• 11/12/2019 10:37 34

Ntibaramenya gutandukanya Irerero ry’abana n’amashuri y’Inshuke – Abadepite

*Hari ingo mbonezamikurire z’abana bato mu miryango zirimo umwanda

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi yagezajeje kuri komisiyo y’imari n’umutungo w’igihugu mu imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2019/2020 asaba ko abakurikirana ibikorwa by’ibigo mbonezamikurire y’abana bahabwa agahimbazamusyi. Abadepite bavuze ko Minisiteri ibanza gukemura ibibazo biri mu marerero hirya no hino mu Turere. Bagaragaza ko amarerero hari abayitiranya n’amashuri y’inshuke.

Umutoni Nadine umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF abwira abadepite ko abita ku bigo mbonezamikurire bakeneye agahimbazamusyi

Umutoni Nadine Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yavuze ko ikibazo cy’agahimbazamusyi ku bakurikirana ibigo mbonezamikurire cyagaragajwe n’umwaka ushizwe ariko ntibahabwa amafaranga kandi bumva ari ingenzi.

Hon Muzana Alice yavuze kuri MIGEPROF n’ingengo y’imari isaba mu bijyanye n’abita ku bigo mbonezamikurire bakeneye guhabwa agahimbazamutsi.

Ati “Byatumye ntekereza ku bikeneye kujyana n’ako gahimbazamuysi mpereye ku ngendo twakoze hirya no hino mu gihugu, ahenshi twageze, ibigo mbonezamikurire (ECDs, Early childhood development) zisa nk’aho zifatwa nk’amashuri y’inshuke.”

Yakomeje avuga ko usanga harimo abana b’imyaka itatu n’abafite itandatu bose bari mu cyumba kimwe.

Ati “Ntabwo ECDs twakazifashe nk’amashuri y’inshuke kuko umwana y’imyaka itatu n’uw’itandatu usanga bari mu cyumba kimwe wa wundi twita care-giver (uwita ku bana) ntafite ubushobozi bwo kubitaho nk’abana bari mu ishuri ry’inshuke.”

Akomeza avuga ko ayo marerero utayafata nk’ishuri ry’inshuke kuko atujuje ibisabwa, akaba atari n’ibigo mbonezamikurire by’abana bato kuko n’abana bari munsi y’imyaka itatu bakagombye kuba barimo batagaragara muri ibyo byumba.

Depite Muzana asaba kunoza imikorere hagati ya Minisitieri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), kuko iyi ngo isanzwe ifite gahunda yo gukwirakwiza amashuri y’inshuke hirya no hino ku mashuri abanza.

Hon. Depite Rutayisire Gorgette na we mu ngendo bakoze nk’Abadepite avuga ko bagiye basura ibigo mbonezamikurire y’abana bato bagasanga mu Turere naho batazi kubitandukanya n’amashuri y’inshuke.

Yagize ati “Batwerekaga abana bageze muri ‘maternelle’ ngo ngizo za ECDs. Ikindi za ECDs ziba hariya mu miryango habaho igikorwa kiza ababyeyi bafata abana bakabarerera hamwe, ubona byaba byiza kugira ngo abana bakure neza kuko hari n’ibyo bagenerwa birimo nk’amata n’ibiribwa ariko, ababishizwe bagerageze bakurikirane kuko hari aho twasangaga umwanda.”

Yavuze ko hari aho basangaga abana bari hamwe n’ababyeyi ariko nta bwiherero buhari. Yasabye ko bikurikiranwa kuko abana bashobora kuhavana indwara kandi baba bashyizwe hamwe ngo bagire imikurire myiza.

Dr Anita Asiimwe umuyobozi w’ikigo k’igihugu k’Imbonezamikurire y’abana bato,  yavuze ko inzeko z’ibanze zitarasobanukirwa n’ibigo mbonezamikurire by’abana ariko ngo ibi bifite amateka kuko muri 2011 hatangizwa gahunda y’amarerero byahereye muri Minisiteri y’Uburezi.

Ati “Mu ntengo dufite ntabwo twifuza ko abana bari munsi y’imyaka itatu baza ha hantu. Ubundi aho tuvuga ‘home based’ ECDs cyangwa ‘Community based ECD’ n’ubundi hazajya haza abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu kugira ngo dufatanyije na Mineduc dukomeze dusigasire iyo nkingi y’amashuri y’inshuke kuko na byo biradufasha cyane.”

Akomeza avuga ko ikintu kizafasha guca umwanda mu bigo mbonezamikurire y’abana biri mu muryango ari ugukomeza kwigisha abantu isuku.

Yagize ati “Umubyeyi usanzwe aba mu mwanda niba afite umutima wo gukora ya ‘home based ECD’ biza bisanga ubuzima asanzwemo, ariko nidukomeza kwigisha turizera ko bizagenda bicika.”

Urugo mbonezamikurire y’umwana muto cyangwa amarerero ni ibigo byita ku mikurire y’umwana kuva agisawwa kugeza agazize imyaka atangira ishuri ry’inshuke, muri ibi bigo byigishirizwamo ababyeyi gutunganya indyo yuzuye.

Naho ishuri ry’inshuke n’ishuri ryigisha abana binshuke ribatoza kumenyera ishuri ngo bazatangire amasuri abanza baratinyutse.

Abayobozi b’Ibigo bishamikiye kuri MIGEPROF bari kumwe na Minisiteri yabo isobanura iby’ingengo y’imari y’umwaka 2019/2020

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *