• 27/01/2020 1:51 07

Nyamagabe: Habaye ijoro ryo kwibuka abatutsi biciwe i Kaduha

Mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe, haraye habereye ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuhango witabiriwe n’abarokokeye muri aka gace, ndetse n’abandi baturage n’abayobozi.

Depite Nyirarukundo Ignacienne uvuka muri aka gace yitabiriye uyu muhango
Depite Nyirarukundo Ignacienne uvuka muri aka gace yitabiriye uyu muhango

Aka gace kazwi nk’ Ubunyambiriri gafite amateka akomeye, aho guhera mu 1959, abatutsi batotejwe mu buryo bukomeye.

Abatanze ubuhamya muri uyu muhango bagaragaje uburyo ubutegetsi bubi bwibasiye abatutsi, aho byageze mu 1994, haba rurangiza.

Umukecuru watanze ubuhamya,  yavuze ukuntu 1963, se yishwe nabi akicirwa mu muhanda munsi y’iwe uyu. Asobanura ko uwamujyanye yari yamubeshye ko agiye  kumuhisha, ariko birangira ari we umuhururije abamwishe.

Yakomeje avuga ko Jenoside yageragerejwe muri Gikongoro  mu buryo bugaragara kuko,ibintu byatangiye mu myaka ya kera.

Kawera Jeanne warokokeye ku Kiliziya ya Kaduha  yavuze inzira y’umusaraba baciyemo mu gihe Interahamwe zabicaga.

Ku itariki ya 20 na 21 Mata 1994 yabaye iminsi mbi ku bari bahungiye kuri Kiliziya. Avuga ko banyuze mu nzira y’umusaraba mbere y’uko bicwa, hakarokoka mbarwa.

Yagize ati “Twari mu kiliziya twuzuye no hanze tugandagaje ariko abicanyi batugabyeho ibitero baratwica turokoka turi mbarwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha,  Irakuzwa Aimé Patrick yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi, ashimira abaherekeje abaje kwibuka ababo bo mu Bunyambiriri.

Yasabye ko abaje mu ijoro ryo kwibuka ko bakwiye kurushaho kwitabira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yanabasabye kuzajya bazana abana babo muri gahunda yo kwibuka kugira ngo abakiri bato barusheho kumenya amateka ndetse n’ubukana Jenoside yakoranywe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure we yavuze ko umugambi wari wacuzwe wo gutsemba abatutsi bari bahungiye  i Kaduha  utigeze igerwaho kuko ntabapfira gushira.

Yagize ati  “Hari ababashije kurokoka, turashimira umutima mwagize wo kubabarira bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside, kandi turabashimira ubushake mufite w’ubumwe n’ubwiyunge.”

Uyu mugoroba wo kwibuka wagaragayemo Depite Nyirarukundo Ignacienne, unavuka muri aka gace kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Kaduha ifite amateka akomeye kuko mu 2007  abacitse kwicumu bagiye bicwa, abandi bagahohoterwa bikomeye.

Urwibutsto rwa Jenoside rwa Kaduha rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 46.

Abarokotse bagasaba abantu bazi ahantu hari imibiri itarashyingurwa gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Hatanzwe ubuhamya bunyuranye buvuga inzira y’umusaraba barokotse baciyemo
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure
Abandi bitabiriye uyu muhango
Urwibutso rwa Kaduha rushyinguyemo imibire irenga ibihumbi 46

Jean Paul NKUNDINEZA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *