• 15/12/2019 4:41 16

Ntabwo wabwiriza abantu ko bazajya mu Ijuru kandi mu Isi babayeho nabi- Mukabalisa

Umukozi mu ishami rishinzwe kugenzura Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukakalisa Francine asaba abanyamadini kuzamura imibereho myiza y’abayoboke babo kugira ngo n’ibyo babigisha babashe kubyumva. Ati “Ntabwo wabwiriza abantu ko bazajya mu Ijuru kandi no mu Isi bafite imibereho mibi.”

Mukakalisa Francine avuga ko roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima

Yabivugiye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyarugenge ejo ku Cyumweru mu muhango wo gutangiza itorero Legacy of Hope International Church.

Iri torero ryatangijwe ejo hashize, ryabanje kwibanda mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage birimo ubuvuzi n’ibindi bigamije gufasha abari mu bukene kubuvamo.

Mukakalisa Francine wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko andi matorero akwiye kwigira kuri iri ryabanje kwibanda ku mibereho ya rubanda kugira ngo n’inyigisho batanga zibashe kumvikana.

Ati “Ntabwo wabwira abakristo gusa ko bazajya mu ijuru kandi mu Isi bafite imibereho mibi, Roho nzima mu mubiri muzima.”

Akomeza agira ati  “Ivugabutumwa rijyanye n’ibikorwa ni ikintu gikomeye cyane, kuko ntabwo uzigisha bantu bashonje, Nta buyobozi bwiza abaturage badafite imibereho myiza.”

Mukakalisa Francine avuga ko Leta y’u Rwanda itazatezuka gufashanya n’amatorero nk’aya yigisha iyobokamana akanafasha abayoboke bayo kugira imibereho myiza.

Mu byo iri torero ryagiye rikorera bamwe mu bayoboke baryo harimo kwishyurira abakristu babo ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira amashuri abana baturuka mu miryango itishoboye, kwita ku bana bafite ikibazo cyo ku gwingira ndetse iri torero niryo rizana inzobere b’abaganga baturuka mu mugabane w’uburayi bakaza kubaga indwara zananiranye nka Kanseri.

Rev. Osee Ntavuka umuvugizi w’itorero Rwanda Legacy of Hope avuga ko bemeye kumara iyi myaka yose umunani bataratangira nk’itorero kugira ngo babanze bafashe abayoboke babo kubaho neza kugira ngo bazabone aho bahera babigisha ijambo ry’Imana.

Ati “Ntabwo wakwigisha abantu ubutumwa bwiza kandi bashonje, Hari abana dufasha bavuye mu murongo utukura kubera ikibazo k’igwingira ndets n’imibereho mibi ubu bageze mu murongo w’umuhondo.”

Tuyisenge Anna utuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge avuga ko afite ubwandu bw’agakoko ka SIDA ku buryo yari ariho mu buzima bugoye atabasha kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

Ati “Nari naranihebye mpuye n’aba bagiraneza baramfasha, Abana bange bari bafite imibereho mibi kuko bari barageze aho kurwara bwaki, ariko abana bange bagaburirwa n’iritorero ndetse bakanabishyurira amashuri.”

Itorero Rwanda Legacy of Hope Internation Church rimaze kuzana abaganga 107 baturuka mu bihugu 10 by’uburayi kugira ngo bavure abanyarwanda bafite indwara zikomeye, rikaba rinateganya gutangiza ikigo cyo guhugura abaganga. Buri mwaka ryishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye 200.

Rev. Osee Ntavuka umuvugizi wa Rwanda Legacy of Hope International Church
Rwanda Legacy of Hope Internation Church ryashizeho Rev. Rutekereza Eliazard nk’umuyobozi waryo.
Ngo kwigisha ijamo ry’Imana bigomba kujyana no guhindura imibereho y’abayoboke
Rev. Osee Ntavuka umuvugizi wa Rwanda Legacy of Hope International Chruch n’umugore we
Mu muhango wo gutangiza itorero rya Rwanda Legacy of Hope International Church

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW  

7 Ibitekerezo

  • Leta niyo ibona imisoro, itangiye no gusoresha amasambu abihaye Imana bubatsemo amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa rusange nk’ibibuga by’imikino, maze igahindukira ikabwira abo bihaye Imana ngo nibazamure imibereho myiza y’abaturage!! Baba bagomba kunganira Leta, ntibayisimbura mu nshingano zayo. Ubu se imisoro Leta igiye kwaka ahubatse amashuri n’amavuriro ntibibona ko bizazamura ikiguzi cy’uburezi no kwivuza, kandi umuturage ari we ubazwa byose? Uko imisoro yongezwa, ni nako hakazwa umurego wo kubwira abaturage n’imiryango itari iya Leta ngo nibirwarize kuri byose. Ibi ni ibiki ra?

    • Igitangaje nuko abakuru b’amadini basaba abayoboke babo kubaha umushahara wa buri kwezi no kubagurira imodoke,etc…,nyamara umuyoboke wabo yarwara bakamubwira ko bamusengera. Ukibaza impamvu bo batisengera ngo babone imodoka.Muli Matayo 10,umurongo wa 8,Yesu yasabye abakristu nyakuri “gukora umurimo w’imana ku buntu”,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Babifatanyaga n’akazi gasanzwe nkuko Ibyakozwe 20,umurongo wa 33 havuga.Nubwo abakuru b’amadini bigisha Ijuru gusa,siko bible ivuga.Bible isobanura neza yuko ku munsi w’imperuka, abantu bumvira Imana “bazasigara hano ku isi”,abantu babi bakayikurwamo.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Yesu nubwo akenshi yigishaga Ijuru,yavugaga yuko abantu beza bamwe bazahembwa kuba ku isi (izaba paradizo).Bisome muli Matayo 5:5.Iteka Bible ivuga ko “dutegereje Isi Nshya n’Ijuru Rishya”.Bisome muli 2 Petero 3:13.Birababaje kuba abiyita “abakozi b’Imana” batajya babyigisha.Iyi si izaba paradizo,ibibazo byose biveho burundu,harimo Indwara n’Urupfu.Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.
      Abantu bake bazajya kuba mu Ijuru,bazakora iki?Ntabwo bazaba bagiye kuririmba nkuko abanyamadini bigisha.Ahubwo nkuko Ibyahishuwe 5:9,10 havuga,bazimana na Yesu,babe Abami n’Abatambyi,hanyuma “bategeke isi”.Iyo si izaba paradizo,izaba ituwe gusa n’abantu bumvira Imana.Niba ushidikanya ku byo abazajya mu ijuru bazakora,soma na none Daniel 7:27.Ntugapfe kwemera ibyo abanyamadini bakubwiye.Imana igusaba gushishoza (1 Yohana 4:1),mbere yo guhitamo idini.Kubera ko Imana itemera amadini yose.Urugero,nkuko Matayo 15:9 havuga,ntabwo Imana yemera amadini yigisha ibinyoma (human traditions).

  • Yes Hitimana.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana nta masambu yari yarabahaye.Soma Kubara/Numbers 18,umurongo wa 24.Hari amategeko yo mu Isezerano rya kera yarebaga gusa Abayahudi.Urugero,Imana yabategetse “gukebwa” (circumcision),ndetse ivuga ko utazakebwa bazamwica.Nyamara Isezerano Rishya rivuga ko Gukebwa atari ngombwa mu Bakristu.Ntabwo Icyacumi kireba Abakristu nyakuri.Ni ubujura bwitwaje bible.Yesu n’Abigishwa be nta Cyacumi basabaga.Umukristu bivuga umuntu wigana Kristu,akajya mu nzira akabwiriza abantu mu nzira,mu ngo zabo,mu masoko,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga kandi ku buntu.

  • Aba bayehova iyi monologue babamo kuri runo rubuga bateganya kuzayisaruramo iki ra?

    • @AKUMIRO,kuki uyita “monologue”??? Monologue bisobanura “kwibwira” nta wundi ubwiriza.
      Abo bayehova wibaza,iyo bakoze Comment baba barimo kubwiriza abantu,kubera ko ari “UMURIMO” Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose.Byisomere muli Yohana 14,umurongo wa 12.Uribaza icyo bazasaruramo? Bazasaruramo kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo,hamwe n’abasoma comments zabo zikabahindura bagashaka Imana,ntibibera mu gushaka ibyisi gusa.Bible ivuga ko abibera mu byisi gusa batazabona ubuzima bw’iteka.Byisomere muli 1 Yohana 2:15-17.

  • Mwese ibyo muvuga sibyo. Nta juru nta nisi nshya mbonye aho. Paradizo ni ukugira ubuzima bwiza n’amafaranga n’amahoro. Kandi nyuma y’ubu ubuzima uzaba yarakoze ibyo Ryangombe yasize akoze tukanabandwa tugaterekera niwe uzagira ubuzima bwiza kuko ryangombe azamuvuganira kwa Rugira.

  • Uyu Rutekereza Eliazar se ko yari Pasteur nuri Methodiste Libre mu Rwanda yaritaye ajya gushinga irye dini? Inda nini no kutanyurwa ntabwo ari byiza mperuka yanakoraga muri Kibogora Hospital!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *