• 09/12/2019 4:27 06

N’uwishe umuntu ashobora kujya atanga ingwate akaburana ari hanze

  • Itegeko risanzwe ryemera ingwate ku bakurikiranyweho ibyaha bitarengeje igifungo k’imyaka 5,
  • Uyu mushinga unagena gufungirwa hanze hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite uyu munsi yemeje umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, uyu mushinga wemerera abantu bose bakurikiranyweho ibyaha gutanga ingwate bakaburana bari hanze mu gihe byari byemewe gusa ku bakurikiranyweho ibyaha bihanishwa igifungo kitarengeje imyana itanu [bizajya bigenwa n’ubushishozi bw’umucamanza].

Uyu mushinga watowe n'abadepite 68
Uyu mushinga watowe n’abadepite 68

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana avuga ko itegeko risanzweho ryo muri 2013 rigena ko abemerewe gutanga ingwate bakaburana bari hanze ari abakurikiranyweho ibyaha bishobora guhanishwa igifungo kitarengeje imyaka itanu.

Ati “N’iyo cyaba ari icyaha gihanishwa burundu, ubu bail [ingwate] iremewe ku byaha byose.”

Ibyaha nshinjabyaha bihanishwa igifungo cya burundu mu Rwanda, birimo icyo kwica ubigambiriye, ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Evode uvuga ko nubwo ingwate izajya igenwa n’Umucamanza akurikije iteka rizashyirwaho, avuga ko nk’abantu bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta na ruswa, badakwiye gutanga ingwate iri munsi y’umutungo baregwa.

Ati “Niba bagukekaho ko wibye miliyoni 10, barakubwira ngo yashyire aho uburane udafunze.”

Gusa ngo bishobora kuzagorana mu gihe ukurikiranyweho ibyaha nka biriya by’ubujura yaba atarabikoze.

Evode ati “Hari igihe bazaba bagukurikirana [yatangaga urugero] ku mafaranga koko kandi wowe wumva ntayo watwaye no kubona ya ngwate bikakugora.”

Itegeko rigena ko ukurikiranyweho icyaha aburana afunzwe by’agateganyo mu gihe hari impamvu zikomeye zituma akekwa ko yakoze icyaha akekwaho.

Uwizeyimana uvuga ko n’ubusanzwe hari igihe ziriya mpamvu zaburaga n’ubundi Umucamanza akarekura uregwa, avuga ko iri tegeko rigena ingwate rizagira akamaro ku bantu nk’aba barekurwaga bagakomeza kwidegembya nta n’ingwate batanze.

Ati “Umuntu uramutse ubona ko atabangamira iperereza ubu birashoboka ko yatanga ingwate akigira hanze agakomeza ibye, nk’abari muri business bagakomeza bakazikora hanyuma inzego z’ubutabera zigakomeza akazi kazoo.”

 

Gufungishwa ikoranabuhanga ukaguma hanze…

Uyu mushinga kandi ugena ko umuntu ashobora gufungirwa hanze, agakomeza gukurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuntu uzajya akurikiranwa muri ubu buryo azajya yambikwa akuma gatuma inzego zibishinzwe zimukurikirana aho ari hose.

Min Evode ati “Police cyangwa RIB ishobora kumenya aho umuntu ikurikiranye ari, igihe yaba imukeneye ngo yitabe akitaba, yaba yegereye umupaka bikagaragara ko ashobora gutoroka.”

Evode avuga ko iki gikorwa ari intambwe itewe mu butabera bwo gukurikirana icyaha kuko busanzwe bukoreshwa mu bihugu byateye imbere.

Ati “Biraza kugabanya n’abantu barunze muri gereza uretse ko ikigamijwe atari ukugabanya abantu muri gereza, ikigamijwe ni ugutera imbere n’aho abandi bari.”

Uyu mushinga ugizwe n’ingingo 267,  watowe n’abadepite 68.

Inteko yari iyobowe na Perezida w'abadepite
Inteko yari iyobowe na Perezida w’abadepite

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Hari benshi bishe abantu batari ingano kandi bidegembya. N’ibyo byo kwica umuntu ugatanga cash y’ingwate ukarekurwa nta gitangaza kizaba kirimo. Siryo shyano riruta ayandi u Rwanda ruzaba rugushije.

  • Bene aya mategeko yongera ibyaha byo kwihanira. Abayakora ntibabizi se? Mu Rwanda ahenshi ubu ugonga umuntu yapfa ukarwana no kwiruka uhunga, kuko bene umuntu iyo bagushyikiriye bashobora kukwirenza. Bose bazi ko ufungiwe icyo cyaha ashobora kurekurwa atanze amende ya 500,000Frw. Ngaho nmutangire mwemere ko uwicanyi atanga cash akarekurwa, maze muzarebe abazajya baburana imanza zikarangira bataragabwaho igitero cyo kwihorera. Nk’ubu mwemeje ko usambanye n’umuntu ufite umugabo cyangwa umugore hazajya hakurikiranwa uri mu isezerano rya babiri gusa. Muhagarare murebe umubare w’abasambanyi bazajya bafatirwa mu cyuho bakicwa, kuko ubaguye gitumo aba azi neza ko ntaho yajya kurega. Ahadakoze amategeko arenganura hakora loi de la jungle (loi du plus fort).

  • Ibi bintu nibyo kwishimirwa Ku butabera mu Rwanda hari ibyaha bimwe na bimwe bidasaba ngufuga abantu wuzuza amagereza abantu nyakubahwa President Kagame nadufashe asinye iryo tegeko urwanda rwacu rutere imbere muri byose gufunga sicyo gisubizo cyonyine

  • Uramutse wemeye ibyo uregwa ukemera kwishyura ibyo wariye nta mpamvu rwose yo gufungwa kubera ko ibyo leta igutakazaho muriyo myaka 7 ufunzwe bingana nibyo wariye kd utazabyishyura nyakubahwa nadufashe abishyireho umukono Urwanda rwacu rutere imbere muri byose

  • Ibi nibyo bita ubutegetsi bwabanyamafaranga aho bashyiraho amategeko azabarengera kugeza no ku gihe cy’amahano bifashishije cash. Anyway nibyiza ubwo umuntu azaba yemerewe gukora icyo ashaka mu gihe cyose yizeye ikofi ye. Abanyarwanda nabo ndabazi n’agasuzuguro kabo aho ubura uko wambuka umuhanda abanyemodoka bakwimye amasekonda 3 ngo wambuke. Kwigana ngo abateye imbere mu gihe imitekerereze no kubaha ikiremwamuntu bitaragera ku rwego rumwe muzabona icyo bizatanga. Education first

  • ahubwo Mr Évode niyige ukuntu Umuntu afungwa akamara umwaka muri gereza hagikorwa iperereza ? iyo rigikorwa bisobanuye ko nta cyaha kirahama Umuntu, ni gute afungwa ? Kariya s’akarengane ? birumvikana ko abagufiteho ububasha bugushyira mu gihome ntibarinda kumara umwaka wose batarakubonera ibiguhezayo niyo babibura babishakisha Kgo badaseba

  • bihuzwa bite na Polisi irasa umuntu uhagaze ahatemewe ngo yari yirutse?

  • Twabonye Evode aza tuzamukizwa n’iy’abakurambere!
    Nk’aya mategeko agenda apfundikanya bizagenda bite koko kugira ngo hongere gutorwa andi ya kimuntu(kuko ayo arimobyandika adahuzwa n’imibereho y’abanyarwanda)?!

    Uyu mu ministre amategeko arimo avugurura azadusigira icyasha muzaba mureba. Kandi we nibimukomerana azahita yanduruka yisubirire muri Canada aho azajya avuga ngo yakoranye n’abantu basinya batazi ingaruka z’ibyo basinyiye!

  • Murekure famille Rwigara rero.

  • Ni byiza ariko nyine abacamanza bagiye kurya cash kahave kugira ngo bemeze niba runaka yatanga ingwate agataha cyangwa niba yamanuka wa mugani…

  • Karabaye! Noneho umuntu ufite cash azajya yica umubangamiye ubundi atange cash yidegembye! Yego Mana!!!!! Karabaye! Noneho nibabaha na za mbunda abantu bazamarana!!!??!

  • Nzaba ndora ibyiryo tegeko

  • Mana weeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Evode araridukorera aho bukera

  • HAzagire uwibeshya anyicire umuntu, yaba ari umusazi ku giti cye cg se ari Leta, nzatanga amasaha 48 kugirango abe yaciriwe urubanza, nibitagenda gutyo nzamwihanira kandi igihano kizaba kinga an’icyaha yakoreye uwanjye. Ibya Evode byo ni ugusenya gusa, ubanza ariyo mission ariho !

  • Ariko mbibarize, Banyamategeko muri munteko ishingamategeko, ese aya mategeko mutora ajyanye n umuco nyarwanda? Ese ko mufata amategeko y i Bulaya na Amerika (gutanga ingwate , ruswa y amafranaga) mu cyimbo cyo guha umuntu igihe cyo kwitekerezaho k bibi yakoze, murumva mwubaka mute imitima y abanyarwanda bejo hazaza? Evode arabazanira ibisanira by amategeko y abantu bavanywemo ubumuntu (abazungu), aho kwibaza: myaka byafashe abo bantu ngo bagere kuri ayo mategeko, mukihutira kuyemeza mu gihe ibihugu by africa, nta nakimwe kiranyura mu nzira ibyo bihugu byabanje kunyuramo byubaka imico, biyigereranya, biyitiranya, biyinenga, biyuzuza bigamije gusa kuyijyanisha namategeko agenga imyitwarire ya society nshya bagezemo. Ese mubona mufata umwanya wo kugereranya amategeko n imibereho y abo agiye guhana? Ndakeka ko muri kugendera mu kgare cya Evode ushaka kwereka abazungu ko yize ibyabo akaba agiye kubabera intumwa nziza, aho kuba yarize neza amteka y u Rwanda , agasoma neza ibitabo bya Alexis Kagame, Bigirumwami,…cyangwa agacengera amateka y`abiru mmbere yo kuzana iby`abanyamategeko b abaromani.

  • Mana y,i Rwanda wakweretse aba banyamategeko bo mu nteko ishinga amategeko
    ku Kimihurura ko Evode yaje kuturoha muri gahunda za ba rutuku.

  • Ni byiza

  • Kubwanjye iryo tegeko ryari ryiza 100% kubyaha byoroheje ibyaribyo byose,ariko kucyaha cyubwicanyi jenoside gusambanya umwana kungufu kugambanira igihugu ibyo byaha mvuze ababikoze bikabahama bagomba gufungwa burundu,Nina ataribyo rwose mwongere iryo tegeko muri vugurure banyakubahwa

  • Ibi ndabigaye! Gereza igiye kuba iyu umukene mutindi! ibi rwose nabigereranya na Genocide igiye gukorerwa abakene! ikindi nigute umuntu yakwica undi ngo atanze ingwate yidedembye! rwose mwarebye hafi! ngewe nziko amategeko yigihugu ashyirwako hakurikije umuco wigihugu! hakurikije imiterere yigihugu! ndabona mwihuse cyane kwigereranya nibihugu by’uburayi na America! aho muhaye urwaho abanyamafranga! kwikoza ibyo bishakiye! kuko baziko bazakugura! mbega uburenganzira bwa muntu!!!!!! gusa Leta izinjiza cash mumufuka! niko mbibona! ese zo zizarengera umunyarwanda ryari! icyo bita kunyunyuza imitsi yabatindi! Mana we! twaragowe gusa!

  • Uko nabyumvishe inteko ishingamategeko izabanze isobanurire abantu amaganbo akurikira ingwate y’urukiko ,n’ihazabu ry’urukiko kuko abantu bashyizeho comments bose birumvikana ko ibibintu bari kubyitiranya murakoze

  • Uzankorera kuri mama cyangwa Papa, mushikiwanjye, nanjye nzamutikura rucibwe n’imana.

  • Iyo igihugu kitwa ko kirwanya ruswa, ariko kigashyiraho amategeko ayishyigikira bivuga iki? Amategeko y u Rwanda akomeje kubangamira abakene agashaka kurengera gusa abafite amafranga menshi kuko ari nabo banakora ibyaha bynshi. Banyamategeko, mbahe ingero?
    1. Itegeko rigenga Urugaga rw Abavoka mu Rwanda: hatitawe ku bushobozi bw umuturage, hongerewe agaciro k amagarama atangwa ngo urubanza rwakirwe: urukiko rw ibanze ni 20,000fr avanywe kuri 2,000frw; Urukiko rwisumbuye agerzwa kuri 50.000frw avanywe kuri …??? Hejuru y ibyo abadepite batora ibindi ko amafr ahabwa ba avoka : kubonana na avoka gusa:50,000frw, guhagararirwa: 500,000frw,….. Koko mubona atari ukunaniza abaturage ngo bacike intege bajye baheba uburenganzira bwabo mugihe bahohotewe n abakire? Noneho hiyongereyeho ko umuturage w umukene nakora icyaha kimwe n umukire, unukene azajyanwa afungwe imyaka 3, umukire atange RUSWA YEMEWE N UMUCAMANZA, HAMNYUMACAREKURWE KUGIRA NGO AJYE GUKOMEZA GUKORA IBINDI BYAHA, NTA NWANYA AFITE WO KWICUZA NO GUSABA IMBABAZI. muti naburana agatsindwa azafungwa! Ate se kandi yahawe amahirwe yo guhisha ibimenyetso cg gukora lobbying! Aba badepite, bari gushyiraho amategeko azabarengera kimwe nincuti zabo, kuko bamaze kugira frw menshi. Iri tegeko barishyize mu baturage, bagaha ubwisanzure buri wese ngo arivugeho ntiryatorwa pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *