• 12/12/2019 12:38 28

Nyamagabe: Igikoni cy’umudugudu kiri kubafasha kurandura igwingira mu bana

Ababyeyi bafite abana mu mudugudu wa Kigarama, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe; bavuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu iri kubafasha kurandura ibibazo by’imirire mibi mu bana bato ituma bamwe bagwingira.

Ibiryo bateka byose barabyizanira

Iyi gahunda y’igikoni cy’umudugudu iba buri kwezi, ababyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bahurira hamwe bagategura indyo yuzuye kugira ngo bamenye uko bazajya bagaburira abana babo.

Umudugudu wa Kigarama ugizwe n’abana 53 bari munsi y’imyaka itanu ariko abitabira igikoni cy’umudugudu bagera kuri 47 kuko abandi batarageza igihe cyo kurya.

Mukandahiro Monique utuye mu wundi mudugudu ariko wari waje muri uriya kuko umwana we agaragaza ibimenyetso byo kugwingira, avuga ko umwana we atonkeye igihe bikaba byaramugizeho izi ngaruka.

Ati “Ubu bamuha amata bakatwereka n’uburyo utegura ifunguro. Kandi mu byo dutegurira abana arimo imboga byatsi, n’ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga ubu amaze kugira umubiri mwiza.”

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima, Venuste Twagiramungu avuga ko ababyeyi ari bo bizanira ibyo gutekera abana ku buryo ibyinshi baba babyifitiye.

Ati “Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’imidugudu 536 kandi buri mudugudu kagira Igikoni cy’umudugudu bahura rimwe mu kwezi bitewe n’itariki bishakiye.”

Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Prisca Mujawayezu avuga ko ikibazo k’imirire mibi muri kariya karere kiri kugenda kiranduka kubera gahunda zashyizweho zo kugihashya zirimo n’iyi y’igikoni cy’umudugudu.

Ati «Ingo nyinshi zimaze kugira akarima k’igikoni, ababyeyi bagakangurirwa guteka indyo yuzuye, by’umwihariko bakajya bamenya kugenera ingo zabo byumwihariko abana bari munsi y’imyaka itanu bakabagenera umwanya wo kubagaburira. No kubategurira inkono ndetse n’impamba iyo bagiye guhinga. »

Avuga ko igikoni cy’umwna kigomba kuba umuco mu buzima bw’umuryango.

Uturima tw’igikoni muri aka karere turi ku kigereranyo cya 43%, ubuyobozi buvuga ko bwifuza iyi gahunda yaba 100% ku buryo buri rugo rugira akarima k’igikoni.

Prisca Mujawayezu umuyobozi wa Karere w’ungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yavuze ko igikoni k’umwna kagomba kuba umuco mu buzima bw’umuryango.
Abana barenzaho n’agakoma
Prisca Mujawayezu umuyobozi wa Karere w’ungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yavuze ko imirire mibi mu karere ka Nyamagabe irimo iragabanuka
Venuste Twagiramungu umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima
Mukandahiro Monique utuye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika akagali ka Gitega umudugudu wa Gasharu yavuze ko yazanye umwana we aho ngaho kuko afite ikibazo cy’imirire mibi.
Ababyeyi bigishwa uko bagomba kugaburira abana babo

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *