• 14/12/2019 3:42 21

Nyamagabe: Amafoto agaragaza abaturage barwaye amavunja n’inzu zishaje cyane

Umuseke wabashije kubona amwe mu mafoto yafashwe mu igenzura ryakozwe n’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyamagabe, agaragaza ko hakiri abaturage barwaye amavunja mu Mirenge itandukanye, ubwiherero buteye impungenge n’inzu ziri munsi ya nyakatsi. Ubuyobozi buvuga ko ibyinshi mu bibazo byagaragaye byahise bikemuka, ariko ngo haracyari ikibazo gikomeye cyo kubonera amacumbi abari mu nzu ziteye impungenge.

Mu Murenge wa Uwinkindi niho hagaragaye inzu zimeze nabi kandi zibamo abantu

Mukakalisa Liberata, wo mu kiciro cy’abo Amateka agaragaza ko basigaye inyuma ni uwo mu Murenge wa Musebeya, avuga ko amafoto bayafotowe nko mu kwezi gushize, ngo ubu batangiye kwita ku bana babo barwaye imbaragasa (amavunja) ndetse ngo batangiye koroherwa bamwe.

Ati “Mana icyo gihe twari tumeze nabi, uretse ubukene bari badusigiye inyigisho nziza zo kwita kuri abo bana. Ubu twabitayeho byari bimaze kugabanuka, nubwo bakirwaye ntabwo bikabije cyane.”

Avuga ko amavuta ya Malayika basigaga abo bana yahenze ku buryo batakibasha kuyagura.

Mukakalisa wavutse mu 1958 avuga ko abana be 7 bashatse ingo zabo, ariko ari mu Kiciro cya mbere cy’Ubudehe, asaba ko inzu zabo ubuyobozi bwasanze zimeze nabi cyane bwakwihutisha ibyo kuzibubakira.

Undi muturage wo mu Mudugudu wa Nyakamere, Akagari ka Mujiga, mu Murenge wa Kitabi, witwa Niyitegeka Folomina avuga ko abayeho nabi bitewe n’uko nta kazi afite avuga ko arya rimwe ku munsi.

Ati “Ubuyobozi bwacu buraduharanira arutse ko ibyo basaba bidahita bibageraho ngo natwe babitugezeho, Umuyobozi ndumva atwizeza nk’ibitangaza kuko na bo baradusabira ibyo badusabiye ntibitugereho vuba.”

Avuga ko bakeneye imirimo ya VUP kugira ngo biteze imbere.

Amafoto yo agaragaza isura itari nziza ku gihugu nk’u Rwanda rushaka kuba kimwe mu byihaza mu bukungu mu kerekezo 2020. Mu kagari ka Mujiga harimo imiryango itandatu igizwe n’abantu 12 yagaragaweho amavunja.

Umwe mu bayobozi baganiriye n’Umuseke ati “Ikibitera ni imyumvire, ariko n’ubukene ntiwabwirengagiza kuko urebye inzu babamo uko zimeze na zo zaba impamvu ituma bagira umwanda, kuko izo nzu zubatswe mu myaka 15 ishize.”

Umuryango ushamikiye kuri Kiliziya Gatolika, CARITAS Rwanda, wemeye kuzafatanya n’Akarere ka Nyamagabe mu kubakira inzu nziza bariya bantu. Gusa, ngo ikibazo gikomeye bariya bantu bafite ubukene bukabije ku buryo batabasha kwigurira imyambaro ngo bahinduranye kubera ko batunzwe no guca inshuro.

Ikindi gisubizo kiri mu gushakira abo bantu imyanya mu bazakora imirimo ya VUP ishobora kubahemba amafaranga yabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, Nyandwi Eliezel yabwiye Umuseke ko hari abaturage bafite amavunja mu murenge we ariko bafatanya n’ubuyobozi butandukanye kugira ngo iki kibazo bakirandure bagihereye mu mizi.

Avuga ko bamaze kubakira imiryango 21, ubu bakaba baratangiye kubaka izindi nzu 11 muri 26 biyemeje kuba muri uyu mwaka. Ziriya nzu 11 ngo ni iz’abo Amateka agaragaza ko basijwe inyuma na yo.

Abayobozi bavuga ko ikibazo k’inzu zishaje n’ubukene bukabije biri mu bitera umwanda abaturage bakarwara amavunja

Ati “Ntitwahakana ko twagize ikibazo cy’abantu bagaragayeho amavunja ariko yaba inzego, Ibigo Nderabuzima, Abajyanama b’Ubuzima ndetse n’abaturage twagiye tuganira kuri iriya miryango (irwaye amavunja) ndetse no kubavura. Amavunja aravurwa agakira aterwa n’umwanda, iyo umwanda wavuwe muri urwo rugo n’amavunja arakira iyo yahanduwe.”

Avuga ko amavunja asigaye ku bana babiri, ngo abandi barakize ariko bisaba guhozaho mu kubitaho.

Uyu Murenge wa Kitabi ufite abaturage 29 150, mu minsi ishize hari abana 61 bafite ikibazo k’imirire mibi ngo bamaze kujyanwa mu Bigo Nderabuzima kugira ngo bitabweho, ubuyobozi buganira n’ababyeyi babo kugira ngo barusheho kubitaho. Muri bariya baturage batuye uriya Murenge abagera ku 4000 bari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe cy’abafashwa na Leta.

Amakuru avuga ko ariya mafoto ari ayo mu mirenge ya Kitabi, Musange, Mushubi na Uwinkingi, uyu murenge wa nyuma niwo urimo inzu zimeze nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Musebeya, Jean Chrysostome Ndorimana avuga ko uyu murenge uhana imbibe n’iyitwa Buruhukiro na Gatare ikora ku ishyamba rya Nyungwe na wo ukitwa uwo ku ishyamba. Avuga ko nta baturage barwaye amavunja bari mu murenge ayoboye, ariko ngo hari abakennye cyane bari mu nzu zimeze nabi “bita ko zisa na nyakatsi” bagera kuri 37, ngo hari n’abandi badafite inzu muri abo bakodesha.

Mayor wa Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yemera ko ariya mafoto yafatiwe mu Karere ayobora ariko ngo ni mu rwego rwo kwigenzura ngo bamenye intambwe imaze guterwa mu kurwanya amavunja no kureba abayakize, kugenzura ubwiherero n’inzu abantu babamo niba zujuje ibyangombwa.

Mayor yemeza ko igenzura ryakozwe na DASSO mu cyumweru gishize. Ati “Ugenzuye Umurenge umwe ku wundi, urugo ku rundi wasanga biriya bibazo bihari ntiwavuga ngo byarakize 100%, biriya ni ibyo aho babashije kugera ibyo babonye bigaragaraza ko ikibazo kitarararangira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko ririrya genzura ryakozwe mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkindi, Musebeya, Mushubi, Musange na Mbazi.

Avuga ko aho basanze ibibazo, mu muganda w’icyumeru cyashize bahise batangira kubikemura bahereye ku kubaka  ubwiherero. Ikibazo k’inzu zimeze nabi cyo, avuga ko zizagenda zisanwa kubera ko Akarere ka Nyamagabe gashaka kubaka inzu 500.

Yavuze ko umuntu wagaragayeho amavunja ari uwo mu Murenge wa Uwinkindi ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima.

Ati “Amavunja ntiwavuga ngo ikibazo kizarangira igihe iki n’iki, kuko ni ikibazo k’isuku ariko hari ubukangurambaga bwatangiye mu cyumweru gishize ariko buzaba mu buryo buhoraho.”

Ubushakashatsi bugaragaza imibereho y’ingo bukorwa n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) ubuheruka bwakozwe ku nshuro ya 5 mu mwaka 2016/17 busohoka mu Ugushyingo 2018 bugaragaza ko Akarere ka Nyamagabe ari aka 8 mu dukennye cyane.

Umwanda ngo uterwa no kwambara imyambaro badahinduranya ikazamo ibyonnyi nk’uwo urimo uhiga imbaragaza n’inda
Hari bamwe mu baturage baba mu nzu ubuyobozi buvuga ko zisa na nyakatsi
Uyu muturage n’ubwo ari umuntu mukuru ibirenge bye byarashize
Ubuyobozi ntibuvuga kimw eku mibare y’abarwaye amavunja ariko ngo iki kibazo batangiye kutaho biyambaje Abajyana b’Ubuzima, n’Ibigo Nderabuzima
Nyamagabe ngo irashaka kubaka inzu 500 kugira ngo ibashe kugoboka abari mu nzu zimeze nabi n’abadafite aho kuba
Ubwiherero basanze mu baturage na bwo buteye inkeke, nk’ubw’uwo ntibwubakiye kandi bwegereye inzu abamo

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW 

21 Ibitekerezo

  • Ibazeko bano bantu batuye mu gihugu gifite umurwa mukuru witwa Kigali. Icyo gihugu kikaba gifite cotation ya B+ kuberako ubukungu bwacyo bukomeye.

  • Ariko rero murenganya leta mugakabya, ko mbona mu Rwanda haba amazi menshi, kuki abaturage Badakaraba cg ngo bamese imyambaro? Nageze i kansi muli gisagara 2001 ngira ngo si ndi mu Rwanda. Hamwe abantu bagitekera itabi mu mashara barwaniye agapapuro na taye hasi ndumirwa.
    Rwose harigihe wumva harubwo wabakubita kuko hari abantu bameze nkinyamanswa.

  • ngo wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri , umwana wa cyera bamuhoreshaga amata, non’ uwubu bamuhoresha isigara no ni amajyambere , amavunja nabatarayarwara bazayarwara , umwanda w ubucyene naho utaragera uzahagera , urwanda rwejo ruzaba nka south africa. none seko igihugu bari kukigurisha , umuseke muzadushakire amakuru yababandi baherutse gutuza mumataje , bameza bate ?

  • hahhh, ubuse aba Bantu baba mu Rwanda, ubukene twarabusezereye

  • iyiningaruka y’ubutegetsi bumira bunguri abobwita kobutavuga rumwe nabo.
    ibyonibyo murebera mucyaro.
    abomumugi ntibarwara amavunja,Barbara umutima,agahinda,ihungabana,……bitewe nokwibaza ejo hakabacanga.
    imipaka irafunze(twagiriwe inama)
    Passport y’umuturage bayikubye +2fois
    imisoro n”imisanzu bidasobanutse.
    imishinga ya rutura(ishora igihugu mumyenda y’ umurengera,kdi idafite inyungu direct kumuturage)………
    nyamara DISCOURS z’abayobozi,ahaaaaa

    Bayobozi mwishakemo gukunda igihugu n’abana bacyo.naho ubundi mwazasanga mwarubatse ibitarambye nkabo mwasimbuye.

    @RWANDA

    • Ndabona mwe mufite icyo muvuga! Njye ndumiwe!!!!!! Mbega Rwanda nziza weeee

  • namwe murabeshya da!! aya mafoto ntabwo ari aya RWANDA; ahubwo bayavanye muri DRC cg muri Cameroon. None niki cyerekana ko ari ayo mu RWANDA rwacu rucyize cyane?

  • DUNIA wakwicecekeye. Ubwo se urumva aho amafoto ashyiriwe hanze atariho abayobozi bagiriye mu kibazo? Leta ni nde se? Si abo bayobozi bagombye kumenya ibibazo abo bashinzwe bafite bigashakirwa umuti bitaragera aho? Ubwo kizarangira ari uko Prezida agiyeyo. Hari abantu benshi bamunzwe n’ubujiji kubera kubura ababegera ngo babahugure, batazi aho isi igeze. Abo bayobozi bacu abenshi ni abo mu biro ndakubwiye. Ntacyo mvuze….

  • buriya barabeshya ngo RWANDA yateye imbere….nyamara mu minsi mikeya byose bizagaragara kandi bibatamaze kuko ibibazo bizaba byinshi banairwe KUBICYEMURA….nuko bemere ko babeshye isi. KUKI MU RWANDA HARI AMAVUNJA agera hariya kandi u RWANDA rucyize cyane?

  • Ubuse hano ni mu Rwanda cyangwa ni ahandi bakuye ano mafoto? Ko statistics zacu zerekanako twateye imbere, ko nta munyarwanda ukiri mu butindi nyakujya cyangwa ngo abe munsi y’umurongo utukura mu bukene aba bavuye he? Kandi ubu usanga abantu bayobora aha hantu raporo bohereza zose zivugako barwanyije nyakatsi 100%, ko nta muturage udafite umusarani wa kijyambere, ko ntawicwa n’inzara, ko mitiweri ari 99.9%, ko amazi n’amashanyarazi ari munange,… Hanyuma bavugako dutekinika imibare yacu kubijyanye n’iterambere tuti rekareka muratubeshyera, muratwanga, mudufitiye ishyari. Niba dushaka iterambere nyaryo niturishingire ku muturage aho gushaka kuryubakira iKigali aho twereka abazungu tubabrshya nabo barangiza bakaduhema. Convention center, Kigali arena nizindi nyubako nazo twubaka hakoreshejwe inguzanyo sibyo terambere, biriya bimeze nk’umukobwa wishyiraho ibirungo kandi imbere atakarabye n’utwenda tw’imbere tudaheruka amazi n’isabune. Twige kwikorera tutagendeye kwereka abazungu kuko ntacyo bimaze.

  • Ariko njye mbona imyumvire nayo ibigiramo uruhare ; nonese bariya baturage tubonye ninde uzajya kubakatira urwondo rwo kubakisha inzu zabo? ubu gufata amazi ukoga nabyo tubibaze abayobozi? ubu gufata imyenda ukayishyira mu mazi ukayifura nabyo bigomba budget ya Leta? ubukene ntaho butaba no muri USA ugiyeyo wabusangayo ariko iwacu n’imyumvire iciriritse idusubiza inyuma. Gusa dushimira Imana yaduhaye Rudasumbwa Intore izirusha intambwe HE PK; kiriya kibazo ni affaire Toto ugereranyije naho yadukuye. Bariya baraje babahe girinka, VUP ibagereho, A cup of milk per Child,…… U Rwanda ni Rwiza banyarwanda/kazi , reka twishimire ibyo twagezeho.

    • Kubera iki wunva ari imyunvire yabaturage iba hasi mubanyarwanda gusa ahandi ntibihabe? Gabanya fanatism. Ahubwo kuki abayobozi babihisha nubivuze bakamwiha aho gukemura ikibazo!

  • Abayobozi bo muraka karere murakozurwandisoni rwose, nigute buri karere kagira ubuyobozi bw’ibanze kugera mumudugudu, hakaba hakigaragara ibintu nkibi mugihugu, kw’aribyo HE ahora ababwira koko, nimwikosore nahubundi bitey’agahinda pe. God Bless our country and our President.

  • Umuntu yariye agahaga wamubwira akumva.

  • Ngo Rwanda ni Singapour da !Aho kugura indege ou kubaka ikibuga mwamanza mwafasha abo baturage batazabatamaza bageze i Kigali 😊

  • Ibi bintu ni ukubihagurukira; n’ubwo baba 0.001% bafite iki kibazo mu Rwanda rwo muri 2020 byaba ari igisebo kuri twese. Guverineri w’Amajyepfo yaba yaramaze igihe kingana iki muri Nyamagabe ra? Yigeze kuvuga ko ariho agiye kwimukira!

  • Bazafate aya mafoto yayajyane muri bya bigo byavuzeko ubukungu bwacu imibare dutanga ariyo 100% maze baze basobanurire amahanga uko babara. Nibute ko iyi mibare bayiguha kugirango babone uko bakuguliza niwinanirwa kwishyura baze guteza. Barabikoze muri Argentina barabikoze muri Grèce. Inzu yawe watanzeho amamiliyoni ihindutse miliyoni 2 n’igice uyafite ako kanya ku mufuka kandi mu madovise agahita yihahira. Muri USA imiryango y’abantu bashyizwe hanze na banques.

  • nta bareshya koko ngaho ibaze na wa muyobozi wa caisse social wavugaga ngo umukozi (w’umunyarwanda )uhembwa 800 000 rwf ngo ni make ?ukibaza niba aba bo barabonye amahirwe yo kwiga bakayapfusha ubusa…
    Capitalism ziragwira ariko byagera muri Afrika byo bikaba umwaku
    Nkubu n’iyo batanga miliyari y’amadorali ngo bayikoreshe mu guhashya ubukene 80 ku ijana yagenerwa imishahara…

    u Rwanda rukeneye abanyarwanda bakunda u Rwanda naho ubundi …

  • Ibii ni egoisme yiyi leta, ntanubwo ibintu nkibi bijya bibatera isoni.Impmavu ni uko aya mafoto batayabereke ari muri Financial Times. Hano ku Museke.com ntabwo abo badufasha kuberako twubatse Kigali Arena baza gusakaho inkuru

  • Ndareba amafoto cyane iya mbere nkumva utuntu tunyarutse mu mubiri. Abayobozi b’igihugu koko Imana yabakoreyemo bakagira impuhwe kandi bakumvako Imana yabahaye inshingano izabakorera evaluation tôt ou tard.

  • Nyakubahwa Guverineri ibibazo biri muri nyamagabe ntabwo uzabishobora kuko ikibazo nyamukuru giterwa na management y’Akarere. Komite Nyobozi yose nta numwe uvuyemo bari bakwiye kuba abagabo bakandika bakigendera kuko nawe ubwawe barakubeshye kandi nawe urabizi ko nta bushake bafite bwo gukora ahubwo baracunga ko manda yabo irangira bakigendera. Nawe se niba abayobozi b’Imirenge badahabwa amafranga y’ingendo baba bakoze mu manama ya buri kanya abazana ku karere no hanze yako ndetse n’abayobozi b’utugari ni uko , nonese Muyobozi ni uwuhe musaruro mutegereje kuri abo bayobozi babana n’abaturage buri munsi. Igishishikaza Komite Nyobozi y’Akarere ni ugushakisha ibyaha ku bakozi aho kugirango babashyire mu mwuka mwiza wo gukorera abaturage.
    Hon Governor, umuti w’ikibazo cyo munzego z’ibanze icya mbere ganiriza abakozi umwe ku wundi wenda wamenya ukuri, icya kabiri ni uko mu nzego z’ibanze haba umuco wo gutekinika wabokamye bityo umuntu ufashwe yatekinitse imibare akabihanirwa . icya gatatu komite nyobozi ya nyamagabe ntabwo ishyize hamwe, umwe aba acunze izamu rye bakakubeshya.
    Ndangije mbashimira umurava mukomeje kugaragaza mu nshingano murimo uyu munsi mukemura ibibazo by’abaturage hirya no hino mu Turere

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *