• 12/12/2019 4:52 57

Noam Emeran ufite inkomoko mu Rwanda yasinye muri Man. United…Se yakiniye Amavubi

Manchester United yo mu Bwongereza yasinyishije Noam Emeran w’imyaka 17 akaba umwana w’umunyarwanda Fritz Emeran Nkusi wakiniye Amavubi kuva mu 2005 kugera 2007.

Noam Emeran w’imyaka 17 ufite inkomoko mu Rwanda

Noam Emeran yasinyiye Man United igihe cy’amezi 23 akaba ari yo masezerano ya mbere asinye nyuma yo kugera muri iyi kipe muri Gashyanyare uyu mwaka aho yakiniraga ikipe y’abaterengeje imyaka 17 ya Manchester United ubu akaba yazamuwe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18.

Avugana n’itangazamakuru ryo mu Bufaransa, Noam Emeran yavuze ko gusinyira iyi kipe ya Manchester United amasezerano y’igihe kirecyire ari amahitamo meza azatuma agera ku rwego rwo hejuru.

Naom Emeran “Nyuma yo kuvugana n’umuryango wange, ndakeka ni amahitamo meza azamfasha kugera ku rundi rwego rwisumbuye urwo nari ndiho.”

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Noam Emeran yaje mu ikipe ya Manchester United aguzwe ibihumbi 100 by’ama-Euro ndetse yemererwa no kwishyurirwa amashuri avuye muri SC Amiens U19 yo mu Bufaransa.

Naom Emeran yatangiye ubuzima bwa ruhago muri FC Brussels mu Bubiligi afite imyaka irindwi gusa.

Yavuye muri iyi kipe yerekeza muri Entente Sannois Saint-Gratie yo mu kiciro cya gatatu mu Bufaransa yakiniye kuva afite imyaka ikenda kugeza afite 15, aterwa imboni n’abatoza ba Amiens FC yo mu kiciro cya mbere mu Bufaransa bamusinyisha mu mpeshyi ya 2017.

Noam Emeran yavutse tariki 24 Nzeri 2002 yakomeje kwitwara neza muri Amiens FC y’abatarengeje imyaka 19 aza kuhava yerekeza muri Manchester United yahise imuha nimero zirindwi mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18. Naom Emeran Nkusi nyuma yo kwitwara neza yasinyiye iyi kipe amasezerano y’amezi 23 aho aramutse akomeje kwitara neza yazamurwa mu ikipe nkuru.

Uyu mwana wa Fritz Emeran Nkusi ukomoka muri Guadeloupe akaba yarashakanye n’Umunyarwandakazi bituma ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, yavukiye i Parayle Monial mu Burasirazuba bw’u Bufaransa mu 2002.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • He is not Rwandan only but rwando-guadeloupian.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *