make yo kubaka ishuri.

Iyi foto yakuwe muri Video yafashwe na mugenzi wacu ukorera Televiziyo BTN witwa Ndahiro Valens Pappy. Yayifashe ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize

Ririya shuri ryasenyuwe n’imvura n’umuyaga mu bihe byashize ndetse hari ibyuma bimwe byabaye ngombwa ko bisanywa byongera kubakwa bundi bushya.

Umwe mu baturage baturiye Ecole Primaire de Hanika ufite imyaka 63 y’amavuko yabwiye Umuseke ko iyo ari iwe aba areba abana bava cyangwa bajya kwiga.

Ngo buri wese iyo aje kwiga agomba kuzamukana amatafari ashoboye akayageza ku ishuri mu rwego rwo gufasha mu kuyatunda.

Uriya mubyeyi avuga ko biriya binaniza amaboko y’abana bato{kuko bakiga mu mashuri abanza}, bakaba bagera mu ishuri bakutse intugu.

Ati: “ Tekereza nawe abana bangana kuriya batunda amatafari yamenwe hariya na Fusso eshatu!Nkeka ko bagerayo bakutse intugu rwose.”

Agira inama abayobozi ba kiriya kigo yo kureba uko batumiza inama y’ababyeyi bakigira hamwe uko ariya matafari yagezwa mu kigo, abana batavunite bayatunda cyangwa ngo bateshwe amasomo yabo.

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Macuba, Jean Damascene Kwibuka yabwiye Umuseke ko ariya makuru yayamenye kandi ko basabye muuyobozi wa kiriya kigo witwa Concessa Mukatembasi  kwandika akabyisobanuraho.

Ati: “Amakuru narayamenye ko abana batwajwe amatafari. Icyo  gikorwa kigayitse twahise tugihagarika. Gusa umuyobozi yarandikiwe asabwa ibisobanuro”

Avuga ko byakozwe inshuro imwe bigahita bihagarara.

Ubu ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Macuba bwateganyije gahunda z’umuganda wo gutunda ariya matafari.

Uyobora kiriya kigo ati:  ‘Abana bayazanye ku bushake bwabo… Ni initiative yabo’

 

Umuyobozi wa kiriya kigo yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko abana bazana amatafari ku kigo ayamenye mu kanya gashize.

Yongeyeho ko nta mwarimu cyangwa undi muyobozi mu kigo ayoboye wategetse abana kujya bazamukana amatafari ahubwo ngo  nibo bigiriye icyo gitekerezo.

Concessa Mukatembasi avuga ko abana bazana ariya matafari bari abaturuka mu gace kamwe kitwa Mu Bitaba.

Abandi ngo ntayo bajya bazana!

Ati: “ Nibyo byo ntabyo nari nzi !ntabyo twabwiye abana…Tubimenye nonaha. Bambwiye nonaha ko abana bari kuyazamukana… Gusa ntawabibabye bigomba kuba ari initiative yabo…”

Mukatembasi avuga ko agiye kubwira abana bakabihagarika ntibongere kuyazamukana. Ngo bigiye guhagarara burundu.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

28 Ibitekerezo

  • bagote abayobozi bose bahanwe byintanga rugero nyamasheke na rubavu zifite ikibazo cyubuyobozi Muzee shyaka uzashireho Abasirikare civilianes zirananiranye kabisa

    • Ubwo se nkawe koko uvuze iki?! Bagote !!!!!!

  • Ubwo Se ikosa ni irihe? Umwana azanye ayo ashoboye rimwe hari ikibazo? Kereka Wenda niba bibabuza kwiga or abanduza! Ahubwo Se bakoze bose umuhanda WO kuyatunda?

    • Umwana atwaye itafari rimwe cg abiri kuburyo bitamuvuna ndumva ntacyo bitwaye kuko umwana amenyerezwa gukora uturimo tworoheje akiri muto, nonese iwabo ntaturimo bakora? Ntibajya kuvoma,gutashya,… Ibyo ntakibazo kirimo kereka niba babavunishaga

  • Harya ubwo buri mwana azamukanye amatafari make ashoboye ngo byaba bitwaye iki?

  • Ariko se imirimo y’amaboko ntiyemewe!!! Niba umwana ashobora gutwara itafari rimwe ryubaka ikigo cye byaba bitwaye iki? si uko umwana atozwa uturimo duto koko? Twirinde kwigisha gusa tujye tunarera abana b’igihugu.

  • Ese budget yo kuyikorera yari yarateganyijwe, ihari ? Ese bose barayazamukana cg ni bamawe na bamwe?
    Ese baba basabwa kuzamukana abavuna arenze ubushobozi bwabo? ese ntamunyeshuri ugikora imirimo y’amaboko? etc….

    • Ariko rero ibi bintu byo kwigisha bidatoza abana gukora nibyo usanga bidindiza iterambere pe none se ko twize tujyana amazi yo gusuka mu ishuri, gutunda inkwi zo gutekesha kubize internat , guhinga cg kwiharika mu murima w ishuri, nindi mirimo ntacyo byatumariye ?ko twigaga kuboha udutebo , kuboha furari cg gufuma ntabwo babiduheraga amanota ariko bikadusigamo umuwuga wakubeshaho ukuze?ubu se mwarimu azapakira inyuguti nyinshi mu mutwe wumwana zizamwahirire icyarire naramuka ashatse umugabo wafashe girinka ?please mureke abana bige gukunda gukora kuko bureau zarashize nubwenge bwaragwiriye igitunze umuntu nicyo ashoboye si ibitabo byinshi muri iki gihe.

    • Aha rwose nta kosa ririmo, ubu se ninryari imirimo nkiyi tutayikoze, ko nibuka ko amabuye yubatse ishuri amato yose ari twayatwaye. Imirima y’ishurinsitwe twayihinze, ikawa sitwe twazizaniraga isaso? Ariko ubu turarera dute koko?

  • Njye ntakosa mbibonamo na rimwe. Ahubwo aba bana ni intwari bazakura bazi kurinda ibyagezweho. Iyi nkuru muyigorore kuko umwana azamukanye itafari rimwe ntiryamuvuna. Kandi niwabo ajya kuvoma

  • Uwarywanya ko abana batanga umusanzu yaba aganisha igihugu he? Ni ukuvuga se nibagera no mu rugo ntinakajye kuvoma? Buri mwana kuva kuwo mu wa 3 atambukanye amatafari abiri byaba bitwaye iki ko ahubwo ari ngombwa cyane. Abana bakwiye kurerwa banigishwa gukora. Aho batabarera batyo ni hamwe usanga umwana w’umukobwa aragiza amashuri abanza atazi koza isahani mu rugo cyangwa gkubura no kwimesera umwambaro. Yagera mu yisumbuye ugasanga ayarangije atazi guteka no gukora isuku isanzwe mu rugo. Ibyo ni bimwe mu bishobora gutuma basendwa iyo bashatse. Mwegere ababyeyi nyabo babigishe kurera

  • EXCUTIF ngo yanditse asaba ibisobanuro?
    ngaho aho imiyoborere yomurwanda yapfiriye.ICYIZA bacyita IKIBI,muri make baracuramye.
    Ikosa ririhe?ko twigaga duhinga n’imirima y’ishuri ntitwatsindaga neza?
    Abamwirirwa murindagiza sibo baminuza batazi nokwandika AMAZINA yabo y’ikinyarwanda?

  • Iyi nkuru uwayikoze ndakeka ko yakoreshejwe rwose! Ubwo se uwo mubyeyi Giro uturiye ishuri ngo w’imyaka 63 yumva Luna Umwana yatozwa gukora bitwaye iki? Keretse niba abana bibavuna cg bikababuza kwiga! Twese twize dukora uturimo ku kigo kd ahubwo twabaga tubyishimiye! Aba bayobozi b’ umurenge nabo ndumva ntakizere bigirira kuko Pressure ya media yatumye Batanga demande kugira ngo babine bwacya kabiri : Imiyoborre nk’iyi ntaho yazatugeza ! Ababishinzwe nibagenzure wasanga kuri kiriya kigo Hari amatiku ! Bakaba aribo bahuruje Itangazamakuru kd naryo harimo inyangabirama zkoreshwa kubera inyungu zabo bwite(corruption) .Ibi ndabinenze !

  • Ibi bitwaye iki koko? Gutoza abana gukora nikibazo koko? Rwose iyi mirimo twarayikoze bihagije jdi ntibyatubujije kwiga ngo turangize.

  • Ntakibi kirimo cyereka niba ayo matafari bayajyana kwa diregiteri cg mwarimu.
    Kera se ko badutumaga amazi kubera ko mwishuri hatabagamo sima!
    Kandi ryari nkitegeko.
    Ubundi buri kuwagatanu wicyumweru nyuma yasasita.abana kuva muwakane kugera muwa gatandatu
    Twajyaga gukora umuganda mucyayi cyishuri.
    Byadutwaye iki? Nitudatoza abana umurimo bizarangira nabo ntacyo
    Bigishije abo bazabyara.ndi ikarongi.

  • Ese ikibazo kirihe kuba umwana yaza ku ishuri akaza atwaye mu ntoki amatafari ashoboye?Natwe twiga primaire twajyaga tuyatwara.

  • Ubu se koko igitangaje cg ikibi cyakozwe n’umwalimu ni ikihe ?!!!! gutozwa gukora ni ingenzi mu burezi , uburere nabwo burakenewe erega, ubu se ubusitani bwo ku kigo si abana baba bagomba kubutunganya ?! kuba umwana yaterura amatafari abiri abiri cg ayo ashoboye bayageza aho akenewe ikosa ririhe koko ?!!! Abenshi bayoboye iki Gihugu bize gute ? Twarahinganga ku ishuli , twatumwaga ifumbire ,amazi yo kumena mu ishuli ,gukubura class cg kuyikoropa ,twazanaga ibishara byo gusasira ikawa n’ibindi ,kuburyo hari uturimo wasangaga abana bamwe na bamwe bamenyeraga ku ishuli bazagera iwabo babikora Ababyeyi bagatungurwa bakishima ,none igikuba cyacitse ngo umwana yateruye itafari ?!!!!! Birababaje.

  • Ariko rero hari abantu bakabya!!! Ahubwo aho mbiherukira isomo ry’imirimo y’amaboko ryari isomo ryigishwa rikanatangirwa amanota kdi rwose twabaga tubyishimiye tukiri abana. Uyu mubyeyi wumva ko umwana ntacyo yakora kijyanye n’ubushobozi bwe afite ikibazo gikomeye ni uwo kwamaganwa!!!

  • Jye nubu sindumva aho ikibazo Kiri.
    Ahubwo icyo kigo cyari kishakiye ibisubizo arinako gitoza abana gukora. Dukwiye gutandukanya imirimo ya amaboko n’imirimo y’ingufu. Ikibazo cyajyaga kuba iyaba batundaga ayo matafari umunsi wose. Naho kuba buri mwana yajyenda agakoramo itafari rimwe, abiri cg atatu bite we n’ingufu ze ndumva nta kibazo kirimo.

  • Njye nize amashuri abanza muri primaire yabaga mu giturage. Hari isomo twagiraga ry’imirimo y’amaboko. Kugirango uhabwe amanota ,abakobwa bazanaga imisambi biboheye, abahungu tukaboha ibitebo, cyangwa buri wese akazana umuhini w’isuka yibarije. Ubundi mu isaha y’iryo somo tukaba twakora isuku rusange mu kigo. Ubwiherero n’amashuri yacu nitwe twabisukuraga, ikawa z’ishuri nitwe twazikoreraga tukanazisoroma. Kiliziya nshya ya paruwase yacu turi mu bayubatse kuko amatafari twayakuraga aho imodoka yayasigaga nko muri metero 70 tukayageza ku kibanza. Iyo nyuze kuri iyi kiliziya bintera ishema cyane!!! Ibi byatumye dukura dukunda umurimo. Abataragize amahirwe yo gukomeza amashuri bahereye kuri ubwo burere maze bariharika, barorora, bimenyereza kwitunga. Ubu abakiriho ni abagabo n’abagore bibeshejeho.Maze rero bantu mudashaka gutoza abana imirimo y’amaboko murabahemukira. Ikigomba kwirindwa ni ugukoresha abana imirimo ivunanye. naho ubundi umwana arindwa inzara ntarindwa umurimo mwo kabyara mwe!!! Nonese aba bana b’ejo hazaza bose bazakora mu biro?Ni uko mbyumva. Murakoze

  • Njye ndibwira ko ibyo aba bana bakoze babigiriwemo inama n’ubuyobozi bw’ishuri atari ikibazo rwose. Gukoresha amaboko ntacyo bitwara ahubwo kurera amaboko nibyo bibi.
    Njye ubwanjye ndibuka twiga muri Primaire muri za 1989, aho twigaga abarezi bacu badusabye gutanga umuganda mu gutunda amatafari ya mpunyu (amatafari ahiye) tuyavana aho bayatwikiye tukayageza ku ishuri. Abanyeshuri bose batondeshejwe umurongo kuva ku ishuri kugeza aho bayatwikiye. Twari hafi nka 800. Abanyeshuri bakuru bagendaga bivanga n’abato bityo tukagenda tuyahererekanya nka “chaine” kandi icyo gihe twakoze igikorwa pe.
    N ibi rero mbona ntacyo bitwaye. Kuko ni no gutoza abana umurimo.

  • Oya uko ni ugukabya. Primaire twagiraga icyo bitaga Travaux Manuelles badutoza gukoresha amaboko. rero bajye batoza abana imirimo hakiri kare. basiba gukabya gusa

  • ahubwo ubuyobozi bwikigo bukwiriye igihembo kuko murikikige tugezemo tugomba kwigira tukirwanaho, niba ntayindi nkunga ihari numva ntampamvu yatuma abo bana badakoreshwa

  • Umuseke mbasabye ko uwo munyamakuru wanyu wanditse iyi nkuru mumufatura ibihano ndetse na editor wemeye ko iyi nkuru itanganzwa. Ubwose yumvaga kubwira abana ngo uje kwishure azamukane amatafari make ashoboye m100 nkuko mwabivuze harimo ikihe kibazo. 1 uwo munyamakuru arashaka gusebya icyo kigo kubera inyungu ze ziri behind cg mu mutwe we ni hagufi. Niyo moamvu ningeye kubatakambira ngo nk ubuyobozi bw umuseke mumuduhanire rwose. Naho ubundi yatesha igitangazamukuru cyanyu cyose credibility abantu bakagirango murakoreshwaaa.

  • abandi twajyaga tuyikorera arayo kubakira mwalimu wacu none abo barayikorera bubaka aashuri bazigiramo none ngo ngwiki, kera twasasiraga amakawa tukavoma amazi yo kuhira aavocat none ngo ngwiki, abana bagomba gukora

  • Ariko noneho ibyateye byaranyobeye!!! Ubu rero muzajye aho mwisararange ngo ni za busirimu da!!! Kuba umwana yagira uruhare mu kubaka ishuri we cg murumuna we azigamo bitwaye iki??? Uku ni ko kurerera ahubwo!!! Maze twarangiza ngo “Rwanda itajengwa….?”. Byose bituruka hasi, ikibi ni ugukoresha umwana ibimuvuna, bimwangiza, cg bimutera ipfunwe!!! Naho uwashaka kurerera u Rwanda rw’ejo neza, yarera abana abatoza gukora ndetse no kwita ku bikorwa rusange.

  • Ndumiwe! Ejo h’igihugu hari hehe?
    Iki gikorwa, uko mbibona, ni umurimo w’amaboko abana bakwiye gutozwa nyine. Biratangaje kubona abakagombye gusobanura impamvu yacyo bose(ari directrice, SEO ndetse na SE) bacyigurutsa imbere ya media!
    Ahubwo se abana badakoze ibi ngo bazagire icyo bivuga bakora iki?

  • Kuva natangira gusoma umuseke iyi niyo nkuru mbonye itagize icyo imaze! Abana se gutwara amatafari bibatwaye iki koko? Useless story.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *