• 14/12/2019 8:17 51

Ntabwo Kenyatta yari aje guhuza u Rwanda na Uganda- Min Nduhungirehe

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe amaze guha abanyamakuru mu rwego rwo kubabwira iby’ingenzi byaranze Umwiherero w’abayobozi bakuru, yavuze ko Perezida Kenyatta ataje mu Rwanda kuganira na Perezida Kagame iby’umubano w’u Rwanda na Uganda. Gusa Kenyatta yavuye i Gabiro ajya Entebbe guhura na Perezida Museveni.

Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe avuga ko Kenyatta atari umuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda

Mu buryo butunguranye ku wa Mbere Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yageze i Gabiro aho abayobozi bakuru b’u Rwanda bari bateraniye mu mwiherero watangiye ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

We na mugenzi we Paul Kagame bagiranye ibiganiro byihariye.

Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, Uhuru Kenyatta yahise afita indege yerekeza Kampala muri Uganda.

Abakurikira umubano wa Uganda n’u Rwanda ubu uri mu mahina bavuga ko ashobora kuba yatangiye guhuza abakuru b’ibihugu byombi ngo bazahure umubano.

Umunyamabanga wa Leta mu bubanyi n’amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe kuri uyu wa kabiri we yabwiye abanyamakuru ko ibivugwa ko Kenyatta ari guhuza Leta ya Kigali n’iya Kampala atari byo.

Ati: “ Yari mu ruzinduko rwe rw’akazi kandi abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku iterambere ry’ubucuruzi kuko Kenya dukorana mu bucuruzi cyane  kandi u Rwanda ruyikenera mu gutumiza ibicuruzwa biva mu mahanga.”

Yemeza ko  Paul Kagame na Uhuru Kenyatta batigeze bakomoza ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda ahubwo baganiriye ku iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi( u Rwanda na Kenya).

Ku rundi ruhande ariko Nduhungirehe avuga ‘ko byumvikana ko Kenyatta afite inyungu mu kumva no kumenya uko ibintu bihagaze mu karere’ ariko ngo ibi ntibivuze ko ari umuhuza.

Ku ngingo ivuga ko amagambo avugwa na buri ruhande( u Rwanda na Uganda) hari abayita intambara y’amagambo, Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko atari yo kuko ngo ‘ibaye yo byaba ari amahire.’ Avuga ko ahubwo ari ibibazo bibangamiye ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Nduhungirehe avuga ko igihe cyose Uganda itarakemura ibibazo u Rwanda rwayibwiye kandi tukiyibwira ko iruteza nta munyarwanda uzemererwa kujya muri kiriya gihugu. Ngo ibiganiro bya diplomasiya bizakomeza .

Ikiganiro n'abanyamakuru ku myanzuro yafatiwe mu Mwiherero
Ikiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro yafatiwe mu Mwiherero

Ministiri  mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitir  Kayisire Marie Solange, yavuze ko kuba hari imwe mu myanzuro iba yarafashwe mu myiherero warangiye ariko ntishyirwe mu bikorwa 100% hari ubwo biterwa n’uko ishyirwa mu bikorwa ryawo biba bizafata igihe kirenze umwaka.

Nyuma y’uyu mwiherero ngo hagiye kubaho impinduka mu mikorere n’imikoranire  nkuko ngo abayobozi basabwe gukora nkuko bakora mu ngo zabo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • Uzabeshye abahinde.Hanyuma se ko yavuye ino aha akajya kureba MU7 nabwo agiye kuganira ubucuruzi nawe?Mujye mumenya ko natwe tuzi ubwenge.Ikindi kandi,Kagame aganira na Kenyatta ntabwo mwari kumwe.Wagombye nibuze kutubwira ko utazi icyo baganiriye.Tujye ducisha mu kuri.Iyo ubonye inzu y’umuturanyi ishya,uratabara.Ubwo urashaka kutwumvisha ko Kenyatta ko dufitanye ikibazo na Uganda???Jya umenya ko natwe tuzi gusesengura.Ibyo wabibwira abaturage batajijutse.C’est un secret de Polichinelle.

  • Ariko ubundi RNC koko ifite abasirikare bashaka gutera u Rwanda? Bangana iki se ubwo ko ndeba twahahamutse? Ufite amakuru atwibwirire tube twigiriye muri Kenya hakiri kare ndabona batuvuga neza.

  • Uko byamera kose ibyo Nduhungirehe yatangaje nibyo by’ukuri kuruta ibyo twibwira cg ibyo dukeka kuko abayobozi nibo batureberera.
    Cngz umuseke musigaye muri abanyamwuga

  • Kiriya gicuku yagereye ino akaza atunguranye yari aje mu iterambere ry’ubucuruzi ? Isaha 1 yamaze i Gabiro mwaganiriye iki cy’ ubucuruzi cyatumye ahita ajya kureba Perezida Museveni ? Ariko mwabaye mute ?

  • Nuko twabyita ariko kdi nawe ntabyo azi kuko Atari kumubonano. Wabagabo bayoboye ibihugu byombi

  • Ariko ubundi barinda bahuzwa n’undi muntu, ndavuga ba Prezida Kagame na Kaguta, bo ubwabo bahuye bagacoca ibyo bapfa ko babiziranyeho?

  • Yewe iso ntakwanga akwita nabi koko uruhungire he?nawe si wowe .

  • Ibyo Kagame na Museveni bapfa ntibitureba n’ubwo biri kutugiraho ingaruka zo kutwongerera ubukene n’inzara bafunga imipaka. Bombi bafatanyije kutugira uko tumeze uyu munsi

  • Aba ba “modern leaders” Bill Clinton na Tony Blair bahoraga baturatira, babashimagiza ubutitsa, jye modernity yabo yamaze kuncanga. Nibatange umutuzo tujye kwihahira inzara itumereye nabi.

  • Nduhungirehe ntekereza atari kumwe na HE avugana na Kenyatta, ibi avuga simbifata nk’uktri kuzuye kuko Kenyatta yavuye mi Rwanda ahitira Uganda kwa M7, sinakwemrza ko hombi ari ubucuruzi yaganiraga. Njye numva ahubwo tugize amahirwe haboneka uduhuza kuko ubushyamirane turimo ntacyo bumaze. Ese ko naherutse batubwirango baragira inama abanyarwanda kutajya uganda none Nduhunngirehe we ati nta munyarwanda tuzemererako ajya uganda ibibazo bitarakemuka? Nari nziko ari amahitamo twakikorera kuba twajyayo cyangwa ntitugeyo? ESe iyo nta munyarwanda ujyiye uganda icyo gihugu gihomba iki? Ese Uganda iramutse nayo ibujije ko ibintu n’abantu byacaga ku butaka bwayo biza mu Rwanda byongera kuhanyura ni nde wabihomberamo? Yego twabicisha Tanzaniya, ariko se ibiciro ntibyakwiyongera ugasanga umuturage niwe uhazahariye abakomeye bigaramiye? Murangize ibibazo mufitanye turambiwe kumva ubwumvikane buke n’abaturanyi, ese ubu tuzaba twenyine muri kano karere, nta gihugu duturanye umunyarwanda akandagiramo? Aho kwica makuza nimurebe ikibimutera mube aricyo mwica, niba ari amavunja ahandurwe birangire, niba ari inzangano muzicoce, niba ari n’ikindi nacyo mugikemure mu mahoro.Intambara irasenya ntiyubaka, kandi umenya uko itangiye ntumenya uko izarangira, twitonde bantu bakuru.

  • Arikose ubundi Kenyatta abaye umuhuza wabo ikibazo kirihe?niba ufitanye ikibazo numuntu ukagira amahirwe ukabona uwabafasha kumvikana kubwinyungu zanyu mwembi ahubwo sibyo byiza?cga nikwa kwanga gupfukamishwa

  • Yewe Nduhungirehe we ufite akazi kabi!!!
    Abagabo baganiriye udahari none wowe ugomba kujya kwemeza itangazamakuru ibyo politike ishaka ko twumva.
    Nuko wenda uhembwa menshi naho ubundi ubanza urara udasinziriye

  • hello ! nge mbona ntabasha kuba umunyapolitiki nyawe kuberako ntabasha kubeshya bigeze aha pe! ese ubu koko nduhungirehe arasinzira kweli,ese ubundi ko dialogue ariyo ikemura ibibazo kuki bumva babihisha ko nibura byaturema agatima ko ibintu bigiye gutungana! Muasabire abayobozi kuko ntibaba borohewe.(Le propre du mensonge c’est de se contradire!)

  • Hahahhhhhh ngo Kenyatta ari kujya mu Rwanda no muri Uganda kuganira ubucuruzi!!!!So funny kabisa.

  • Abantu babona abayobozi bahembera intambara aho gutesheranya bakogeza, bajye bazirikana icyo intambara bivuga: abantu barwana bakanicana ku rugamba bataziranye, mu nyungu z’abaziranye batarwana ubwabo.

  • Uramubwiye nuko atumva pe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *