• 12/12/2019 4:09 10

Nyagatare: Ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina baricecekera ngo ‘batiha rubanda’

*Uwahohotewe hari ubwo bamutwama ngo na we yabigezemo uruhare

Ikibazo cy’imyumvire mibi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina kigaragara mu baturage batari bacye nk’uko byagarutsweho mu nteko rusange z’abaturage mu mirenge ya Rukomo na Gatunda mu karere ka Nyagatare aho abakorewe iri hohoterwa bahitamo kwicecekera ngo ‘batiha rubanda’. Ingaruka z’iri hohoterwa ariko kuziceceka byo biragoye.

Abaturage b'i Rukomo bagaragaza ibibazo n'ibitekerezo byabo ku ihohoterwa rishingiye ku gitisina
Abaturage b’i Rukomo bagaragaza ibibazo n’ibitekerezo byabo ku ihohoterwa rishingiye ku gitisina

Ababyeyi biganjemo ab’igitsina gore bagaragaje ko ihohoterwa rikiriho, bavuga ko hari abarikorerwa bakicecekera n’abagerageje kubivuga bakagira aho batarenga.

Mukandinda Clotilde wo mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Rurenge Umudugudu wa Benishyaka avuga ko umwaka ushize umukobwa we w’imyaka 19 yafashwe ku ngufu agaterwa inda, maze akabivuga ku mudugudu ntibigire icyo bitanga. Nawe ntiyarenga aho.

Ati “Umwana wanjye yajyanye n’umukobwa w’inshuti ye aza ambwira ko yafashwe ku ngufu n’umusore wamuhaye Fanta atazi ibyo yashyizemo bimusinziriza, ,icyo gihe nahise mbimenyesha Mudugudu ariko mbonye ari ukwishyira hanze ndekeraho ndabyihorera”.

Kimwe n’abandi bagenzi be bagiye batanga ibitekerezo bagaragazaga ko hari abahohoterwa bagaceceka banga kwiha rubanda, hakaba n’abacika intege kuko babibwira abayobozi b’ibanze ntibabyiteho cyangwa uwahohotewe bakamutwama ko na we yabigizemo uruhare.

Juliet Murekatete Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko kujyana ibibazo kwa Mudugudu bikarangiriraho ngo byahoze ari umuco ariko ubu biri gucika kubera ubukangurambaga bagenda bakora.

Ati “Muri iriya mirenge ya Gatunda na Rukomo byakunze kugaragaza ko abana b’ababakobwa bahohoterwa ariko ibibazo byabo bikarangira bitamenyekanye kubera ko ababyeyi babo banze gutanga amakuru, cyangwe se ibibazo bigahera ku nzego zumudugudu”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza w’Akarere ka Nyagatare
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza w’Akarere ka Nyagatare

Avuga ko ubu hagiye hakorwa ubukangurambaga kuri iki kibazo no gukurikirana no gufasha abahohotewe, bikaba biri gukemura iki kibazo ndetse ngo bizeye ko kizakemuka.

Akarere ka Nyagatare kagaragaraza ko imibare y’abakobwa bahohotewe bagatwara inda zitateganyijwe bari 1200 mu 2018 ubu muri uyu mwaka bakaba bafite abatewe inda zitateganyijwe 214.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *