• 14/12/2019 10:26 29

Ntarindwa Théodore wa Kiyovu ati “Sadate wa Rayon twamukoreshereje ikanzu” y’umugeni

Umuyobozi wa Kiyovu SC Ntarindwa Théodore aganira n’Umuseke yatubwiye ko bakoreshereje Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ikanzu y’ubukwe, ngo Padiri uzabasezeranya ni Umuvunyi Mukuru.

Theodore Ntarindwa ati “Ibizava mu mukino muzabibona”

Ntarindwa yavugaga ku mukino wa Kiyovu Sports izakiramo Rayon Sports kuri iki cyumweru, akaba yavugaga uko imyegteguro imeze.

Uyu mukino wo ku munsi wa 11 wa Shampiyona wari kubera kuri Stade ya Mumena ariko uza kwimurirwa kuri Stade ya Kigali ukazatangira ku isaha ya saa 18h00’.

Ntarindwa ati “Umukino tuwiteguye neza kandi twiteguye kuwutsinda uko byagenda kose. Kiyovu SC nta kipe n’imwe dutinya. Icyo dutinya gusa ni abasifuzi, ariko ndashimira FERWAFA kuko yatangiye kubikemura bamwe ibaha ibihano.

Nagirango mbwire Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadati ko twamukoreshereje ikanzu y’Uburu n’umweru (Ikanzu namwe muzi icyo isobanuye ni Ubukwe), akazaba yicaye ibyuryo nange nicaye ibumoso, Umuvunyi Mukuru yicaye hagati yacu akaba ari we uzaba uyoboye uyu mu muhango w’ubukwe.”

Umuyobozi wa Kiyovu avuga ko yarebye uko Rayon Sports ikina, asanga uwo ari we wese yayitsinda.

Ati “Kiyovu SC tugomba gutsinda uyu mukino ku buryo duhita duca kuri Rayon Soports tukayivana ku mwanya iriho wa gatatu.”

Umusifuzi Mpuzamahanga, Uwikunda Samuel azaba ari hagati mu kibuga, azungirizwa n’undi musifuzi mpuzamahanga Simba Honore nk’umwungiriza wa mbere na Maniragaba Valery nk’umwungiriza wa kabiri, Muringabo Moise azaba ari umusifuzi wa kane.

Uyu mukino ni umwe mu mikino ihenze mu kwinjira kuri Stade aho itike ya make ari iya 2000 Frw ahasanzwe, hafi ya VIP bizaba ari Frw 5000, VIP ari Frw 10 000 na Frw 20 000 muri VVIP, ariko uzishyura ayo mafaranga azareba n’umukino wa Sunrise na As Muhanga uzabanza.

Muri rusange dore uko imikino y’umunsi wa 11 iteganyijwe:

Etincelles FC vs Gasogi United FC (15h, Sitade Umuganda)
Gicumbi FC vs Heroes FC (15h, Sitade Mumena)
APR FC vs Musanze FC (15h, Sitade ya Kigali)
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (18h, Sitade ya Kigali)
Bugesera FC vs Espoir FC (15h, Sitade ya Nyamata)
As Muhanga vs Police FC (15h, Sitade ya Muhanga)
Marines FC vs Mukura VS (15h, Sitade Umuganda)

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Football si umunwa ni ibikorwa (actions on the pitch).

  • Rayon wararushye rwose.niwowe MUNZANI imbwa n’imbwebwe zitendekaho!
    Naho wari AMABUYE.

    • Mujye mwiyubaha.mwubahe n’ibitekerezo bitari ibyanyu.

    • FIGO,
      Jya ubwira abo bose bakerensa Rayon bayikinisha

  • Nizere ko banyuzwe. Igitego kimwe cyo kubababaza barakiriye! Iyo kanzu yabo barayigumaniye nabo bajye bayambara!

  • Icyakora koko muzarebe, ikipe yose izahura na Rayon Sport usanga bavuze ku maradiyo mu binyamakuru n’ahandi hose. Mu minsi ishize nahoze nibaza impamvu ariko ndayibura, MWEBWE MUBONA BITERWA NIKI?
    Umwe ati RS ni ikipe nk’izindi, undi ati Kuki munkagisha RS, nzayitsinda kuko iriya ni ikipe nk’izindi zose,……………
    IBI RERO MBONA KO BIGARAGAZA KO RS ARI IKIPE IKOMEYE KU BURYO UYITSINZE WESE ABA YUMVA KO ABAYE UKOMEYE MURI SHAMPIYONA.
    MWEBWE MUBONA BITERWA NIKI?

  • @JAC. Igisubizo wakihaye. Ikipe yitwa Rayon sports ibatera ubwoba. None se wagira ngo niyo yagombaga gukina yonyine muri iyi weekend. Ya ma equipes yandi hari ubwo mwigeze mwumva avugwa?
    Ushaka kwipima ubuhangange wese yipimira kuri RS.
    Hari n’abo wagira ngo muri season yose bategura matches 2 bazakina na RS naho izindi ntibazihe agaciro. Hamwe usanga hari ubwo ikipe ya iri muri top six itsindwa n’iya nyuma ariko yanjya guhura na RS ikagenda nk’iyiyahura bakanganya da!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *