• 26/01/2020 8:17 00

Nyabihu na Musanze byashyikirijwe ibikorwa byatanzweho miliyari 10Frw

Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu mushinga RV3CBA, wamaze imyaka ine ukora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Rwanda, yashyikirije uturere twa Nyabihu na Musanze ibikorwa byakozwe bigizwemo uruhare n’abaturage.

Ako ni agasoko kubakiwe abatujwe mu mudugudu wa Kabyaza

Umushinga wari ugamije gukora ibikorwa bihangana n’ihindagurika ry’ikirere bigizwemo uruhare n’abaturage ubwabo, watangijwe mu Ukwakira 2014 usozwa mu Ukuboza 2018, watwaye agera kuri miliyari 10 Frw, ukaba waribanze ku bikorwa byo gutunganya ubutaka ndetse n’ubwubatsi.

Ibyo bikorwa byeguriwe uturere, twa Nyabihu ni umudugudu w’ikitegererezo wa Kabyaza utuyemeo imiryango 200 na biogazi biri mu kagari ka Rurengeri, mu murenge wa Mukamira.

Hari n’amaterasi y’indinganire, amaterasi yikora buhoro buhoro, inzu y’abanyabukorikori, inzu itunganyirizwamo karoti, hanatewe inkunga koperative zinyuranye.

Akarere ka Musanze ko Minisiteri yagashyikirije igishanga cya Mugogo cyamaze gutunganywa n’ahazajya hatunganyirizwa ibishingwe bivuye mu isantere ya Byangabo, mu murenge wa Busogo.

Abaturage bo muri utu turere twakozwemo ibi bikorwa bavuga ko byabahinduriye imibereho.

Uwitwa Aloys Rutayisire wo mu murenge wa Mukamira yagize ati: “Nari ntuye ahantu rimwe imvura iragwa isenya inzu nabagamo, mu by’ukuri nayibagamo utamenya niba ari inzu kuko, nyuma umuvandimwe yabaye antije iye nyibamo, none uyu mushinga uje wubaka izi nzu tuzituzwamo. Ubu turanezerewe ik’inzu cyarakemutse, ntiwareba ibyishimo buri wese utuye muri Kabyaza afite.”

Undi muturage wo mu murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze, we avuga ko igishanga cyari kimaze igihe ntagikorerwamo, ariko ngo cyaratunganyijwe ubu hasigaye hahingwa.

Yagize ati: “Igishanga cya Mugogo cyari kimaze imyaka irindwi cyaruzuye kidahingwa, amazi yari yarishe akayira kanyuramo … turishimira ko mu myaka ine ishize ntakibazo kirongera kuba muri icyo gishanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu; Habanabakize Jean Claude yavuze ko bakiriye neza ibi bikorwa, ndetse ko byafashije abaturage.

At: “Nyabihu haba ibiza kenshi, ibi bikorwa tumaze gushyikirizwa twiteguye kubicunga neza kuko ni umusingi w’iterambere ry’abaturage bacu.”

Yavuze ko amaterasi yatangiye kubyazwa umusaruro, inzu ziratuwe n’abanyabukorikori babonye aho gukorera.

Bagirishya Peter Claver Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze yavuze ko abakorera imirimo muri Mugogo bagomba kurushaho kwita kuri icyo gishanga. Yavuze ko imyanda izavanwa mu isoko rya Byangabo izajya ibyazwa umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba (RWFA) Prime Ngabonziza ni we wari uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije, yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bahawe, abashimira uruhare bagize mu bikorwa byakozwe byose.

Yijeje abatujwe mu mudugudu wa Kabyaza ko mu mwaka utaha bazaba bagejejweho amashanyarazi bamaze igihe basaba.

Amaterasi y’indinganire yakozwe ku buso bungana na hegitari (Ha) 503, mu mirenge irindwi ya Nyabihu ari yo Kintobo, Mukamira, Jenda, Jomba, Rambura, Rirembo na Karago, ndetse na Busogo yo muri Musanze.

Amatersi yikora buhoro buhoro yakozwe ku buso bwa hegitari 850, ndetse hanabungabunzwe inkengero z’imigezi ku buso bungana na hegitari 130.

Amaterasi ari mu karere ka Nyabihu, yakozwe n’umushinga
Visi Mayor ushinzwe Ubukungu muri Nyabihu, Jean Claude Habanabakize yemeza ko batangiye kubyaza umusaruro ibi bikorwa
Zimwe mu nzu zo mu mudugudu wa Kabyaza

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *