• 28/11/2020 1:56 58

Noëlla Izere uvukana na Liza Kamikazi yasohoye indirimbo ‘Ikirutibindi’

Noëlla Izere, murumuna wa Liza Kamikazi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ikirutibindi” anenga abitiranya urukundo n’ubutunzi.

Noëlla Izere ushaka kugira umusanzu atanga muri gakondo

Mu kiganiro na UMUSEKE avuga ko iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’ibyamubayeho, ahubwo ko yashingiye ku kuba hari abo abona bibeshya ku rukundo bagashaka kurusanisha n’ubutunzi.

Ati “Urukundo ntirugira umukire cyangwa umukene warwo, aho ruri barabana. Ntabwo urukundo nyarwo rwubakira ku butunzi cyangwa ibindi bintu byose birebeshwa amaso, abarufata batyo ndashaka kubereka ko bibeshya.”

Iyi ndirimbo ‘Ikirutibindi’ ikozwe mu njyana gakondo, yatunganyijwe na Producer Fazzo mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na AB Godwin.

Izere Noëlla, ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu, Liza Kamikazi, Jaasi Kambele Ituze na Noella Izere.

Yinjiye mu muziki muri 2016 afasha abahanzi mu ndirimbo zabo. Yatangiye yumva azakora injyana ya RnB, nyuma asanga hari undi musanzu yatanga mu kugarura umwimerere w’injyana gakondo, ahitamo kuyiyoboka.

Kugeza ubu amaze gusohora indirimbo eshatu zirimo iyo yise ‘Iby’isi’, ‘Icyo uzaba’ n’iyi yitwa ‘Ikirutibindi’.

Mu ndirimbo ye nshya anenga abitiranya urukundo n’ubutunzi

Yirebe hano:

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mu Rwanda dusigaye dufite abahanzi n’abahanzikaziibihumbi magana angahe ra?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *