• 08/12/2019 9:50 18

Ntabwo Abanyarwanda bicanye, Abatutsi barishwe-Hon Mukabalisa

Mu muhango wo kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko Abanyarwanda baticanye ahubwo ari abatutsi bishwe, asaba ko buri wese agomba kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yunamira abiciwe mu Murenge wa Kibirizi

Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru, ubera mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, ahiciwe abagore n’abana ku musozi uzwi ku izina rya Ibambiro.

Mukabarisa yavuze ko abatarava ku izima ubu bageze ku kiciro cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turasabwa twese guhozaho kurwana uru rugamba, kuko ni urwacu nta wundi rureba.N’abari gutera intambwe bakava mu kinyoma bamenya ukuri, ni ukubera imbaraga dukomeje kubishyiramo.”

Yakomeje avuga ko hakwiye kuzajya hatangwa ubutumwa nyabwo busobanura ukuri kwa jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Ntabwo Abanyarwanda bicanye, Abatutsi barishwe bicwa nabi, bicwa urw’agashinyaguro, nta we bigeze bica nta n’uwo bigeze baraga kuzica cyangwa kuzihorera.”

Yavuze ko ababyeyi bibukwa bari imfura zirangwa n’urukundo n’urugwiro, bakagira umwete,umurava n’ukwihangana gukomeye kuko iki gihugu. Avuga ko  Abatutsi bakibayemo mu ngorane nyinshi, badafite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda, mu gihe kigera ku myaka 35.

Mukabalisa yanavuze ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo bigoye kubyumva. Ati “Twabikuyemo imbaraga zidasanzwe zadufashije kwishakamo ibisubizo bidasanzwe,ndetse sinareka kuvuga ko n’umusaruro tubikuramo udasanzwe,ugereranyije n’aho twari turi mu 1994 Igihugu kimaze kubohorwa, na Jenoside ihagaritswe n’izo ntwari dushima.”

Uyu muyobozi yijeje abarokotse Jenoside bo muri Kibirizi ko ikibazo cyo kubakirwa urwibutso hari ibibiganiro biri gukorwa kandi ko Leta igiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo ikibazo kibashe gukemuka.

Ngutete Justine warokokeye aha Ibambiro yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside. Yagarutse ku rupfu mama we wishwe banje kumukubita ubuhiri mu mutwe no kumutera inkota, nyuma bakamuta mu musarani.

Yavuze kandi ko ashengurwa no kuba nyuma y’imyaka 25 atazi aho papa we yaguye kugira ngo abashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Forongo Janvier wavuze mu izina ry’imiryango y’abiciwe Ibambiro yasabye CNLG ko abagore n’abana bahiciwe ko hakorwa ubushakashatsi bwimitse hakandikwa ibitabo byinshi ku bwicanyi bwahabereye ku girango amateka yaho atazazibangana.

Yanasabye ko urusengero rwa ADEPR rwiciwemo abagore n’abana ko na rwo rwaba amateka y’ibyabereye kuri uwo musozi wa Ibambiro.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi ndetse n’abaturange banyuranye, barimo abafite ababo biciwe muri ako gace.

Ku musozi wa Ibambiro muri Kibirizi, hiciwe abana n’abagore ndetse n’umugabo umwe 454.

Abayobozi bitabiriye umuhango
Hibutswe abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhango witabiriwe n’abaturage benshi
Umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye

NKUNDINEZA Jean Paul

UMUSEKE.RW

16 Ibitekerezo

  • Abatutsi barishwe, abahutu bariyica.

    • Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

  • Ukuri kwa Honorable Mukabalisa, ntikuvanaho ko kugira ngo ubwiyunge buzira uburyarya bushoboke muri iki gihugu, buri munyarwanda akwiye kwitoza kumva akababaro k’abandi aho kugarukira ku kababaro ke bwite.
    Les morts lachement tue’s s’additionnent, ils ne s’annulent pas. Kandi uko byagenda kose, nta mfubyi yiciwe ababyeyi, cyangwa umupfakazi wapfakajwe n’abicanyi, cyangwa incike yahekuwe na ba ntampuhwe, cyangwa uwamugajwe n’ubugome bw’abantu abo ari bo bose, ku mubiri cyangwa ku mutima, muri abo bose nta n’umwe ushobora kwibona mu kababaro ka mugenzi we kurusha uko yumva ake bwite mu musokoro we no mu mutima we. Kandi icyo abantu bose bakwiye kumva, nuko umwicanyi ruharwa atagira ubwoko. Umwicanyi ni umwicanyi, full stop.

  • Iyi mbwirwaruhame ya Honorable Mukabalisa, ndumva inasubiza inyandiko abiyise Ibukabose-Rengerabose basohoye mu kwezi kwa kane , bise StopApartheidInRwanda, ivuga ku mugaragaro ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri, ngo hakaba n’ivangura mu kwibuka. Ikanatunga agatoki abo ishinja, na Loni irimo. Bakaba banavuga ko iyo nyandiko bazayoherereza ibihugu byose by’isi n’imiryango mpuzamahanga yose n’amadini akorera mu Rwanda yose. Jye mbona guverinoma ikwiye guhagurukira iyi nyandiko igahangana n’ibiyikubiyemo ku mugaragaro hakiri kare. Nizere ko iyi mbwirwaruhame ya Mukabalisa ari intambwe ya mbere.

  • Ubwo se uwiciwe muri biriya bihe atari umututsi we tuzavuge ko aticiwe?! Harya abatutsi bose iyo bava bakagera ni abanyarwanda?!
    Iyo ibintu byo kwibuka bivangiwe na Politiki y’uruhande rumwe nabyo byitwa ipfobya.

  • La confiscation de la memoire et de la douleur comme prealable et socle de la reconciliation! It will never work. Les faits sont tetus!

  • Iyo nsomye imbwirwaruhame nk’iyi ya Honorable Mukabarisa, umubyeyi twese twubaha, akaba anafite ubunararibonye muri politiki y’u Rwanda n’ibyabaye kuva 1959 kugeza ubu, ntangira kwibaza niba impunzi zirenga miliyoni zari zikambitse mu nkengero z’umujyi wa Kigali mu ntangiriro y’umwaka wa 1994, za Nyacyonga, Rusine, Rutongo, Muyumbu, Nyagasambu, Bumbogo, Gikomero n’ahandi henshi, mu tururi tw’ibyatsi twitwaga bulende, amashyamba yose barayatsembye, bahamba abantu miringo buri munsi kubera ibyorezo, iyo numvise imbwirwaruhame nk’iriya, ntangira kwibaza niba izo mpunzi narazibobaga koko cyangwa ari ibyo narotaga kiriya gihe. Niba byaranabayeho, nkurikije ibyo Honorable Mukabalisa atubwiye, bagomba kuba bari barahunze baringa cyangwa amazi y’umugisha baterwaga bakayitiranya n’ibindi kubera kwikanga ubusa. Ubwenge buza ubujiji buhise koko!

  • Nta kibazo kirimo.Abanyarwanda baravuga ngo”ukuri guca mu ziko ntigushye”Ibyo umuntu yavuga byose ntibikuraho ibyabaye, amafoto arahari no kuri internet y’ibyabereye kibeho, tingi tingi.Iyo uyarebye urumirwa.Ikiruta ibindi ni ukuvigisha ukuri ku byabaye naho ubundi ni nko guhingira hejuru y’urwiri.

  • hari igihe numva ibintu cg ngasoma ibyanditse nkamera nk’umuntu uri mu ru bus runini ruruta urwa ritco rudafite speed governor , Umushoferi arabe maso pe ,hato rutagera mu “ngendombi” rukaduta munsi y’umuhanda !

  • Mwabantu mwe erega mwisaza imigeri muhakana ko abatutsi mutabishe.kuko mwabikoze isi yose ireba muratema abagabo muratema abasore mufata kungufu ba mama na bashiki bacu impinja murazitsemba mwikuza inka zacu reka sinakubwira amazu mushyira hasi yewe uwavuga ibyanyu ntiyabivamo.None reka mbibarize akabazo kamwe:ubu mwungutse iki?

    • Naba nawe rata uravuga ibisobanutse ureke uriya ngo “ari mu ru bus runini rutagira speed governor”

      Gusa mujye mudusobanurira neza ibyabaye kuriya gihe muvanyemo politique kuko Honorable ibye birumvikanamo ko arimo no kuramira umugati we cg kuvanga nawe none se ko ahakana ko abanyarwanda baticanye abo batutsi babanyarwanda bishwe n’abazayirwa? Si abanyarwanda bagenzi babo ?

      MUJYE MUDUSOBANURIRA PLSE NKAWE RWOSE UGIYE WANDIKA UGASOBANURA UKO BYAGENZE BYANABA NGOMBWA N’ABABIKOZE UBAZI UKABAVUGA BYABA BYIZA !!

      N’aho Honorable we na Birababaje barashaka kuducanga!!

  • Ubuzima bw’abanyarwanda babaga mu Rwanda mbere ya jenoside yakorewe abatutsi batari abatutsi bumeze neza nkubwaba palestina batahunze muri 1948 igihe bashyiragaho Israeli.

  • Nizereko izi comments zanditswe n’umuntu umwe nawe w’injiji😧.
    Uzi ubusobanuro bwa Genocide ntiyakandika ibi, abuzi nawe akabyandika yazaba azongera agatema vuba cyane!
    Ubuse tujye kwibuka imiryango yatemwe ku manywa y’ihangu izira gusa kwitwa Abatutsi twibuke n’abazize intambara byose bikusanyirizwe muri Genocide byitwe Genocide??
    Hari uwo mbonye yatondoye inkambi zabarizwaga impunzi zihunze amasasu y’urugamba rwo kubohora u Rwanda😂😂😂
    Guys intambara zose zigira impunzi udahunze amasasu aramuhitana,ntakundi abahejejwe inyuma y’igihugu cyabo bari gutaha hatabaye inzira nkiriya kuko 35ans zari zishize ntagisubizo.

    • Ibyo gucyura impunzi byo jya ubitonagura ukundi. Iyo Habyarimana abwira abo ba Afande, abakada ati nimuze nk’abaturage basanzwe mujye mubuzima busanzwe ninde wari gufata indege cyangwa imodoka akaza? Ubuse nta banyarwanda benshi kurusha impunzi zicyo gihe baheze hanze yewe bamwe bakanakumirwa kukibuga cy’indege ibintu bitigeze bibaho mbere? Ukongera uti abantu bahunze amasasu nonese komuduce twayoborwaga na FAR hari amasasu ariko abantu bose niko bahungaga? Cyangwa bahunze uduce RPA yari yarafashe? Mujye mureka gushaka guhenda abandi nkaho ari ibigoryi.

  • ni akumiro ibyo uvuga!!

  • Sha sinkunda gutanga commentaries pe !! Gusa wowe urandangije!! Ni uko hanze guseka mubintu by’akababaro ariko rwose wowe birababaje uri feke pe !! Njya wandika ibintu nawe ubanze ubisome pe !! Ngo “uri mu ru bus runini rutagira speed governor”

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *