• 23/01/2020 10:02 50

Nyamagabe: Nubwo afashwa na VUP yiyemeje kurera uruhinja rw’amezi 4 bataye

Umugore witwa Marie Rose Igenukwayo kuri uyu wa Kane yatoraguye umwana w’uruhinja ufite amezi ane hafi y’Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova iri mu Mudugudu wa Sumba, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe, uwataye uwo mwana yasize yanditse agapapuro amusezera ndetse avuga ko amkunda.

Uyu mubyeyi usanzwe ufite umwana umwe yiyemeje kuzarera ruriya ruhinja n’ubwo ari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe

Igenukwayo yiyemeje kuzarera uru ruhinja nubwo aba mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe agafashwa na VUP.

Iruhande rw’uruhinja yatoye bahasanze agapapuro kanditswe n’uwamutaye. Kuri aka gapapuro handitseho amagambo agira ati: “INEZA Peace Raziella yavutse 15/05/2019 afite amezi 4. Bayi bebe nagukundaga.”

Igenukwayo yajyanye ruriya ruhinja ku biro by’Umurenge wa Gasaka, akaba yari arucigatiye mu myenda yasanze uwarutaye yarufurebye.

Nyuma uyu mwana yoherejwe ku Kigo Nderabuzima ngo asuzumwe. Uwamutoraguye yabwiye ubuyobozi ko yiyemeje kugumana uriya mwana akazamurera.

Uwataye uruhinja rwe ntaramenyekana. Umukozi w’Umurenge wa Gasaka ushinzwe imibereho myiza witwa Liliane Ineza avuga ko uriya mubyeyi wiyemeje kurera uruhinja yatoye asanzwe ari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe kandi ahabwa inkunga ya VUP.

Ngo hari kurebwa niba yazashobora kurera ruriya ruhinja cyangwa niba rwahabwa undi mubyeyi wishoboye kandi wifuza kururera.

Ati: “Rwose uriya mubyeyi yifuza kurera uriya mwana ariko imibereho ye na we ntimworoheye. Turi kureba niba nta wundi muryango ubishoboye wamwakira.”

Ineza avuga ko iyo witegereje imyenda basanganye uriya mwana ukareba n’ukuntu afite umubiri mwiza uhita ubona ko yari uwo mu muryango wifashije.

Akeka ko yaba yaribwe n’umukozi wo mu rugo akaza kumuta aho bamusanze yenda mu rwego rwo guhima ababyeyi be.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka bwahaye uriya mubyeyi amata yo gufasha uriya mwana mu gihe k’iminsi itanu nyuma hakazarebwa ikindi cyakorwa.

Ikindi ngo ni uko bagejeje kiriya kibazo kuri RIB ya Gasaka kugira ngo harebwe niba ababyeyi b’uriya mwana baboneka ndetse n’uwamutaye aboneke akurikiranwe.

Uyu mwana biragaragara ko yavukiye mu muryango wifashije

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • ushaka uyu mwana wamukurahe ?

  • Ntabwo ku gapapuro handitse ngo Nagukundaga yaranditse ngo NDAGUKUNDA!!

  • Ariko Mana, Abantu bamwe nta bumuntu bakigira, guta umwana ku gasozi ukagenda! Ku rundi ruhande uyu mubyeyi wamutoye Imana imuhe umugisha. Ndumva ubuyobozi bushaka kumumwambura, jye ndumva atari byo, ahubwo bashake uko bamufasha, naho kumuha abandi bishoboye, hari igiye bishoboye ariko nta mutima wo kurera bafite, keretse niba uriya mubyeyi yagiye avuga ko atamurera. Afite umutima wa kibyeyi, urukundo, nibamufashe arere umwana, yenda bakomeze gushakisha ababyeyi, niba koko bigaragara ko umwana babona ashobora kuba yaba yatawe n’umuyaya. Bityo ababyeyi be babonetse bamutwara .

  • mutubwire uko umuntu yabona uwo mwana. tel. yanjye ni 0788436979

    • Uyu nanjye nubwo ntarugo mfite namwakira nkamurera mpereye Gasabo

    • Jya Aho umwana ari

  • Oh! Nshimiye uwamutoye kandi banamumurekere amurere kuko niwe umukunda ureke uriya wamutaye akabeshya ngo aramukunda. Abanyamakuru kuki muba mutashatse uburyo uriya wamutoraguye tumubona ndavuga contacts. Ngo abantu tumufashe.

  • Nibyo rata, aramukunze kumumwambura ngo ni uko akennye ntabwo ari byo.ahubwo ubuyobozi bwamufasha kuko niyo uwo mwana abura umufata ni ubuyobozi bwari kumumenya.Gusa ateye ubwuzu pe

  • Ubukene bwa mbere ni umutima. Niba ari mu kiciro cya mbere,kandi akaba yifitemo umutima w’impuhwe n’urukundo,kuki mwamwambura umwana we? Niba koko dufite umutima w’urukundo,ndumva hatabonetse nyina w’umwana,abanyarwanda dufite umutima wo gufasha turi benshi. Ikiruta twafatikanya tukaremera uyu mubyeyi;kubona amata yo gukamirwa umwana,kumufasha kuva mu kiciro cya mbere,ubuyobozi bufatanyije natwe abanyarwanda twabikora. Umuseke mujye munatugezaho uko twafasha bene aba bantu

  • Imana Ihe umugisha uyu mubyeyi wamutoraguye kuko umutima w impuhwe afite niwo wangombwa, ubukene burashira ariko gukena ku mutima byo ntibishira. Ubuyobozi bumufashe mu gihe RIB igishakisha ababyeyi kuko numva bazaboneka cyane ko basize banamwise izina ngo bazamumenye nihagira umutoragura bashobora kuboneka. Rero abantu bareke gushaka kumwaka uriya mubyeyi ahubwo rwose afashwe kuko nintwari.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *