• 07/12/2019 9:33 55

Nyamagabe: Imibare mishya y’ibibazo byugarije abaturage iruta kure iyatanzwe mu mezi 6

*Akarere kabwiye Minisitiri Prof Shyaka ko ibi bibazo biza kurangirana n’Ukuboza 2019,
*Inzego z’Ibanze, Utugari n’Imirenge ngo ntibyegera Imidugudu ngo bamenye ibibazo bihari,
*Nyamagabe yagaragarije Minisitiri Shyaka ibibazo agahumbi byugarije abayituye.

Mu ruzinduko yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo mu mpera z’icyumweru gishize no kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,  Prof. Shyaka Anastase ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamubwiye ko bugiye gukemura ibibazo byose bibangamiye mibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase hagati, ibumoso bwe ni Mayor wa Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure naho uhera ibumoso bw’ifoto ni CG Gasana Emmanuel Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, biyemeje gukemura ibibazo biri muri Nyamagabe

Ibyo bibazo birimo iby’abaturage 423 barwaye imvunja, ingo 2 302 zisembera n’ingo zirenga ibihumbi 22 zifite ubwiherero butujuje ibyangombwa.

Mu ijoro ryo ku cyumweru Prof Shyaka yahuye n’Abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe kuva ku rwego rw’Akagari kuzamura hamwe n’abavuga rikumvikana.

Umuyobozi w’Akarere, Bonaventure Uwamahoro yamuritse ibipimo bishya by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) birimo ibigaragaza ko muri Nyamagabe hari abantu bagera kuri 423 barwaye imvunja, muri bo 74,5% bishingiye ku mpamvu zirimo imyumvire, 14,4% ni abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo Imirenge n nk’Uwinkingi ubu wajyanye kwa muganga abaturage bose bagaragayeho amavunja, bakazitabwaho kugera bakize.

Ibipimo kandi biragaragaza ko muri Nyamagabe hari abana 2 843 bataye ishuri, abana 737 bafite imirire mibi, ingo 3 056 zidafite ubwiherero namba, ingo 22 532 zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, ingo zisembera 2 302, ingo 2 637 zifite inzu zimeze nka nyakatsi, naho ingo 6 739 abazibamo bararana n’amatungo.

Mu bijyanye no kwishyura umusanzu mu kwivuza, Akarere kageze kuri 69,4% muri uyu mwaka 2019/2020.

Bonaventure Uwamahoro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe agaragaza iyi mibare yavuze ko batewe impungenge n’ibi bipimo bishya, kuko bigaragaza ko “aho kugira ngo ibibazo bigabanuke byiyongereye”.

Yavuze ko iyi mibare iri hejuru cyane ugereranyije n’iyo bari barakusanyije mu mezi atandatu ashize.

Nyuma yo kubona ibi bipimo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yanenze cyane abayobozi b’inzego zegereye abaturage cyane cyane Imirenge n’Utugari kuba zitegera abaturage ngo bafatanye gukemura ibibazo, asaba ko batangira kujya babibazwa.

Prof. Shyaka yavuze ko ikibazo gikomeye gituma ibibazo bitarangira muri Nyamagabe ari “imikorere y’inzego zo hasi zegereye abaturage, z’utugari n’imirenge”. Asaba ko bakwigira kuri bagenzi babo babashije kugira intambwe batera.

Ati “Nyobozi y’Akarere mutangire mubaze abayobozi b’Imirenge n’Utugari ibyo bakora, mubabaze ibyo bashinzwe, ibi ni ibibazo bakwikemurira bakoranye neza n’abaturage. No mu burezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri badakurikirana abana bigisha, na bo bagomba kubibazwa.”

Yavuze ko Abayobozi b’Utugari n’Imirenge bumva badashobora kugendera ku muvuduko igihugu kiriho, bananiwe gutanga umusaruro na bo bagira ubutwari bakavuga bati: “biratunaniye tureguye.”

Nyamagabe ubuyobozi buvuga ko imibare mishya y’ibibazo babonye mu igenzura isumba kure iyo bari bafite mu mezi atandatu

 

Bahize kurangiza ibibazo byose bitarenze Ukuboza

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana wakoreye muri aka Karere igihe kinini muri uyu mwaka, yavuze ko bagiye kwegera Akarere byibura uku kwezi kwa Nzeri kukarangira ibibazo birimo icy’abana bata ishuri, imirire mibi, n’abararana n’amatungo bikemutse.

CG Gasana yavuze ko ukwezi gutaha k’Ukwakira kuzarangira abaturage bose bamaze kwishyura Mituweri 100%.

Ugushyingo ko ngo kuzarangira ikibazo cy’ubwiherero kirangiye, hanyuma Ukuboza ko kuzarangire ikibazo cy’abantu basembera mu nzu z’abandi gikemutse.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasuye Nyamagabe ababazwa no gusanga Akarere gafite ibibazo byinshi bituma abagatuye bugarizwa n’ubukene n’imibereho mibi dore ko nibura umwe mu baturage bane ba Nyamagabe akennye bikabije.

Ndetse byaje kuba ngombwa ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avana ibiro bye i Nyanza, abyimurira Nyamagabe kugira ngo afatanye n’itsinda ryari ryashyizweho kwiga no gukemura ibibazo bihari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu bayobozi b’Utugari n’Imirenge, abananiwe na bo bakurikira abandi baheruka kwegura

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Ntacyo umuntu yabona avuga.Njye ku giti cyange nziko n’ibi babonye ari bike n’ibindi biruta ibi biracyaza.Ndetse byatinze no kuza.

  • Biragoye ko NYAMAGABE iva aho iri uyu munsi abayobozi bayo badahinduye imyumvire

  • Nyamagabe izasubirana isura aruko Nyobozi yose yegujwe naho Mayor mushyashya utagaragaza ikibazo kubera gutinya Prisca na Lambert (bavice mayors ) aribo barimbuye akarere ndabo bakwiye kumuba hafi agashirika ubwoba akvuga ikibazo byamunanira akeguzwa akajyana nabo bose.ubuse igihe amazeho yamariye iki abaturage ibibazo byabananiye mumyaka yashize bagiye kubikemura mukwezi kumwe icyo nikinyoma cyambaye ubusa n’uruhinja rwabivuga

  • Nibyiza kuba realistic uko iriya mibare iteye ubushobozi bisaba ntabwo mu mezi atatu byaba bikemutse wenda byagabanuka ariko mu mezi atatu ntibyakunda kuko bitashyizwe mu ngengo hakaba harimo nibyo utahita ukora ako kanya ngo abantu bafite imirire mibi yarwanywa uwo mwanya, amazu angana nibihumbi byabasembera akubakwa………..imiganda, inkunga, imfashanyo ……byatuma bigabanuka ariko mu mezi atatu ntibyashira niba umuvuduko w’ibibazo urengeje uwari uriho.

  • Biragoye abayobozi bajye bagerageza kutizeza abaturage ibyo batazashobora ngo mukwezi kumwe ibibazo byaba bemukemutse none iyo minister atajyayo buriya hari gucura iki? ahubwo nahohereze team ikomeye ikurikirane urugo kurundi kuko biragaragara ko abaturage ba Nyamagabe babayeho nabi cyane nabo bana bata amashuli wasanga ari inzaraibitera nimba bavuka muri abo bantu batagira ubwiherero se ntibagire aho baba bazajya ku ishuli gute?inzara iraryana kereka uwo itarya ikindi na Nyobozi bayigeho kuko ishobora kuba yibera mu biro gusa ihembwa akayabo akaleta abaturage barimo bazira inzara ndabona inkubiri yariho muri iyi minsi na Nyobozi ya Nyamagabe yamfata iyambere ikegura kubushake itiriwe yeguzwa ikindi na Jyanama nayo igahinduka kuko biragaragara ko ntacyo iri gukora gifatika nabandi batange ibitekerezo ingendo zaburi munsi basura akarere ka Nyamagabe bagaya imikorere yako bikwiye guhinduka byagasha igitera igwingira ry’imiyoborere Nyamgabe .

  • Nibyo koko umuntu iyo abajijwe ntabura uko yisobanura ariko nanone ahangaha bakabije kwigerereza ukwezi kumwe wapi wapi nibamanike amaboko akarere karabananiye bagashyiremo abandi bamfite imbaraga Nyamagabe muri iyi minsi iragaragara nkitagira abayobozi Leta nigire icyo ikoragifatika ibyaho byaraturenze twarumiwe abahavuka nabahakorera.uzi Munyentwali ahayobora wirataga ko uvuka Nyamagabe ariko ubu umuntu asigaye aterwa ipfunywe nuko avuka Nyamagabe kurera kudindira mu iterambere abahavuka barahahunze kubera ibibazo byinshi bihugarije nyakubahwa Perezida nadutabare hafatwe ingamba hashakirwe amaraso mashya nahundi byazahora gutya ndetse bikaba bibi kurushaho

  • Hanyuma se nyine ko mperuka uwo guverineri mu mezi angahe ashize yarahaciye ingando avuga ko azahava ibyo bibazo abiranduranye n’imizi, ubwo yarabiranduye cg yarabyongereye? Umusaruro wavuyemo ni uwuhe?

    Akandi kabazo nibaza, Shyaka yarinze kuza kuremesha inama ku cyumweru en plus nijoro, yari yabuze undi munsi wundi yatumizaho inama koko? Ariko abantu bagiye bareka gukabya kweli, ko ntawarushije Pierre D Habumuremyi kokera (ngaho gusura institutions azitunguye,ngaho gutanga ama deadlines adashobotse ngo abantu babe barangije ibi n’ibi..) ubu se ari he?

    Naho Nyamagabe yo, nibayireke yipfire ariko uyishe arazwi ni Kabayiza na Prisca, ahubwo sinzi impamvu iyi tour du Rda itabakubuye!

  • Lambert we PRISCA we ibyanyu isi izabimenya iminsi nigera abaturage mwishe urwagashinyaguro Imana izabibaza

  • Ariko Nyamara umuntu bita Math ntako atagize agaragaza akarengane muri ak’akarere bakamugira umusazi njyewe ndabona bakwiye gushaka abantu bakunda akarere bagaragaza ibibazo byugarije akarere nka Maniraho Alias Math kuko yakoze ibishoboka agaragaza uburiganya na Ruswa Nyamagabe leta ikwiye kujya yumva abantu nkawe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *