• 28/11/2020 1:09 37

Nta nyungu ku Munyarwanda wanga undi, buri wese aharanira iterambere rye – Min. Nyirarukundo

*Ntitugomba guha icyuho abavuga ko ‘Abanyarwanda bababuza amahoro [kandi atari byo]
*Umunyarwanda utahutse yakora akagera ku iterambere ndetse agasumba abandi asanze

Abanyarwanda basaga 1800 bari bamaze amezi 11 mu nkambi y’i Nyarushishi mu Karere ka Rusizi basezerewe bajya mu miryango yabo, biganjemo abagore n’abana bo mu miryango y’abahoze ari impunzi n’abari mu mitwe y’inyeshyamba batahutse bava muri DR.Congo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisititeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabasabye kureka urwango bigiye bigishwa igihe bamaze hari bakubakira iterambere ryabo aho abandi Banyarwada bageze. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Hon Ignacienne Nyirarukundo

Mu ijambo yababwiye harimo ko u Rwanda rwihagije, ari igihugu kini nubwo kitangana na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bamazemo imyaka 26, ariko ngo igikuru ni uko Abanyarwanda ari abakozi kandi bakarubamo batuje.

Yavuze ko bumva ko Abanyarwanda bamaze igihe mu mashyamba ya DR.Congo bigishwa urwango kuri bagenzi babo bari mu gihugu, abahumuriza ababwira ko nta we ubanga kandi ngo uwanga Umunyarwanda nta nyungu yabibonamo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Nyirarukundo Ignacienne yagize ati “Urwango ntaho rwageza abantu, nta wagukunda kuruta uwakubyaye. Nta nyungu y’Umunyarwanda wanga undi, buri wese aharanira iterambere rye, ntihazagire ukubeshya. Burya no ku isi hose umuntu aharanira iterambere ry’umuryango we, ry’urugo rwe, n’igihugu cyose giharanira iterambere ry’abantu bose.

Ntihazagire ubabeshya ngo umunyamahanga hari icyo aba akwitayeho gihambaye, bivuze ko nta Munyarwanda ukwiye kwanga undi, ngo yumve ko hari umwanga, ahubwo ni kwa kundi abantu bibwira ko gukemura ikibazo ari ukuvuga ngo nzabaho neza ari uko uyu atagihari, uyu ni we wanteje ibibazo, ariko biriya biragaragara ko bidashobora gutanga igisubizo. Urupfu rw’abantu ntirushobora gutanga igisubizo, wava mu ijuru ukagera mu isi ntabwo bishoboka.”

Muri bariya Banyarwanda bamaze igihe bigishwa uko bazabana n’abandi, abana bagera kuri 540. Barimo abana 10 batazi imiryango yabo.

Abagera kuri 86 muri bariya Banyarwanda bose hamwe 1880 bafite ubwenegihugu cya DR.Congo bageze mu Rwanda kuwa 21 Ukuboza 2019.

Bavugako ubuzima baru babayeho mu mashyamba butari bwiza na gato.

Nyirabakwiye Siperancia uvuga ko akomoka mu cyahoze ari Komini Mukingo, ati “Mu ishyamba twirirwaga twiruka, imirimo twakoraga twarahingaga, tugeze hano mu Rwanda naricaye ndatuza nta masasu numvise. Mfite umutekano, ddasanga umugabo wanjye n’abana be.”

UWINGENEYE Marie Merci ni umukibwa w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko atigeze agera mu ishuri, ageze mu i Nyarushishi nibwo yagiye kwiga mu mwaka wa mbere w’abanza.

Avuga ko namara kugera mu muryango we bizamubera byiza, agakomeza ishuri nk’abandi.

Yagize ati “Aho nibuka twabaye ni muri Kivu y’Amajyepfo, twari mu buzima bwo kwiruka kubera intanbara turinda dukura tungana dutya ntitwiga, ntabwo nzi gusoma no kwandika nimbona amahirwe yo kwiga nzajya mu wa mbere w’abanza.”

Aba Banyarwanda bahawe amasomo ajyanye n’Amateka y’igihugu, gutozwa kugikunda, indangagaciro z’umuco Nyarwanda, Gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwihangira imirimo.

Perezidante wa Komisiyo ishinzwe gusezerera bo Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Mme. NYIRAHABINEZA Valerie yabasabye kuzubahiriza gahunda za Leta bakoresheje amakuru baherewe hariya, anabizeza ko Komisiyo izakomeza gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi bamaze kugera mu miryango.

Abanyarwanda bamaze amezi 11 i Nyarushishi bahise basubira mu miryango bakomokamo

Kuva mu 1997 Abanyarwand batahuka bava mu mashyamba ya DR.Congo n’ahandi hirya no hino bagiye bahungira, iki kiciro ni ikiriro cya 67 cy’abasoje amasomo abafasha kwinjira mu buzima butari ubw’ubuhunzi.

Bariya Banyarwanda abageze igihe cyo gufata indangamuntu bahise bazihabwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi  bw’Igihugu, Mme NYIRARUKUNDO Ignacienne yasabasabye gukora bagatera imbere, bakanateza imbere igihugu.

Yavize ati “Twungutse amaboko, biratuma n’amahoro mu Karere arushaho kwiyongera. Abantu ntibakwiye guhora batwinuba ngo nitwe tubabuza amahoro, [ariko atari na byo] ntabwo tugomba gutanga icyuho ngo iyo shusho itugumeho kandi twibwira ko turi abantu bo kwizerwa.”

Nyirarukundo avuga ko bariya Banyarwanda bashishikarizwa kubahiriza gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bagaharanira ubumwe n’amahoro mu ngo zabo.

Yababwiye ko nubwo batakaje umwanya bashobora gukora bakagera kure ndetse gusumba abo basanze.

Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero ivuga ko bariya bantu ibakurikirana ikamenya ubuzima babayemo aho bagiye
Benshi mu batashye ni abana bakeneye guhabwa uburyo bwo kwiga kuko aho bari bari ayo mahirwe ntibayabonye

AMAFOTO @RDRC/Twitter

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/i Rusizi

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni byiza ko Minister nawe yigisha urukundo nkuko Yesu yabigenzaga.Twese turamutse dukundanye,isi yaba paradizo,ibi byose bikavaho: Intambara,gereza,police,abasirikare,ministries nyinshi,ruswa,amanyanga,ubusambanyi,ubujura,kubeshya,etc…Budget yabigendagaho nibuze irenze 1/2 cya National Budget ikubaka imihanda,amashuli,ibitaro,etc…Mwarimu wa primary akava ku mushahara wa 40 000 Frw ku kwezi,akajya kuli 150 000 Frw nibuze.Gusa kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza,niyo izabyikorera ku munsi wa nyuma.Izakura mu isi abakora ibyo itubuza bose.Yesu yerekanye ko aribo benshi.Nibwo isi izaba paradizo,ndetse n’indwara n’urupfu rukavaho.Amarimbi n’ayo azavaho.Ese ntiwasoma ibyahishuwe 21:4? Urakoze.

  • Nibyo nta nyungu ku munyarwanda wanga undi. Ariko Nyirarukundo ntakabyigishe abavuye mu mashyamba ya Kongo gusa, ajye abibwira n’abafatanyije kubohoza u Rwanda bashwanye batagicana uwaka, abyigishe abajenerali bacu bigisha urubyiruko rw’abacitse ku icumu ibintu biteye ubwoba, abyigishe muri Ibuka na CNLG igihe bapanga kujya kubuza amahwemo abanyarwanda bahunze igihugu bahanaguweho ibyaha, abyigishe ba Honorables bibasira umunyarwanda batibonamo ku giti cye aho kwibanda ku bibazo biraje abaturage ishinga, abyigishe abanyamakuru n’abiyita abasesenguzi bimitse munyangire mubyo byandika… Arafite akazi katoroshye.

    • Politike niyo ya mbere ituma abantu badakundana.Niyo ishoza intambara na genocide,kubera ko abayobora igihugu bareba inyungu zabo na bene wabo.Ubu se urukundo mu Rwanda rwava he,niba gutanga akazi,ahenshi bareba aho umuntu yaturutse?Uzarebe mu bigo bya Leta bikomeye.Ni bande bafitemo imyanya ikomeye (managers & directors)??. Urebe abakuru b’ingabo na police.Hanyuma umbwire aho ubumwe bahora baririmba buzava.Gutinya kubivuga openly ngo bikosorwe.nicyo gituma igihugu kizongera kujya mu ntambara nta kabuza.Abatabibona ni abo Leta yahaye umugati,bahora baririmba his excellency,bagahisha ibibazo bikomeye igihugu gifite.

      • Uwijuse iteka avuga ko nta muntu wamushobora.Bajye bibuka ko na Kinani yahoraga avuga ngo:”Ni ryari se tutatsinze inyenzi”?? Iyo ufite ubutegetsi,iteka wumva n’imana itagushobora.But History shows the opposite.

  • Ceceka wa mubyeyi we wagira ngo ntuba mu Rwanda imitego weeee ukagirango umuntu ni inshuti yawe naho yirirwa atega imitego itabarika kandi ntamuntu numwe ngirango uzi impamvu yabyo kuko ugutega ntacyo aba abuze ariko akarenga akakubeshyera hazabeho gusasa inzobe rwose

  • icyakora wagirango bari biteguye gutaha bariya bana wagira ngo bose bavukiye mumwaka .
    ese ntabagabo batahanye ?

  • Arakoze Nyirarukundo kwigisha urukundo. Izina niryo muntu. Nizere ko yarangije kumara impungenge Bamporiki wavuze mu minsi ishize iby’abo abona badakundana ahubwo bahora bategana imitego, nawe akarwana no kuyisimbuka aho gukora inshingano ze.

  • Ese abarwanyi baba mu mashyamba ya Kongo ni bene bariya? RDF ifite akazi katoroshye ko guhangana nabo pe!

  • Kumazwa amezi 11 mu nkambi wagarutse mu gihugu cyawe!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *