• 25/01/2020 6:23 19

Nyamagabe: Siporo ni umuyoboro wa gahunda za Leta zigezwa ku baturage

Ubwo hatangizwaga gahunda ya Siporo rusange izajya iba mu gihe cyagenwe gihoraho, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe  Bonaventure Uwamahoro yavuze ko biteze ko izaba umuyoboro mwiza wo kubwira abaturage gahunda za Leta zibafasha mu iterambere ryabo.

Siporo ngo ishobora kuba umuti ku bayikora ariko ikaba yaba n’uburyo bwo kwinjira amafaranga

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda wakozwe kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Nyagasenyi, uhuza urubyiruko rwo mu Mirenge itandukanye ya Nyamagabe hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere.

Uwamahoro Bonaventure yabwiye Umuseke ko iki gikorwa ari icyo kwishimirwa kandi ko kitezweho gutanga umusaruro mu myaka ya vuba.

Ngo siporo ni uburyo bwifashishwa mu gukangurira abaturage zimwe muri gahunda za Leta.

Ati “Iki gikorwa kizahoraho kuko kuri iyi Stade ya Nyagasenyi tugiye kuhagira igicumbi k’imikino itandukanye nko gusiganwa ku maguru, umupira w’amaguru,…mu myaka ibiri iri imbere bizaba bimaze gutanga umusaruro ushimishije.”

Abazajya baza kuhakinira bazajya babwirwa na zimwe muri gahunda za Leta zigamije kubateza imbere nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Jean Paul Munyandamutsa uri mu bateguye iki gikorwa, avuga bari bagamije kureba uburyo siporo yaba imbarutso y’iterambere rusange ry’abaturage.

Ngo siporo yagira akamaro karenze gushimisha abayikora ahubwo ikaba n’imbarutso y’amajyambere.

Kuri we ngo kuba siporo yari aho itanga akazi gatanga amafaranga bivuze ko no muri Nyamagabe iramutse ishyizwemo imbaraga hari abo yazamura.

Ati: “Iyo turebye siporo uko ihagaze ku Isi dusanga ari kimwe mu bintu bitanga amafaranga ku baba bateguye irushanwa runaka ndetse n’abaryitabira aho babona ibihembo bibafasha kwiteza imbere mu bukungu. Mu by’ukuri ihanga imirimo myinshi ikagirira abantu akamaro.”

Iki gikorwa cyatangirijwe ahitwa kwa Majyambere mu mugi rwagati wa Nyamagabe abasiganwa bazenguruka ibice bigize umugi barangiriza kuri Stade y’i Nyagisenyi.

Nyuma ya Siporo abayitabiriye bapimwe umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Robert Bayigamba, Raoul Gisanura na Jean Paul Munyandamutsa bakaba ari bamwe mu bakomoka mu Karere ka Nyamagabe batuye i Kigali.

Abatsinze muri rusange biganjemo abari baturutse mu Murenge wa Kibumbwe bagaragaje ko n’iwabo hariyo impano nyinshi.

Mu bakobwa birutse harimo abirutse metero 100: Abatsinze muri iki kiciro ni Theonille Imanishimwe wakurikiwe na Jeannine Umugwaneza.

Mu bahungu birutse metero 100 uwa mbere yabaye Samule Byiringiro akurikirwa na Athanase Sibomana.

Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu munani tugize Intara y’Amajyepfo.  Gafite Imirenge 17 kagaturwa n’abaturage barenga ibihumbi 350. Gaherereye kuri kilometero 150 uvuye mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro niwe watangije iyi mikino
Abakobwa basiganywe bafite ishyaka ryinshi
Gutangira gukora siporo ukiri muto birafasha
Basaza babo nabo barasiganywe
Ababaye aba mbere abenshi ni abo mu murenge wa Kibumbwe
Ishyaka ryari ryose…
Baguye agacuho bamaze kurushanwa ku maguru
Uwayezu Prissica umuyobozi w’akarere ka nyamababe w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ari mubipimishije umuvuduko w’amaraso
Abari aho baripimishije bamenya uko umutima wabo utera

Amafoto@KUBWAYO Adrien

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *