• 24/01/2020 8:23 25

Ntiwavuga ngo duhahirane tugenderanire hanyuma uje iwawe umutere ikibazo- P Kagame

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Umushyikirano ku nshuro ya 16 yavuze ko bidakwiriye ko abaharanira ko Umuryango w’Africa y’uburasirazuba wihuza,  usanga aribo bagirira nabi bamwe mu baturanyi babo babagendereye. Nta gihugu cyangwa umuntu yatunze urutoki mu izina.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye Umushyikirano wa 16

Uyu munsi n’ejo Abanyarwanda b’imbere mu gihugu na bamwe baturutse hanze bateraniye mu nama y’igihugu y’Umushyikirano muri Kigali Convention Center.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubusanzwe iyo ujya kubana n’amahanga uhera ku baturanyi, nyuma ukagenda ubana n’abandi ba kure. Ibi ngo nibyo u Rwanda rwakoze, rukora kandi ruzakomeza gukora.

Perezida Kagame yakomoje ku mibanire n’abaturanyi itamezeneza kuko ngo hari bamwe bashyigikira ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu,abandi bagafata bagafunga cyangwa bakarigisaAbanyarwanda bajyayo

Ati:“  Mu karere nk’u Rwanda twifuje, twifuza kandi twagiye tugira uruhare kugira ngo habeho imikoranire n’imibanire myiza n’ibihugu byose mu karere, tugahahirana, tukagenderanira …kandi niko bikwiye kuko dufite byinshi duhuriyeho kurusha ibidutanya nk’Abanyafrica.”

Perezida Paul Kagame avuga ko igitangaje ari uko hari bamwe bumva ko regional intergration ari bo ibereye kurusha abaturanyi babo.

Kuri we ngo ntiwavuga ko ushaka kwihuza n’abaturanyi, mugahahirana, mwese mukungukira muri uwo mubano hanyuma ngo ufunge bamwe muri abo baturanyi.

Perezida Kagame yagize ati “Ntiwavuga ngo duhahirane, tugenderanire mu buryo bwa integration ariko uje iwawe umutere ikibazo.

Abantu bahahirana bate batagenderana? Abantu bahahirana bate uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akazimira ntibamenye aho yarengeye?

Regional intergration ntabwo ishingira ku guhahirana gusa ahubwo ijyana n’umutekano w’abantu. Hari bamwe bumva ko ibabereye ariko ntibifuze ko igera ku bandi, ibi ariko ntibyakunda.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutita cyane ku bikorwa n’abandi ahubwo bakareba ibyabo bakiteza imbere. 

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda mu muhate warwo ruzakomeza gukora ibishoboka mu kubaka imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage hanashingirwa ku byagezweho.

Inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 16 yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitatu

“Abanyarwanda twunge ubumwe”

Ati “Twebwe Abanyarwanda mbere y’uko dusaba kubana n’abandi tubanze tubane, tugire umuco ushingiye ku bintu bitatu; ubumwe, dukorere hamwe, dusenyere umugozi umwe,dushakishe icyagera kuri bose kandi kikagirira akamaro bose, ugomba kwiyumvamo undi.”

Yasabye ko ikindi gikwiye kuranga Abanyarwanda ari ugukora, by’umwihariko abayobozi bumva ko ibyo bakora babibazwa, cyangwa bo bakabyibaza mbere yo kubibazwa.

Ati “Kuko nutuzuza inshingano neza biragira ingaruka kubandi, yenda wowe ushobora kugira icyo uvanamo nubwo kitaramba, niyo mpamvu ugomba kwibaza.”

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kurangwa no gutekereza birenze utuntu duto, bagatekereza ibifasha igihugu.

Ni inama yitabitwa n’abayobozi hafi ya bose. Imbere hari Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, Prof Rugege Sam, Minisitiri Uwizeye Judith, Minisitiri Busingye na Minisitiri Kamayirese 

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • UYU MUSHYIKIRANO TUWEZEHO BYINSHI BYUBAKA

  • Erega muri urwo rujya n’uruza igitangaje kandi cyirngagizwa n’abajyanwa na tubiri: umuntu aho kujya gushaka ibitunga abe ahubwo akajya gushaka ibyambura ubuzima bamwe mubo asanze! Niba se ujyanywe no kuneka, ukajyanwa no kuroga, uoajyanwa no gushaka uko uwahunze igihugu ngo yamburwa ubuzima cyangwa akagarurwa ashimuswe, ibyo nabyo twabishyira mu murongo w’urujya n’uruza mubijyanye ubuhahirane koko?!

    Ubu uvuye muri kenya ukerekeza i Bujumbura ukazagaruka mu Rwanda, unzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ntizabura iukubaza ibyati bikujyanye i Bujumbura. Uvuye i Bujumbura na none ukaza mu Rwanda sinzi niba wanyura ku hiro bya gasutamo y’iburundi ngo ubure kwisobanura byibuze iminota 30. Uyu mubano mwatubwiye mwatsuye hagati y’ibi bihugu uko ari bitaandatu, ni mubano nyabaki?!

    Nyamara hari abatagira ikubaxo muri uko kuzenguruka ibyo bihugu. Umunya Kenya Tanzaniya cg Sudan, ibi bihugu byacu abyisanzuramo uko ashaka. Twe abarundi n’abanyarwanda bipfira he?! Rahira oo ipfundo ry’ikibazo ritihishe muri aba banyakubahwa batuyoboye?! Ese mbabajije nti mukora iki ngo muduhe urugero rwiza bo bansubiza ngw’iki?! Nkurunziza na Kagame nibagirana ibiganiro bisesuye, nanjye nzajya i Bujumbura ntacyo nikanga. Ariko mu gihe bataraganira. Nzahina akaguru kanjye.

  • Wagira ute se Muzehe wacu ko ntawe uhitamo umuturanyi? Ku mugani wawe nyine ni ugukomeza umuntu akihangana, akinginga, akaganira, … ahari bizagera aho birangire. God bless Rwanda.

  • Urumva abanyarwanda bakoze makosa menshi mubaturanyi niyo mpamvu twakumiriwe ,niba tugiye badushinja kwinjira mubuzima bwobo cyane kuneka byasirikare urumva ko nawr ntiwakwihanganira umuntu ugusanga murugo rwawe ,ashaka kumenya uko ubayeho. Natwe tugabanye .

  • Twe turi beza, abaturanyi nibo babi. Ntibagomba gucumbikira abahungabanyije umutekano mu Rwanda cyangwa bashaka kubikora, ariko kuba twe ducumbikiye abahungabanyije umutekano muri Kongo no mu Burundi ni ibisanzwe nta kibazo kirimo. Ariko ye!!

  • Abaturanyi bose bo mri EAC barumvikana,umurundi yajya UG nta kibazo yajya Tanzania nabo bakajya burundi yewe naba kongomani nuko bose barangendanirana! Ariko abanyarwanda twararyubatse,uku nukuri twese tuzi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *