Nyagatare: Abagabo 4 bakurikiranyweho kwica umusore bagamije kumwiba moto ye | UMUSEKE
  • 26/01/2021 3:42 56

Nyagatare: Abagabo 4 bakurikiranyweho kwica umusore bagamije kumwiba moto ye

UPDATE: Umurambo w’umusore wabonetse ku wa 15 Ugushyingo, 2020 mu murima w’umuturage wo mu Murenge wa Nyagatare waciwe umutwe, RIB yabwiye Umuseke ko hari abagabo 4 bakekwaho kwica uriya musore bagamije kumwiba moto.

Uwo musore urimo hagati niwe wishwe acibwa umutwe, moto ye barayitaba.

Amakuru UMUSEKE ukesha umwe mu baturage bo muri kariya gace avuga ko umurambo w’uriya musore wabonywe n’abana mu muferege w’amazi barahuruza baza gusanga umutwe na wo uri hakurya mu murima.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry yabwiye Umuseke ko bafunze abagabo bane, barimo uwitwa Dushimimana Ibrahim, Kiza Ephreim, Kiza Assouman na Nteziryayo Hakim, bakekwaho kwica Twizeyimana Jean Marie Vianney w’imyaka 25.

Avuga ko bikekwa ko yishwe tariki 12 Ugushyingo 2020. Nyakwigendera yari umumotari utwara abagenzi mu Mugi wa Nyagatare, yiciwe mu Mudugudu wa Gihororo, Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.

Umuvugizi wa RIB yabwiye Umuseke ati “Mu iperereza ryakozwe, Dushimimana Ibrahim mu nzu ye haje gusangwamo moto n’ibindi bimenyetso byinshi bigaragaza ko afite aho ahuriye na buriya bwicanyi, ndetse mu ibazwa rye yemeye icyaha avuga ko umugambi yawucuze ari kumwe na bariya bantu, bagamije kwiba moto.”

Bariya bagabo bafungiye kuri RIB ya Nyagatare.

Dr. Murangira Thierry avuga ko baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 107 mu Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano, ikaba iteganya igihano cyo Gufungwa BURUNDU ku cyaha cyo kwica umuntu wabigambiriye.

RIB isaba Abanyarwanda gufatanya na yo kwirinda ibyaha nka biriya, kuko ngo ntizigera yihanganira ukora ibyaha nka biriya, ngo azagezwa imbere y’ubutabera.

Amakuru avuga ko uriya musore wishwe ari uwo mu Murenge wa Rwimiyaga muri kariya Karere ka Nyagatare.

Uwishwe yari asanzwe atuye muri Rwimiyaga ariko amakuru avuga ko umurambo we wabonywe muri Nyagatare mu kagari ka Cyabayaga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mu kilatini baravuga ngo:”Homo homini lupus est” (man is wolf to man).Bisobanura ngo “ikirura cy’umuntu ni umuntu”.Kwica umuntu,aho byaturuka hose,haba mu ntambara,muli genocide cyangwa mu bundi bugome,ni icyaha.Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga,Imana yanga “umuntu wese umena amaraso ya mugenzi we”.Isi ni mbi kubera ko yuzuyemo abantu babi,bakora ibyo Imana itubuza: Kwica,kwiba,ruswa,amanyanga,ubusambanyi,intambara,etc…Kandi abakora ibyo nibo benshi.Mutekereze ko ibihugu bikoresha 1.7 Trillions USD buri mwaka,ahanini mu kurwana,kwiga kurwana no gukora ibitwaro biteye ubwoba byo “KWICA ABANTU”.Mu gihe Imana idusaba GUKUNDANA.Homo homini lupus est!!! Nkuko Yezu yabyerekanye,abumvira Imana ni bake cyane.Abo nibo bazarokoka ku munsi wa nyuma,kubera ko ababi bose (the wicked),Imana izabakura mu isi kuli uwo munsi.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

    • @ Gafuruka,urakoze.Kuva Muntu yabaho,Intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard imwe ),ahanini kubera inzara n’indwara bijyana n’intambara.Nibyo koko,Muntu ni ikirura cya Muntu (L’Homme est le loup de l’Homme).Merci.

  • Hari uturere wagira ngo iyo tumaze iminsi hadakorewemo amarorerwa y’injyanamuntu ntibaba bahumeka umwuka usanzwe: Nyagatare, Rwamagana, Kirehe, Musanze, Rulindo, Rubavu, Rutsiro, Rusizi…

    • Ruhango uyisigiye iki ra?

    • @ Akumiro,ibyo uvuga sibyo.Abakora amarorerwa baba ku isi yose.Ni iyihe Commune nibuze imwe yo mu Rwanda itarakoze amarorerwa muli 1994? Commune imwe bavuga ya GITI ngo ntiyakoze Genocide,nuko ingabo za RPF zahageze kare. Ntaho batica,ntaho batiba,ntaho batarya ruswa,ntaho badasambana,ntaho Mwarimu adahembwa urusenda,ba Nyakubahwa biganye nawe bahembwa za millions.Iyi si yacu irarwaye wa mugani wa Rugamba.Nta rukundo rubamo.Keretse rwa rundi rwateye abashaka gusambana babeshyana ngo bari mu rukundo.

    • @Akumiro; wibagiwe Ruhango na Gatsibo. Ariko harubwo Kamonyi na Gicumbi nabyo binyuzamo.

  • Ikibazo cya mbere giteza umutekano muke i Nyagatare kirazwi: Hari abahezanguni batahashaka abimukira batibonamo, kandi ukabona babyumva kimwe n’abenshi mu bayobozi baho. Bikanatera urujijo kuko urebye imyaka abaturage bari hariya bamaze bahimukiye, abenshi ntabwo irenze 30.

  • Hakwiriye kuba ubushakashatsi bwimbitse kugitera ubugome bw’indengakamere buri kuba muri sosiyete nyarwanda kuko bimaze kugaragara ko bitariguterwa gusa ningaruka za jenoside.

  • Ubu se uwaranduye amashu n’uwaciye umuntu umutwe akanataba moto mu rugo rwe hari aho bahurira?

  • nshuti uwavuze ko intara ya nyagatare itajya yibonamo abimukiira nukuri kuzuye kuko ubwibmcanyi bwinshi burimo kubera iburasizuba none c kombona bari bambaye nkabantu bambariye umugeni bari bavuye mubukwe ?ngaho ibaze guca umuntu umutwe kweri icyaha gihorwa ikindi uwica umuntu nawe yicwe kdi ntago Imana izemera ko amaraso yinzirakarengane ajyenda gutyo gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *