• 15/12/2019 1:57 14

Nta gisibya u Rwanda muri 2024 bose bazaba bafite amashanyarazi – REG

*Ingengo y’imari yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda (2019-2021) ngo irahari

U Rwanda rwakabaye muri 2019 nibura rugeze ku ngo 70% zifite amashanyarazi hagendewe ku muhigo Leta y’u Rwanda yari yihaye mu myaka ndwi ishize, iyi ntego ntiyagezweho, ariko abashinzwe amashanyarazi bavuga ko nta gisibya mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda 100% bazaba bafite amashanyarazi.

Eng. Ron WEISS Umuyobozi Mukuru wa REG

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane tariki 24 Mutarama, 2019 Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ingufu (REG), Eng. Ron WEISS yavuze ko impamvu imwe yatumwe intego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda 70% itagerwaho ari ukubura amafaranga yo kubikora.

Ati “Ubu dufite ahantu henshi ho kubona ubushobozi kugira ngo tugere ku mashanyarazi dukeneye, kandi dukomeza gukora cyane. Dusa n’abamaze kubona inkunga nini ya Banki nyafurika itsura Amajyambere (ADB) yaduhaye miliyoni 270$, hari inkunga ya Banki y’Isi (WB) ya miliyoni 125$ ku mwaka, turabona inkunga y’Abayapani (JICA), iy’Uburayi (EU), iyo muri Soudi Arabia, iya Banki y’Abarabu (BADEA) n’iz’abandi kandi zikomeza kwisukiranya.”

Yavuze ko nta kibazo na kimwe babona cyatuma intego yo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose (100%) muri 2024 itagerwaho bakurikije ingengo y’imari bafite.

Ati “Twakemuye ikibazo k’ingengo y’imari. Dufite iya 2019/2020 n’iya 2020/2021 kandi tuzakomeza kwita kuri iki kintu mu gihe kiri imbere.”

Eng. Ron WEISS avuga ko u Rwanda rufite MW 221.1 mu gihe abakoresha amashanyarazi mu Rwanda bakeneye ku munsi nibura MW 140.

Ati “Icyo dukeneye ni uko abakoresha amashanyarazi biyongera, inganda zikoresha amashanyarazi zikiyongera, hakavuka n’izindi nyinshi kuko dutekereza ko imigambi dufite yo kongera amashanyarazi yagutse cyane kandi yihuta gushyirwa mu bikorwa kuruta umubare w’abakeneye amashanyarazi.

Nta kibazo dufite cyo kugeza ku Banyarwanda 100% amashanyarazi kuko benshi mu bo duha amashanyarazi ntibakenera umuriro mwinshi, benshi bacana amatara, bakoresha radiyo, kandi bitwara umuriro muke cyane, nta kibazo dufite rwose cyo guha amashanyarazi abakiliya bose. Imibare yoroshye, niyo twakongera guha amashanyarazi abantu miliyoni bakiyongera ku bandi miliyoni 1,3 bayafite kandi umwe agakoresha KWatt 100 aho gukoresha Kwatt 10 bakoresha ubu, byadusaba gusa MW 100 ngo bose babone amashanyarazi.”

Ibyo rero ngo nta kibazo cyaba kirimo kuko imishinga minini y’amashanyarazi nka Hakan Quantum Power Project ukorerwa muri Gisagara uzatanga MW 70 bikaba biteganywa ko uzuzura mu Ukuboza 2019, Symbion Power Kivu uzatanga MW 53 bikaba biteganywa ko uzuzura muri 2022, umushinga wa Nyabarongo na we urahari uzatanga MW 43, na Rusumo Falls Hydro Power Project uzarangira mu Ukuboza 2021 ukaba wo uzatanga MW 27.

Eng. Ron WEISS ati “Nta kibazo dufite cyo guha abantu bacu umuriro icyo dufite kandi dukeneye ni ukugira inganda zindi nyinshi zazakoresha uwo muriro dushaka gukora.”

U Rwanda rwihaye intego yo kuba muri 2024 ruzaba rufite MW 556 z’amashanyarazi, kandi ingo zose z’Abanyarwanda zikazaba ziyafite.

Imibare iheruka gutangazwa mu Bushakashatsi bwa 5 ku Mibereho y’Ingo busohorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), bwakozwe hagati ya 2015 na 2017 busohoka mu mpera za 2018, bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi zavuye kuri 22% muri 2014 zigera kuri 34% igihe ubushakashatsi bwakorwaga.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ntacyo mvuze ntiteranya!!

  • Mwabanje mukishyura abangirizwa ibyabo aho munyuza insinga z’amashanyarazi, cyane cyane mu byaro!! Abo mutishyura ibyo mubagomba murashyira ingufu mu kubagezaho amashanyarazi kuko mubakunda cyane se? Birahabanye.

  • Ntago ibyo bazabigeraho aho arabeshe keretse nibakora nkibigo byitumanaho

  • Ikifuzo rwose kuri njye ntago ari kiza nakita kwigereza ho. Reka mbaze :abanyarwanda bose bafite ubushobozi bwo kwishyura amashanyarazi? None uzaha umuturage amashanyarazi yabuze mutuel, yabuze ibyo arya ayamaze iki.? Ikindi rwose muri 2019 iki kigo kiracyayobowe n umunyamahanga… Ubu twibuzemo umunyarwanda wayobora iki kigo akakiyobora neza.? Ubundi se uyu muhigo yaba yarawusabwe na government.? Harya vision 2020 yaba igeze he.? Ese iyi mihigo twayibaza nde? Umuntu aragenda agakoresha ibishushanyo bisa na dubai ati nuko tugomba gusa muri 2020….

  • ese turacyari kuri 200mw uuuh Uganda yo igeze kuri 850mw iteganya 3,500 mw mushyireho umwete tubafate

  • Se twakoze ibyacu biri kubushobozi bwacu tukareka kwigereranya na uganda igihugu kinini kandi kiturusha byinshi. We are not in competition with uganda i think

  • Igihe igihugu kigifitwe n’abanyamahanga bahembwa bohereza iwabo amamiliyari, ntacyo tuzageraho! Ndebera uko kaminuza yacu yabaye agatobero!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *