• 08/12/2019 12:27 56

Nyabimata: Ingo zose zifite amashanyarazi, ngo bizoroshya umutekano

Ibitero byagiye bigabwa muri Kamena, 2018 mu murenge wa Nyabimata, bikaza kwigambwa n’Inyeshyamba zivuga ko ziyobowe na Nsabimana Callixte wiyise Maj. Sankara, bitwikiraga umwijima w’ijoro bagahungabanya umutekano, umwe mu baturage mu mudugudu wa Rwegere, Akagari ka Nyabimata aherutse kubwira Umuseke ko buri rugo rwahawe amashanyarazi mu rwego kongera umutekano muri kariya gace nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge.

Buri rugo ngo rufite amashanyarazi azafasha mu gutanga urumuri rufasha abashinzwe umutekano

Abatuye hariya bavuga  ko nubwo amashanyarazi azafasha mu gucunga umutekano, ngo azanabafasha mu iterambere rishingiye ku bushabitsi bukenera amashanyarazi.

Igitero cyagabwe muri uriya murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru cyabaye tariki 19/6/2018 cyahitanye abantu babiri kinakomerekeramo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge witwa Vincent Nsengiyumva. Icyo gihe akaba yarakomerekejwe n’isasu.

Amakuru Umuseke ufite ni uko Nsengiyumva yakize, ubu akaba afite akandi kazi mu Mujyi wa Kigali.

Uwasimbuye Nsenbiyumva mu buyobozi bw’Umurengea wa Nyabimata yitwa Aphrodis Rudasingwa yabwiye Umuseke ko ubwo buri rugo rwo mu murenge we rufite amashanyarazi aturuka ku mirasire cyangwa ku murongo mugari w’asanzwe ya REG, bizafasha mu gukomeza umutekano.

Ati: “Ahantu hari urumuri biragoye kuhavogera. Hano iwacu habaye ibibazo ariko ubu umutekano ni wose kandi urumuri kuri buri rugo ruzatuma ukomeza kuba mwiza kurushaho.”

Rudasingwa avuga ko ubuzima muri Nyabimata bumeze neza, abaturage bakora akazi kabo amasaha bashakiye kandi abana bakaba biga nk’uko bisanzwe.

Ku rundi ruhande ariko asaba abaturage gukomeze kuba maso, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Nsabimana Callixte wiyise Maj.Sankara aherutse gufatirwa mu birwa bya Comoros yoherezwa mu Rwanda atagereje kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umurenge wa Nyabimata ufite utugari dutanu aritwo: Nyabimata, Gihemvu, Kabere, Ruhinga na Mishungero ukagira n’ imidugudu 20.

Abadafite amashanyarazi ava ku mirasire bafite atangwa na EUCL
Buri nzu ifite itara hanze ry’umutekano
Abadafite amashanyarazi asanzwe bafite ashingiye ku mirasire y’izuba
Ngo kwica umutekano ahantu hari umucyo biba bigoye

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Nibareba nabi ahubwo amashanyarazi azagusha izi nzu. harya ngo baciye nyakatsi? Ese ubu uyu ari mu kiciro cya kangahe cy’ubudehe?

  • Minani : Tutabeshye inzu ifite ikibazo muri ziriya ni iyihe? Ni iyihe ugereranya na Nyakatsi ubwo? Tujye tugira amagambo Arimo ubwenge Kuko ikibazo cyari umutekano ibya Nyakatsi ubizanye GUTE koko

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *