• 12/12/2019 4:43 12

Nshima ko abaturage batadufata nk’uko bafataga Local Defense- ucyuye igiye muri DASSO

Umwe mu bakozi b’urwego rwunganira abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze rwitwa DASSO witwa Athanase Rutazinda yabwiye Umuseke ko ikintu kimushimishije mu kazi yamaze akorera abaturage mu kubarindira umutekano ari uko  abagize DASSO badafatwa nk’abahoze bakorera urwego bitaga Local Defense Force.

Athanase Rutazinda ashima ko abaturage badafata DASSO nk’uko bafataga Local Defense Force

Rutazinda avuga ko mbere y’uko akorera DASSO yahoze akorera Local Defense bityo ko azi neza uko buri rwego abaturage barufataga.

We na bagenzi be batanu basezerewe muri DASSO kubera izabukuru mu muhango wabereye i Kigali mu Karere ka Kicukiro kuko ari ho bari basanzwe bakorera.

Rutazinda avuga ko kuva batangira akazi abaturage babiyumvagamo kandi ngo kugeza n’ubu niko bimeze.

Ashima uruhare yagize mu gufasha abaturage kugira umutekano mu nzego z’ibanze kandi ngo abaturage biyumva muri DASSO.

Mugenzi we witwa Tibert Karemera nawe ashima ko gukorera abaturage byamuhaye umwanya wo kumenyena n’abantu batandukanye kandi bigatuma amenya uko ibibazo abaturage bahura nabyo biteye bityo akagira uruhare mu kubikemura.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko mu kazi yakoze hari ubwo yahuraga n’abantu batiyumvishaga akamaro k’akazi bakora, bakaba babasuzugura ndetse bamwe bakabahohotera.

Karemera ati: “ Mu by’ukuri twakoze ibyo twari dushoboye kandi tubikora neza. Ariko hari ubwo abantu bajyaga baduhohotera bagasuzugura akazi dukora.”

Yasabye abasigaye mu kazi kuzagakora neza kurushaho  baharanira kudasiga icyasha akazi bakora.

Ngo nubwo akuze bwose ariko azakomeza akorere u Rwanda mu ntege azaba afite zose.

Niragire  Sam uyobora DASSO mu Karere ka Kicukiro yashimye akazi bariya bagabo bakoze kandi avuga ko afite ikizere ko abasigaye mu kazi bazakomeza kugera ikirenge mu cya bariya bacyuye igihe.

Urwego rwa DASSO  (District Administration Security Support Organ) rwashinzwe muri 2013 rukaba rwarasimbuye Local Defense Force.

Local Defense Force yo yashinzwe muri 1998 ikaba yaragombaga gufasha mu gucunga umutekano w’inzego z’ubuyobozi z’ibanze harimo no gucunga umutekano w’ibikorwa bya Leta aho byari byari biherereye hose.

Nyuma uru rwego rwaje kugaragaza imikorere mibi n’ubunyamwuga buke ruvanwaho.

Tibert Karemera avuga ko azakomeza gukorera u Rwanda mu ntege azaba afite zose
Niragire Sam uyobora DASSO mu karere ka Kicukiro
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro w’agateganyo Bayingana aha ikemezo cy’ishimwe aba bagabo bakoreye akarere mu gucunga umutekano
Ifoto rusange irimo abayobozi mu by’umutekano na Politiki mu Karere ka Kicukiro
Aba DASSO basigaye mu kazi bavuga ko bazakomeza mu mujyo wa bakuru babo bacyuye igihe
Bari bazanye n’abafasha babo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *