• 23/01/2020 1:37 06

Ntawe ukwiye kwiyahura mu Rwanda ruryoshye gutya – Gen Muganga

Nyagatare – Mu kiganiro yahaye abagize AERG na GAERG ubwo basozaga ukwezi bise AERG-GAERG week Major General Mubarakh Muganga yabasabye kumva ko u Rwanda rw’ubu rutekanye kandi rufite byose byangombwa ngo umuturage abeho neza. Ngo uwakwishyira mu mimerere isa no kwiyahura yaba yihemukiye bitari ngombwa.

Gen Muganga yahaye impanuro uru rubyiruko

Maj.Gen Muganga yabivugiye mu murenge wa Karangazi ahari urwuri Perezida Paul Kagame yahaye umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) muri 2009 aho basoreje AERG-GAERG week.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro yo 25 Jenoside yakorewe Abatutsi abayirokotse bagomba kumva ko ingabo zabarokoye zifite ingufu kurusha mbere kandi zizabarinda uko byagenda kose.

Ati: “Kwiyahura nibwo bubwa bwa nyuma bubaho, nta ukwiye kwiyahura mu Rwanda ruryoshye gutya. Mubeho mwumva ko mutekanye mukore mwige mube abagabo n’abagore bihagazeho. Ubutumwa bampaye ngo nze mbabwire ni uko u Rwanda rutekanye.”

Umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu Emmanuel Muneza yasabye abanyamuryango kumva ko ingufu n’amaraso Inkotanyi zakoresheje ngo zibohore u Rwanda zinatabare Abatutsi bicwaga bitagomba guteshwa agaciro.

Muneza yibukije abagize AERG  ibyo Perezida Paul Kagame yabagejejeho harimo kubakira bamwe muri bo batari bafite aho kuba  binyuze muri One Dollar Campaign.

Ngo yabahaye kandi isambu irimo inka n’ihene nyinshi hamwe na za mudasobwa zibafasha mu kwiga.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana wari umushyitsi mukuru yashimye ibikorwa bya AERG muri iriya sambu kuko ngo bigaragaza ko bashimiye uwayibahaye.

Ati: Rwose nasanze iteye neza kandi yitabwaho. Haba mu buhinzi no mu bworozi.” 

Min  Dr Geraldine Mukeshimana yasabye abagize AERG kuzakomera mu bihe byo kwibuka kandi bakazashishikariza bagenzi babo nabo kwitabira gahunda zose.

Isambu AERG yororoyemo inka n’ihene ifite ubuso bwa Hegitari 130. Iherereye i Nyagatare, Umurenge wa Karangazi mu kagari ka Karangazi.

Min Mukeshimana na we yaganirije uru rubyiruko
Babanje gukora umuganda
Gen Muganga afatanya n’abagize AERG mu gushyira ifumbire mu mufuka mbere y’uko ijyanwa gufumbira urutoki
Ubu ibitoki bimwe byareze ibindi biri hafi
Cyari igihe cyo gusabana n’ingabo zahagaritse Jenoside zikanabohora u Rwanda
Bafite n’umurima munini w’intoryi
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ari gukorera urutoki
Izi ni imbuto zitwa Water Melon

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW/Nyagatare

11 Ibitekerezo

  • Nibyo koko u Rwanda ruraryoshye.Nubwo dufite umutekano,dufite abanzi benshi badutera baturutse Uganda,Kongo na Burundi.Ntabwo twavuga ngo turatekanye 100% kubera ko iyo baje,bica abaturage bacu n’abasirikare.Byaba byiza nta muntu udutera.Ariko iyo ufite ukurwanya,nta kabuza urahangayika.Ntukeke ko abasirikare bacu barara rwantambi muli Nyungwe badahangayitse.
    Ribara uwariraye.Ikindi kandi,ntabwo uba wizeye niba uwo mwanzi ejo atazagira imbaraga akagutsinda.Nobody knows the future,Keretse Imana yonyine.

  • Nibyo koko u Rwanda rurabaryoheye cyane Mon General! Mukomeze muryoherwe!! Nyamara ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve!

  • Yes indeed.Nkuko Ruremesha avuze,nobody knows the future.Nta muntu numwe uzi uko mu myaka iri imbere bizaba bimeze.

  • Isi iraryoshyeee weee, ngabo abagore twirongoreye n’amazu twiyubakiye, isi iraryoshye weeee. Ngo uRwanda ruraryoshye kandi arimo arabibwira abana batangiye gukubitana n’ubushomeri buri hanze hano, simvuze inzara ihari, imisoro ivuza ubuhuha, kwikanga abaturanyi bacu tugafunga imipaka, nibindi ntarondoye.
    Harya mu Rwanda ruryoshye mu kwezi gushize harashwe abiswe abajura bangana iki? Bamwe ngo bari kwiba za bibiliya, abatoboye umufuka w’ibirayi, abapapuye umuzungu, abibye igitoki,…
    Afandi, kurimwe bafite ifaranga ruraryoshye ariko umenya mutagera no kuri 1% by’abarutuye, ubu twa turere twagwingije abana ku rugero rwa 50% cyangwa birenga nabo bakwemeza ko ruryoshye? Cyangwa wasanga njye nsara uburyohe uvuga nkaba ntabubona. Abanyamakuru b’umuseke muzadutarire amakuru kuri buno buryohe tumenye naho buherereye tuzajye kuryaho natwe. Matunda iko mbere niko twamye tubwirwa..

  • Ntabwo nasobanukiwe neza ni ukwiyahura mu Rwanda se cyangwa nukwiyahura ku Rwanda? Naho abiyahura bo sinzi niba afande afata umwanya ngo arebe ubuzima bari babayemo muricyo gihugu kiryoshya avuga.Erega nakera byahozeho ntabwo rukiza bose usibyeko kera umuntu yumvaga ko umukene abaho kandi ko atari we wabyiteye kimwe nuko nawe mukire ntabituga wahaye imana ukivuka kugirango umere uko umeze. Ubu mu Rwanda iyo uri umukene utera abakire ishozi. Umunyonzi iyo V8 imugezeho ntiyibwirize ibitutsi atukwa sinakubwira.

  • Ubu dusigaye tuzi gukorera analysis buri jambo tubwiwe n’umuyobozi cyangwa umutegetsi!

  • U Rwanda ni nk’igiti cy’umwembe, kigira amashami menshi, so iyo wicaye ahari imbuto zihishije cyane(zeze cg zihiye) uraryoherwa, ariko iyo wicaye ku ishami ry’ibitumbwe ( izitarashya,cg zitarera ,cg nta niziriho na mba arabihirwa cyane…) ategereza igihe cye nawe ( ko zera ngo aryoherwe)!!! so mbifurije kugira amahirwe y’icyicaro cyiza gituma muryoherwa!
    Uyu muyobozi ,afite isoko ahahiramo ry’umwihariko,imodoka y’umwihariko, bank y’umwihariko,…. biragoye kubihirwa!!

    • Uzi ko bavuga nk’aho babwira abagashize nka bo? Biriya kandi arabibwira abana b’imfubyi za Jenoside babayeho nabi, bize ariko badafite icyizere cyo kubona akazi…..arabibwira abaturage b’igihugu bahora bagirwa inama yo kudatarabukira mu baturanyi, yarangiza ati u Rwanda ruraryoshye.Ubundi nta musirikare wakavuze ijambo ryuzuyemo politiki nk’iriya. Mu bihugu bifite amahoro umusirikare uwo ari we wese ntafata ijambo muri rubanda ngo hato adatandukira mu ijambo rye rubanda rugatakariza icyizere urwego akuriye. Ariko ino mbona aribo bafata micro mbere. Uzi umwana iwabo babwira ngo ntuzage gusura, gukina cyangwa kugenderana no kwa kanaka muturanye?????

  • Ruraryoshye kabisa ngaho nimuryoherwe. Ariko mwibuke na bamwe bahora bategereje ubuvungukira buva ku meza y’abaherwe. Nubwo ari twe benshi ariko ntimutwirengagize ba nyakubahwa

  • Byari bikwiye ko mu mihango ivugirwamo amadisikuru y’imbwirwaruhame ijyanye na Politiki, abasirikari bajya birinda kuvuga ayo madisikuru, bakayaharira abasivili babigenewe, cyangwa abandi banyapolitiki, kuko abasirikari tuziko nta Politiki bakora ahubwo barinda umutekano w’igihugu n’abaturage bacyo bose. Ako kazi kabo birumvikana ko bagakora bashingiye kuri politiki rusange y’igihugu n’ubwo atari bo bayikora.

  • Nyamara kera bigeze kuvuga ngo mu masezerano ya Arusha abasilikare batazaba bafite imyanya mu ngabo zivanze kuko bamwe bagombaga gusezererwa ngo bizagenda gute? Umwe yaravuze ngo bazahuke ibishanga bahinge. Ndumva ataravuze nabi. Abasilikare bo mu Rwanda usanga kimwe nomubindi bihugu biyoborwa n’abasilikare abasivili usanga arudukingirizo. Bityo umusilikare akajya hariya akivugira ibyo ashatse babaza ibisobanuro ngo civiliyani jya hariya usobanure. Ibi muzabisanga muri Uganda M7 cyane cyane kubwa Idia Min., muri Soudani ibihugu biyobowe gisilikare. Ako niko kaga ka mbere burya igihugu kiba gihuye nako.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *