• 04/12/2020 1:14 57

Nkore iki? Yanteye inda, nyuma yinjira umugore ufite amafaranga none arashaka ko muha umwana

Ndabasuhuje bakunzi basomyi b’Umuseke nyuma yo kubona ko mugira inama abantu, nanjye nifuje ko mwamfasha mukambwira icyo nakora.

Nitwa Nyiramwiza, ndi i Kigali. Nakundanye n’umusore ibintu biba byiza kugera nubwo ansabye kumubera umugore.

Ibyo narabimwemereye nyuma yo gutera ivi hakurikiyeho ibiganiro by’uko twakomeza urukundo rwacu rukaguka tukabyara, mbese tukagira umuryango wuzuye.

Umusore yanjyanye kunyerekana mu muryango wabo nyuma yagiye mu rugo gufata irembo.

Avuyeyo yatangiye kujya ansaba kuryamana na we mbanza kumuhakanira biramurakaza kugera nubwo twabishwaniye, mbonye ko biri kuba bibi kurushaho, mu rwego rwo kwiyunga na we naramwemereye turaryamana.

Ikibazo naje guhura na cyo ni uko yashatse ko twajya tubihoramo, ariko nubwo muri njye numvaga bitanshimishije ari ukubura uko ngira naramwemereye.

Umusore yaje kumara iminsi atamvugisha njye mfata umwanzuro wo kumusanga aho acumbitse ntamuteguje kuko nari mfite urufunguzo.

Mu kuhagera umusore yarafunguye abonye ko ari jye afungira imbere, ampeza hanze.

Umukozi we yari hafi ndamwegera mubaza icyabaye ambwira ko ‘Boss’ hari umushyitsi wamusuye .

Umukozi ati “Mabuja, ese wapfuye iki na ‘Boss’ ko mbona hano watwanze? Nubwo mwanganye asigaye afite mabuja wundi da! Ubu bari kumwe utegereze uramubona ntugire ngo ni amagambo, ahubwo kuko ari umugore ukuze kuba mbikubwiye ni uko mbona ‘Boss’ ubanza uriya mukecuru amushuka kuko aramuruta.”

Numvise nkubiswe ninkuba muhamagara kuri telephone akomeza kwanga kwitaba, ako kanya nafashe umwanzuro wo gukomanga ku cyumba baryamyemo idirishya riba inyuma hareba ku muhanda.

Umusore abonye ko kwanga gukingura biri bube bibi kurushaho yarakinguye turatongana, bigera ubwo yankubise ambuza kwinjira mu cyumba ngo ntamenya uwo bari kumwe.

Akinkubita nataye ubwenge kuko nari ntwite, buriya mibuzima nanga gushungerwa n’abantu nafashe inzira ndataha maze kugarura agatege.

Urukundo rwanjye n’uwo musore numvise ko rurangiriye aho, nariyakiriye ndatuza ahubwo ntangira gutekereza ahazaza h’umwana wange.

Namaze kubyara, umwana afite imyaka itanu, muri iyo myaka ishize Se ntabwo twongeye guhura, yagumye mu bye nange nguma mu byange. Ariko amakuru naje kumenya nyuma ni uko yageze aho abana n’uwo Mugore ntabonye isura, nakubitiwe, ariko umukozi yambwiye ko amuruta cyane mu myaka.

Mu minsi ishize umugore yaramvugishije ansaba guhura na we, naremeye duhuye ansaba ko muha umwana wange, aza kumbwira ko abana na Se w’umwana wange!

Amakuru numvanye abazi aho uwari inshuti yange ubu unyaka umwana atareze, asigaye aba, ngo ni uko uriya mugore babana afite abana umunani, ariko ngo ni umugore ukize wifashije.

Nakomeje gutekereza icyo nakora, niba umwana wange nakwemera kumumuha akajajya kubana na Se, ariko abampaye amakuru ku mibereho ye ni uko umugabo wange abayeho muri urwo rugo nk’umwinjira.

Ese uyu muntu utarigeze amenya umwana muri iyi myaka yose, muhe umwana wange? Muri ruriya rugo se ko ntacyo babuze, ubu uyu mugore yandera umwana?

Iyo ntekereje ko Se w’umwana yampemukiye akantererana ntwite, numva nzemera nkaruhira umwana wange, nkamuruhana.

Nkore iki?

Mbaye mbashimiye ku nama zanyu nzima!!

 

UMUSOMYI WA UMUSEKE.

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Imyandikire ihita igaragaza ko izi nyandiko ku mbonezamubano zisaba inama z’abasomyi zitegurwa n’umuntu umwe. Zishobora gufasha abantu benshi, ariko ntimukazerekane nka reality (ukuri) kandi ari fiction (inkuru mpimbano).

    • Bakobwa,ibi bige bibabera isomo.Ibyo musigaye muvuga ngo “muli mu rukundo”,sibyo.Akenshi iyo umuhungu umuhaye ibyo yashakaga,araguta ndetse akakwanga.Ibyo se nibyo mwita urukundo?
      Kandi muge mwibuka ko arimwe “mwishyira” abahungu!!! Nyamara mukibagirwa ko Imana yaturemye itubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana nโ€™umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi wโ€™Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

      • Ariko muge mumenya ubwenge. Niba se yarabanye n’uwo mukecuru bakaba batarabyaranye urumva impuhwe agufitiye zo gutwara umwana wawe ari izihe? Aragira ngo azamwice kuko buriya bajya bamucyurirana.
        Komera ku mwana wawe ushaka umwana azabanze ashake nyina kuko azagenda amuhetse. Ahubwo nawe nutitonda ushobora kubigenderamo. Wateje induru mu rugo rw’abandi none ngo bahe umwana? Ubundi se n’iyo umwana wawe yabaho gute mutari kumwe nka nyina warya bbikagera mu nda? Waryama ugasinzira?
        Ntuzakore ikosa ryo kwitandukanya n’ubura bwawe dore iyo niyo souvenir wasigaranye ku munyenga wagiranye n’uwo muhungu.
        Pole sana ariko komera ku umwana wawe.
        Ikindi n’iyo iyi yaba ari inkuru, burya inkuru cg umugani ugana akariho. N’undi wese bimubere isomoooo!

  • Muvandimwe wanjye inama nakugira nuko wakwirerera umwana ukareka kumumuha kuko niba muriyo myaka yose ntacyo yagufashije ubwo yakunze iraha mureke utuze uzabona undi

  • Icyo mbona nuko wumvako nahura na papa we aho ari atazaho nabi kubera uko ubungungu bwaho buhagaze .
    Gusa waba wibeshye kuko ashobora kubaho nabi kurushaho ubukene ntibugatume wivanaho wumwana

  • Tanga ibitekerezo ndabona yarera umwana we kuko niwamenya impamvu haje uwo mugore nihaze sewumwana? niyitonde yirere umwana mushobozi bwe buke

  • n’ubwo ari ibyo mwihimbira ark wijishuye umwana wawe waba utagira ubwenge.

    gusa mujye muhimba inkuru munashyiremo deep logic.

  • Nta kibazo kigoye na kimwe mbona mu byo uvuze. Ufite ikibazo ki ? Umugore yaje kugusaba umwana, uwo mugore mwaramubyaranye ? Umugore utazi utabonye araguhamagara ngo muganire akagusaba kubaha umwana wawe ukitesha umutwe kugeza gusaba inama? ๐Ÿ˜€ ๐Ÿ˜€ ๐Ÿ˜€ ๐Ÿ˜€. Ariko ye, uwo mwana se ni uwe? Cg yabonye atakibyaye akaba yanga ko type azigendera kuko atabaho adafite umwana (urwitwazo) kandi akaba adashaka ko ajya kumubyara hanze ubu yibuka uwa kera nawe uti ndi mu gihirahiro. Uru rubanza ninurucabana gumana umwana wawe kuko ntawumukwatse nuwabigusabye ntago mumisangiye?

    Akabazo k’amatsiko:ko kuva ise agukubita wahise ugenda ujya mu byawe nawe ajya mubye, nttimuwongere guhura, yabwiwe niki ko wabyaye naho yagukura ngo akwake umwana? Wowe izo nkuru zabo zose izaikurahe? Cyangwa muhora muhigana๐Ÿ˜€๐Ÿ˜€๐Ÿ˜€๐Ÿ˜€

    Wa mugani uhimba bene ibi ajye ashyiramo akenge

  • Ntuzitangire umwana waba umuhemukiye, umwana ni nyina. Bazabyare uwabo, cyangwa biyemeze kubana batarabyaranye. Uwo mugabo se utunzwe no gupfubura ni bwo burere wifuza ko azaha umwana wawe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *