• 25/01/2020 6:52 01

Nta mugambi uhari wo kurasa abajura – CP Namuhoranye

Muri uku kwezi i Kigali hamaze kuraswa abantu batanu bakekwaho ubujura bose bagapfa, abashinzwe umutekano bemeza ko baraswa bashaka kubarwanya cyangwa gucika. Mu biganiro by’abanyamakuru na Police kuri uyu wa gatanu Umuyobozi wa Police wungirije ushinzwe ibikorwa CP Namuhoranye yavuze ko nta mugambi uriho wo kurasa abajura, abarashwe ari uruhurirane, ariko kandi abiba bitazabagwa amahoro.

CP Namuhoranye ubanza ibumoso, hamwe n'abandi bayobozi mu biganiro by'abanyamakuru na Police n'izindi nzego z'ubutabera
CP Namuhoranye ubanza ibumoso, hamwe n’abandi bayobozi mu biganiro by’abanyamakuru na Police n’izindi nzego z’ubutabera

Muri ibi biganiro umunyamakuru yabajije niba Polisi y’u Rwanda yarafashe umwanzuro wo kurasa abajura muri iyi minsi cyangwa se niba bibaho nk’impurirane gusa.

Commissioner of Police Felix Namuhoranye yasubije ko nta gahunda yo kurasa abajura bafite ahubwo ibyabaye ngo ni impurirane (coincidence). Ngo ababarasa baba bakoze ibishoboka ngo uwo bafashe ace bugufi akanga, akabarwanya cyangwa agahunga.

Yatanze urugero rw’abantu ngo Police yagiye gufata bakora inzoga zitemewe maze bagasohokana imihoro bashaka gutema Abapolisi.

CP Namuhoranye yemeza ko kugira ngo Police irase ukekwaho icyaha iba yabanje kumugoragoza uko bishoboka kose, ngo uyu ukekwa abanza gusabwa kwemera kwambikwa amapingu no kugenda.

Uwanze ibi byose agashaka gukoresha ingufu ngo Umupolisi arasa hejuru, ngo atakwemera guca bugufi hagakoreshwa imbaraga nyinshi cyane.

Ati “Kubarasa si iby’ubu, ariko buri gihe ntako Police iba itagize. Ariko rwose abafite umugambi wo kwiba babireka kuko ntibizabagwa amahoro.”

Muri uku kwezi muri Kigali gusa hamaze kuraswa abantu batanu bakekwaho ubujura, bose bahasize ubuzima. Police ivuga ko babaga bagerageje gucika cyangwa kurwanya ababafashe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

27 Ibitekerezo

  • Ntabyo kwisobanura, nta mpamvu. Umujura iyo agusanze munzu se ukagerageza kwirwanaho ntaguhitana. None polisi n’ifata igisambo, bage bakireka kirukanke kibacike? Wapi. NTAWAVUGA NGO KURASA BIBE INTEGO; kubafata bakaburana ni byiza, ariko uwigize kagarara ni ibyo nyine.

  • Plz plz mwitwicira isura yigihugu. Imiryango yigenga irihe? Ko mutinya kuvuga?
    Za transparency …
    Nyakubahwa Namuhoranye, abapolisi bawe ko ari abskomando kuki batabatera za judo aho kugirango barase?

  • yego rata @GG,ntampamvu yo kwisegura,kuko umujura agusanze munzu aza nawe akwiteguye.niyo uvugiye no mucyumba wifungiranye ukavuga baragutuka maze.so kwiba namahitamo yo gushirika ubwoba yanyirubwite.ntabwo arigisubizo nyacyo kukibazo waba ufite.

  • Bakayishonga yabajije se Ruhinankiko wari umushumba ati: ko utatuguriye amata nkuko wabitwemereye y’inka za kinyarwanda,ntuzi ukuntu tuyakunda?
    Ruhinankiko ati,wamwanawe ntamulimo nkigira none amafaranga yavahe? umuze gukura,ubu haribintu wakagombye gutangira kumva…
    Bakayishonga ati :”none nukuber’iki utakigira umulimo?”

    Ruhinankiko ati:”nukuberako umukamo ubishye wa za jersey w’iyongereye ba databuja baratwirukana.
    Bakayishonga ati: ariko sinsobanukiwe,niba umukamo w’izo jersey wariyongereye,ntiwakagombye kub’ahubwo ufite umulimo mwinshi ndetse uhembwa neza,ukatuzanira amata ya kinyarwanda,ni gute umukamo cyangwase umusaruro w’iyongera bigatuma tubura ikidutunga kizima?

    Ruhinankiko ati,reka kumbaza byinshi,jyenda kandi ntiwiwagirwe gusenga…

  • Kurasa umujura ukamwica ni umumucyemurira ikibazo ku buryo bwa burundu kuko ari we ari na societé baba bari sure ko atazongera kwiba. Gusa hajye haraswa umujura nyawe. Nyawe ndavuga n’abanyanganya utw’abandi nka za compagnies zambura abaturage SGES/ ATT n’izindi ntavuze gusa ikibazo ni uko urasa yazasanga nawe akwiye kuraswa. Ubwo yakwirasa? Dusabe Inema yo kwiyakiira.

  • Iyo usomye inkuru z’abaraswa bose usanga zivugako barwanyije abashinzwe umutekano, nta numwe turabona warashwe mu kaguru, bose ni mu mutwe cyangwa mu gatuza bivugako biba bitatunguranye kubica. Hari nabo twabonye bajyiye baraswa bambaye amapingu, ese abapolisi n’abasirikare bacu ntibajya bahabwa imyitozo ya self defense kuburyo barasa umuntu wambaye amapingu nkaho yabananiye?
    Ese aba bagabo ntibakigishwa kwiruka kuburyo bakurikirana umugizi wa nabi bakamufata atishwe? Ese iyo urashe umuntu wibye inkoko ukamwica, ukarasa uwibye bibiliya ukamwica, ukica ufatanywe ibure imwe y’urumogi, ukarasa wica utagiye mu nama ya gitifu, ukica ukoze mu mufuka, ukica uparitse moto nabi, ukica uwinjije forode, ukica uwambutse umupaka avuye gupagasa, ukarasa uwo usanganye agacupa ka kanyanga, ukarasa uwirutse ahunga abamubaza mituweri, nabandi benshi ntavuze mwumva tugana he ubwo? Nyamara harabo twumva bigamba abo bishe ariko ntanubatunga urutoki, mwagera ku duturage mugasya mutanzitse. Ntabwo kwica umunyacyaha aribyo bizatuma nta byaha bikorwa, mutekerezako amaherezo ibi mutazabibazwa ugasanga mukanja amanwa mubeshya ngo ni orders mwahabwaga? Bapolisi, basirikare bacu, mureke kwica abaturage, ukoze icyaha ashyikirizwe abashinzwe kumuhana! Hari igihe abakora nkibi bibwirako bari guhabura abantu kandi bari kubamara ubwoba kandi ubwoba iyo bushize muzi igikurikiraho. Nyabuneka mureke gukomeza kumena amaraso kuko ayametse muri runo Rwanda arahagije, kandi erega mujye mwibukako amaraso ahorwa andi, nzababwira ushaka kumva yumve, utabishaka arorere ariko ukora ikibi wese ubu yitegure kuzakibazwa kandi ntimuzamere nka bamwe bakoze genocide bavugaga ngo barashutswe, you are aware of what you are doing.

  • Ntabwo barakwiba nyimpavu wivugisha ayagambo cg ngo urebe abobatemye

  • Ariko abavugira ibisambo bo babaye bate?Murifuza ko abanyarwanda biyuha icyuya ngo biteze imbere hanyuma imburamikoro zikarara zishaka kubagirira nabi nokubiba koko? ESE ubwo nituba igihugu cy’abajura n’ibisambo ntimwunva ko ari igisebo kuruhando rw’amahanga rutwizera umutekani.mubarase ntampuhwe kubisambo

  • Ako nkamwe banyamakuru muba mwandika ubusa tafadhali ntimnwabireka, kiriya nicyo kibazo gikomeye mwabajije,??sinshyigikiye ibisambo byabajura kuko nabyo iyo bije kwiba no kwica biba bishoboka, ariko kdi iyo coincidence ku bantu 5 bose ntanuwakomeretse ngo ajyanwe mubitaro ?? plz kuki abanyaRda mutubeshya mubona ko turi injiji kuriyo level @CP Felix ?? nukwangiza isura yigihugu cyacu no kugaragaza, niba police yacu yarigishijwe kurasa gusa mukico, uko ni uguharabika igihugu, ese ba @Immaculee nabonaga bavuga Abambaye #ubusa kumafoto nibyo byihutirwa kurenza ibi turi kubona i kigali? cg nawe kuvuga cyane yatakaza uriya mwanya, avuga aho byoroshye nko muri #MIneduc, nabonye na #Sport yaragezemo, niba gereza zaruzuye hakubakwa izindi, ariko ndanenga cyane #Police yacu, turabizi nabambaye amapingu bararaswa ngo bashatse kurwanya poloice, come on!!! #RNP ese umujura umwe wafashwe yananira aba police batanu bari kuri patrol?? niba muri ibigwali mudashobora no kwambika amapingu umuntu mwifatiye muve mukazi Inter force nindi mitwe ya gisirikare ikore akazi!! #IBIBIKWIYEGUHINDUKARWOSE

    • Ibyuvuga nibyo.Police irabeshya.Police ni abasore b’ibigango bazi kwiruka bakora sport kuki icyo gisambo iyo kirutse batacyirukaho? Kuki batakirasa kumaguru? Ese tubwirwa niki ko ahubwo batakiryamisha hasi ubundi bakakirasa bakatubwira ibi bari kutubeshya? Koko habure na kimwe gikomeretswa ngo bakitwereke kiri kwa muganga? Kuki buri gihe abarashwe bose bapfa?

  • Hhhhhh,arko njye mpora mbaza ikibazo kimwe gusa!ESE abayobozi bibigo bikomeye,banyereza amfranga yatanzwe nabaturajye,!ko nta numwe ndumva yarashwe eeeeee?kdi ninabo batwara menshi,ukumva umuntu nko muri minister Runaka yanyereje 200M!can u imagine???uhm…naho ibyo kuvuga ngo ni mpurirane byo,ntimukabeshye abanyarwanda barajijutse,ahubwo nuko barenzaho bakituriza.iyo ni political Game,kdi aho u Rwanda rugeze ubu nta munyarwanda utazi kuyikina!arko ubundi wawundi wa transparency Rwanda weeee hhhh,araho ari kuvuga NGO abambay ubusa,naho abandi bari kwicwa!uhm….

  • Nibarize ikibazo cy’amatsiko. Iyi nama niba yabereye mu Rwanda police igamije guha amakuru “kubajura b’abanyarwanda baraswa kuko baba bashatse gutema abapolisi cyangwa guhunga” Iyo icyo cyapa bagishyira mu kinyarwanda ntibyari kurushaho kuba byiza cyangwa se mu ndimi 3?

  • Muri comments ndabona hari abigize abavugizi b’abajura plz mubivemo kuko ntacyo muzabihinduraho

  • Nsomye comment yawe nsanze ahubwo wowe ufite ikibazo gikomeye cy’imyumvure, uwarashwe kubera kutagira mitiweri ninde?

  • Umva mbese, ubuse uwo wabonye avugira abajura ni inde? Kuvugako kubica ataribyo ko bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera wumva aribyo kubavugira? Biragayitse kumva ngo umuntu ararashwe arapfa kubera ko ngo yibye umwumbati,inkoko,ishu, bibiriya, ngo ko bamufatanye ibure y’urumogi cyangwa agacupa ka kanyanga, ngo ko atajyiye mu nama ya gitifu, nutundi ducogocogo numva bicira abantu mugakoma amashyi. Ese ubundi ubwirwa n’iki ko abaraswa koko ari abajura nubwo nabo bitari bikwiriye? Ese wa mugani ko ntawurarasa bamwe biba leta miliyoni magana? Nuko babikora mu buryo buri smart harya? Ese abicanyi bari muri kino gihugu ko ntawubarasa? Ntibafungwa cyangwa ntibanafungwe? Ikibi tujye tukita ikibi naho icyiza tukite icyiza, buriya uramutse ubajije abicaga abatutsi mu 1994 nabo bakubwirako bumvaga aribyo bakanaguha impamvu. Amaraso yamenetse arahagije, niba mwifuza nandi ntimuzatangare satani abibagejejeho mugashira inyota.

  • Uwo abo banyazi bataratema mumutwe ngo bamuce imitsi asigare ntacyo azimarira niwe ushishikajwe no kuvuga ngo abapolice bajye bashora ubuzima bwabo mumipanga ngo barimo gufata abajura

    Umujura usanga umuntu munzu aba yiteguye no kumwica. Niyo mpamvu ngewe ntabona impamvu aba police bagomba kwishora m’ubugi bw’umuhoro ngo barimo gufata abajura

    Mbega wowe ko bagusanga munzu ntubafate, ni ukuvuga ko ntambaraga ugira???

    Agahwa kari k’uwundi karahandurika koko. Kubera ko atarimwe batema, ikibazo kiroroshye.

    Mubona ko byoroshye gufata umuntu ufite umupanga wowe ukamufatisha amaboko??

    Abazi kurasa murazi neza ko bitoroshye kurasa akaguru k’umuntu uri muri mouvement, yiruka cyangwa anyeganyega.

    Ntibyoroshye no kurasa umuntu umwirukaho ngo umuhamye akaguru

    Mureke kwiteteshwa no kwigira abavugizi ba sekibi, ahubwo mukore. Uwumva ashaka kutaraswa navane amaboko mumufuka.

    Iyo police niramuka iretse kubarasa, abaturage tuzatangira kujya twirwanaho kandi nibwo hazapfa benshi. Ntabwo umuntu azansanga munzu ngo hanyuma ndeke kumwitemera nange ubwange

    Aho niho muzumva ko uburenganzira bwa muntu bujyana no kwitwara neza no kwirinda kubangamira ubw’abandi.

    Niba wiyemeje kwiba no kwica abo usanga munzu, wagombye no kuba witeguye guwpfa nawe kuko ntawe ufite amazi m’umwanya w’amaraso.

  • Police yari yaratinze gufata ingamba nka ziriya. Abari kuyigaya ni babandi bashimishwa no kunenga gusa. Aba bajura bari bamaze kwirara basigaye biba ku ngufu. Ziriya ngamba zigere no mu ntara yenda abantu bajya baryama bagasinzira. Naho CP Namuhoranye igisubizo yatanze kirumvikana kushaka kumva Police ntabwo ifite briefing yo kwica amabandi ifite iyo kuyahashya kandi ikoresheje intwaro zose yahawe. Tureke kubabazwa n’uko abajura bafatirwa mu cyuho bakicwa ahubwo twibaze icyakorwa ngo abo bana b’urwanda bakore imirimo mizima

  • Bene Ngofero nibadasubira ku ivuko barashiririra kgl.Musubire iwanyu cg urusoro rubereke nta blague kubijyanye numutekano wa banyarwanda

  • Kiiza & Umusaza mubivuze neza cyane,ese ubundi ubwo bavuga he umupolisi yishoye ku gisambo gifite umuhoro kikamwambura imbunda kikayimurashisha!!!

    Naho mwe muvugira abajura muri kwishyira mu mwanya wabo muti nimutureke tujye twiba,dupfumure amazu ubundi nitwiruka tukabasiga dore ko tunabizi mwihombere!! Cg se ntacyo kwibwa mugira. Ne faut pas être avocat du diable

  • Mubyukuri comments zatanzwe nazinyuzemo zose ndareba. abavandimwe bavuga ngo kurasa abajura ni uguhesha isura mbi igihugu, ndagirango mbabwire ko kwiba,no gucukura amazu y’abantu atari uguhesha isura nziza igihugu. Kubacunga umutekano ndatekereza ko uwo barinda kurasa baba babonyeko ntayandi mahitamo sinntekereza ko babikora kuko nkuwarashwe mumnzove yarirutse kandi uwo bari kumwe utarirutse baramufashe ni muzima. kugisozi uwagiye gutema Police numuhoro twishyire mumwanya wa police, ese wareka ari wowe akagutema? Rwose bigeze kuditera barankomeretsa banteye icyuma m’urubavu, urumva bagenzwa no kwica ndetse no kwiba so no need of condemning police in some cases of these night killers and thieves. Secondary, no Rwandan who has been shooted kubera ubwisungane rwose ntaho byabaye yewe ntibizanabaho. abanyarwanda bafite ibyiciro kandi abatishoboye barishyurirwa.

  • ahubwo polisi yari yaratinze, bjye babirasa byo gahambirwa, umuntu ubavugira hano sinzi ibyo arimo, umujura iyo urebye nabi uretse ko kukwiba yanakwica, so babarase abasigaye nabo bazabireka bashake ibindi bakora. gufata agashahara kawe k amaezi atanu ukakagura utuntu ugashyira mu nzu bugacya usanga babitwaye urumva impuhwe babairira ari iziki. Polisi ifite imbunda kandi imbunda ikwiye gukoreshwa

  • umuntu ufitiye umujura impuhwe sinzi ibyo arimo, bo ntabwo bumva se, niba ntazo bifitiye wowe urabavugira mu buhe buryo cg nawe niko kazi ukora wagize ubwoba

  • Hari ikintu ntumva neza ese Kurasa=Kwica buri igihe? Igisubizo ndumva ari oya usibye mu Rwanda honyine.

  • ushaka kumenya ububi bwabajura azabaze abamotali bari barazengerejwe bateragurwa ibyuma babambura moto zabo.uwo batishe bakamusiga ntacyo yakwimarira.benengango mwe nibabahane bihanukiriye wenda mwazabicikaho.

  • Ibi bisobanuro atanze birasobanutse. Guhunga cyangwa gucika polisi bihanishwa urupfu. Ubwo abapolisi bumvishe amabwiriza aturutse I Bukuru. Ngayo ngaho. Murakoze.

  • Kwica byagizwe umukino kandi twumvako byavanywe mu bihano u Rwanda rwemera! Abambaye amapingu mu maguro no ku maboko baraswa bashaka gucika cyanga barwanya polisi!!! Bimaze kumenyerwa nkaho ari ukuri cyanga se inzira iboneye y’ubutabera. Ese uwishe agezwa imbere y’ubutabera ngo hagaragareko yakurikije amategeko? Kurasa mu cyico ku mupolisi nabyo ubwabyo ni ikosa mu gihe ashobora kurasa amaguru cyanga ahandi hatuma uhunga acika intege. Nyamara bimaze kurenga ubugizibwanabi busanzwe kandi bishobora kugira ingaruka mbi mu gihe ihohotera rikomeje!

  • ABAPOLISI BARADUCANGA , CG BARASHAKA KWIGIRA KO ARI ABARASHI KABUHALIWE !!! BAZAFATE IMBUNDA ZIMYITOZO , ZIRASA AMARANGI CG UTUNDI TUNTU TUTICA ALIKO DUSIGA MARK ( IKIMENYETSO ) BAHE ABA POLISI 1000 NONEHO UMUNTU YIRUKE BAHAGARARANYE , AZE GUFATA IMBUNDA ARASE , MUZAREBE ABARASWA UMUTWE CG ABARASA AHANTU HASHOBORA GUTUMA UMUNTU AHITA APFA , BYABATANGAZA , BOSE UKO ALI 1000 NTANUMWE USHOBOYE KURASA NO MUMUTWE !!

    ABACAMANZA BAGOMBYE GUKORA IYO EXPERMENTERS

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *