Min. Mujawamariya yasabye abahinga hafi y’imigezi gusiga metero zagenwe n’itegeko | UMUSEKE
  • 18/01/2021 1:16 48

Min. Mujawamariya yasabye abahinga hafi y’imigezi gusiga metero zagenwe n’itegeko

Nyagatare: Minisitiri w’Ibidukikije Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko Umugezi w’u Muvumba amazi yawo ari gutwara ubutaka kubera ko abaturage bahinze bageza mu mazi, yabasabye kwibuka ko abahinga mu nkengero z’umugezi basiga nibura m 20 naho abahinga mu nkengero z’ibiyaga basabwa gusiga m 50.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yafatanyije n’abandi gutera imigano ku nkengero z’u Muvumba

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije (REMA) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batangije umushinga wo gutera imigano mu nkengero z’Umugezi w’Umuvumba, abaturage basabwe kuyibungabunga.

Uyu umuhinga National Adaptation Planning (NAP) uzamara igihe cy’imaka ine, aho uzajya uteza imbere ibikorwa byo kurengera ibidukikije mu Turere twa Nyagatare, Kirehe na Rusizi.

Dr.Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije yagize ati “Murabona ko umugezi w’u Muvumba amazi ari gutwara ubutaka, abaturage barahinze bageza mu mazi, umushinga twahatangirije ni uwo kubungabunga icyogogo cy’u Muvumba kugira ngo tubungabunge ubutaka bwacu. Twahateye imigano ikuravuba kandi myinshi,  naho ubundi dukomeje kubirebera ubutaha ntabwo tuzongera kuvuga ubuso bw’u Rwanda ko ari km2 26,338 kuko uko bwije, uko bukeye ubutaka buragenda.”

Dr. Mujawamariya avuga ko abaturage bahinga bakageza mu mazi kandi bizwi neza ko hari metero bagomba kubahiriza kuko ziri mu butaka bwa Leta.

Yongeye ati “Turabasaba kubahiriza izi metero 50, icyo dusaba abaturage, batubere ijisho, tubaragize ubu butaka buri ku mazi n’iyi migano twateyemo ntibazayirandure kandi ntihazagire umuntu uzajya kuhahinga. Abaturage babungabunge ubutaka bityo isura hazagira imigano imaze gukura, niyo sura y’abaturage ba hano.”

Kabera Juliet umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) yavuze ko uyu mushinga uzagera muri Nyagatare, Kirehe na Rusizi.

Ati “Rusizi cyane cyane mu mirima y’icyayi ya Sagasha, tuzatera ibiti na none kuko hagaragaye ko iyo mu mirima y’icyayi hateyemo ibiti icyayi gikura gifite ubwiza kuruta icyayi giteye ahantu hatari igicucu, ibyo bizakorwa kugira ngo hongerwe umusaruro w’icyayi gitewe mu mirima ya Rusizi.

Muri Kirehe tuzakorera mu ishyamba rya Ibanda-Makera kugira ngo na ryo turibungabunge ni ishyamba rya kimeza, ubu ryarimo rikendera, turashaka kurisubiranya kugira ngo ryongere ritange wa mumaro turitezeho nk’Abanyarwanda, nk’abaturage barituriye.”  

Kabera Juliet umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA)

Siborurema Kasim utuye mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagali ka Cyembogo mu Mudugudu wa Kamahoro yavuze ko umugezi wa Muvumba wamutwariraga ubutaka ku buryo buri igihembwe umutwarira ubutaka bungana na metero ebyiri ubu yasigaranye akantu k’ubusabusa.

Ati “Njyewe narababaye kuko hano nari mpafite umurima, mpafite ishyamba ry’inturusi, ariko ibiti byose byaragiye, ku buryo buri igihembwe Umugezi wa Umuvumba wantwariraga ubutaka bungana na metero ebyiri ubu yasigaranye akantu kubusabusa.”

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko uyu mushinga ari mugari cyane, ntabwo ugizwe no gutera ibiti by’imigano gusa, uzaha abaturage ibiti bivangwa n’imyaka, n’iby’imbuto mu rwego rwo kuzamura imirire myiza ndetse no gutsura ubukungu mu rugo.

Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), ikigo mpuzamahanga gitanga inkunga zo kubungabunga ibidukikije (GEF), ndetse hari abandi bafatanyabikorwa b’umushinga harimo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), Minisiteri y’ibidukikije, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) ndetse n’Uturere twa Kirehe, Nyagatare na Rusizi, uzatwara miliyari 6Frw.

Abaturage bahinga hafi y’u Muvumba basatira cyane inkombe z’amazi bigatuma isuri itwara ubutaka
Iyi migano yatewe abaturage basabwe kuyitaho igakura

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *